Digiqole ad

Karongi: Amakimbirane muri ‘Karongi International Community Church’

 Karongi: Amakimbirane muri ‘Karongi International Community Church’

Hashize ibyumweru bibiri  havugwa umwuka mubi mu Itorero ‘Karongi International Community Church’ nyuma y’uko uhagarariye (représentant légal) yandikiye ibaruwa umushumba waryo Kamanzi Pascal amusaba kwegura amushinja amakosa atandukanye arimo kwikubira umutungo w’itorero ndetse no  kugurisha impano zihabwa iryo torero, ushinjwa we akavuga ko iyo baruwa ari impimbano.

Umuseke wavuganye n’impande zombi kuri iki kibazo maze zombi zitana bamwana, umukuru w’Itorero ari nawe wahise agirwa umushumba w’Itorero RUDOVIKO louis yatubwiye ko Pascal Kamanzi yagiye akora amakosa menshi atandukanye kugeza ubwo Abakirisitu batangiye kumwinuba.

Ati “Uyu mushumba yaje tumaze amyaka itanadatu nta Pasiteri tugira, yoherejwe na représentant, twayoborwaga n’abakuru b’Itorero, nyuma hari bimwe bitagendaga neza nko gukoresha nabi umutungo w’itorero, kugendana n’abagore, guhora ashwana n’umugore we,…”

RUDOVIKO avuga ko Pasiteri Pascal Kamanzi aherutse gukora icyo yita ‘amahano’, aho abwira Abakirisitu ngo batange igitambo nk’icya Isaka (umungu wa Abrahamu) maze abagore biyambura ibitenge barazana baramutura, haturwa na Telefone 13.

Icyo gihe ngo hari abagore bageze mungo zabo abagabo barabakubita, birangira bimwe mu bitenge na Telefone baje kubigomboza arabibasubiza.

RUDOVIKO akavuga ko ikindi cyatumye Abakirisitu batangira ku mukemanga, ngo ni ibyo yita ubuhanuzi aho asengera abagore n’abakobwa.

Abagore babuze urubyaro ngo ababwira ko abatereka abana munda ariko bikarangira n’ubundi ntawubyaye abona, naho abakobwa bagumiwe bo ngo ababwira ko abakuraho imyaku, imikoshi, n’ibindi bakabona abagabo.

Ati “Ibibyose twabimyesheje représentant, ahitamo kumwandikira amweguza, ibaruwa turayimuha ariko ntiyava ku izima avuga ko ari inyandiko mpimbano, ni ko kwitabaza ubuyobozi ubu ibiro bye twarabifunze yewe no ku cyumweru ntiyahahingutse.”

Ku rundi ruhande, Pasiteri Kamanzi Pascal yemereye Umuseke bamwirukanye, ariko agahakana ibyaha ashinjwa. Ngo hari inkunga zigiye kuza mu Itorere, ngo ni ukugira ngo babone uko bikoreramo atababangamiye.

Avuga ko ibaruwa bamwandikiye ari impimbano ariko ngo yahise kubireka kugira ngo bidakomeza gukururana bigateza ibibazo byinshi.

Ati “Itorero nararyubatse, mbatiza abantu benshi, Abakirisitu baraza ariko sinahembwaga nabikoreraga ubushake, ubwo batakinshaka nahisemo nange kubarekera itorero ryabo.”

Umwe mu bakirisitu bahasengera witwa Mukantabana Christine we yabwiye Umuseke ko RUDOVIKO Louis na Pasiteri Kamanzi Pascal batumvikanaga.

Ati “Twumva ko Pasiteri Pascal hari umuryango waduhaye Bibiliya akazigurisha, ibi ntawutabizi hari n’abandi baterankunga baduhaye imyenda n’inkweto nabyo ngo yarabigurishije, ariko mbona nk’abakozi b’Imana batari bakwiye kwiha rubanda, hari hakwiye imbaraga z’Imana kurusha kujya mu buyoboizi.”

Mutuyimana Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura yabwiye Umuseke ko iki kibazo bakimenye bakigejejweho na Pasiteri wirukanywe.

Ati “Tukibimenya twarebye urwandiko rumwirukana tubona rutujuje ubuziranenge, twasabye ko bagomba kumusubiza mu kazi ntibabyemera, ni ko kubohereza kuri Polisi ngo barebe iby’iyo nyandiko  ariko amahire ni uko twamugiriye inama yo kwigendera none arasaba ko bamushakira amafaranga yo ku mwimura.”

Iri Torero ‘Karongi International Community Church’ riherereye mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura.

Ngoboka R.Solail
UM– USEKE.RW

en_USEnglish