AUsummit: Abanyarwanda baramurika bimwe mubyo bakora
Kuri Kigali Convention Center hari kubera inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, harabera imurikabikorwa ry’ibikorerwa mu Rwanda birimo n’ibifitanye isano n’umuco gakondo w’Abanyarwanda.
Muri Kigali akenshi iyo habereye inama nk’izi zo ku rwego mpuzamahanga, usanga haba hateguwe na gahunda zituma urugendo abazitabira baba barakoreye mu Rwanda batarwibagirwa.
Hategurwa ibitaramo by’abahanzi ba muzika, abamurika imideri, ingendo zo gusura ibice nyaburanga by’u Rwanda, n’izindi gahunda zo gufasha abanyamahanga kunezerwa urw’imisozi igihumbi.
7 Comments
Muraho, ITEXIRWA mwihutire gukosora aho kuba overall ni coverall munsi yahanditse factory uniform nimba ari igisarubeti mushaka kuvuga,, ni aagakosa gato ariko abantu bashobora kukuririraho. akazi keza
Aime, thank you.
Aima ntugashyuhaguzwe ukosora ibidakosamye! overall=coverall=salopette=igisarubeti.Reba nk’aho kwandika Utexrwa wanditse “Itexirwa”!!!!ikosore ari wowe! OK?
Ntabwo ari ugushyuhaguzwa nkuko ubivuze ahubwo ubwo nuko ntarinzi iyo nyito yindi, mwari kunkosora neza , wenda mukagira muti overall na coverall ni cyimwe, mugire ubuzima bwiza
Najua, thank you
Mujye mukosorana mutarinze kubwirana nabi/gukomeretsanya
Turashima gahunda yibibikorwa byose bikorerwa mu Rwanda. ariko uru rubuga rw, IREMBO hari ikibazo muri gahunda zuko rukora nkurugero ubu gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga byagateganyo( provisoire)
umuntu yirirwa kuri machine akora inscription ( kwiyandikisha) cyangwa tukohereza message bakagusubiza ibisubizo bitandukanye ukayoberwa neza impamvu izi service zitanozwa abantu bakagira amakuru ahagije bagahabwa service nkuko bikwiriye.
Kwiyandikisha rwose ni ikibazo kitoroheye abbantu benshi nonese kobavuga ngo urubuga rurafunguye twabikora ntibikunde twakohereza na message bakakubwira ibisubizo byinshi bihabanye nicyo ukeneye biba bimeze bite.
murakoze munoze iyo gahunda mwe mukora kuri IREMBO.
Comments are closed.