Digiqole ad

Kavutse Olivier yakoreye ubukwe ku Kivu

 Kavutse Olivier yakoreye ubukwe ku Kivu

Kavutse na Amanda bari bagaragiwe na Peace igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2016 ari nawe wabahaga icyo kunywa

Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Nyakanga 2016 nibwo Kavutse Olivier umuyobozi wa ‘Beauty For Ashes’ rimwe mu matsinda akomeye mu Rwanda aririmba indirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’ yarushinganye na Amanda Fung, Umunya-Canada baririmbana muri iryo tsinda.

Kavutse na Amanda bari bagaragiwe na Peace igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2016 ari nawe wabahaga icyo kunywa
Kavutse na Amanda bari bagaragiwe na Peace igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2016 ari nawe wabahaga icyo kunywa

Byari ibirori byitabiriwe n’abantu benshi batandukanye yaba abasanzwe baririmbana nabo mu itorero rya ‘New Life Bible Church’ ndetse n’inshuti zabo zavuye hirya no hino.

Ubwo bukwe bwabereye ku Kivu mu Mujyi wa Rubavu, zimwe mu nshuti za Kavutse na Amanda zabwiye Umuseke ko hari abari banamazeyo iminsi kugirango imyiteguro izarusheho kugenda neza nkuko babigezeho.

Ni nyuma y’imyaka itanu basa n’abari mu rukundo rwibanga byaje gutuma mu mpera z’umwaka wa 2014 batangira gushyira hanze amarangamutima yabo ku rukundo bakundana.

Mu mwaka umwe gusa bimaze kujya hanze ko bari mu rukundo, nibwo Kavutse Olivier yaje kwambika Amanda Fung impeta ihamya ko amukunda kandi banategura vuba kurushinga. Iyo benshi bita ‘Bagues de fiançailles’.

Muri Gicurasi 2016 Kavutse Olivier na Amanda Fung basezeranye imbere y’amategeko muri Canada bemeranya kubana nk’umugore n’umugabo.

Bikaba biteganyijwe ko aho bazatura ari ikiganiro kigomba guturuka hagati yabo bombi niba Olivier azasubira muri Canada akabayo cyangwa se Amanda Fung akaba yatura mu Rwanda.

Amanda yazanywe ashyikirizwa Olivier
Amanda yazanywe ashyikirizwa Olivier
Olivier na Amanda bajyaga gusezeranywa imbere y'Imana
Olivier na Amanda bajyaga gusezeranywa imbere y’Imana
Umushumba wo mu itorero rya New Life Church ishami rya Rubavu niwe wasezeranyije Kavutse na Fung
Umushumba wo mu itorero rya New Life Church ishami rya Rubavu niwe wasezeranyije Kavutse na Fung
Hano Olivier na Amanda bari bamaze kwemererwa kubana mu buryo bwemewe n'Imana
Hano Olivier na Amanda bari bamaze kwemererwa kubana mu buryo bwemewe n’Imana
Ibirori byatangijwe n'ababyinnyi bakubita ingoma b'i Burundi
Ibirori byatangijwe n’ababyinnyi bakubita ingoma b’i Burundi
Ku Kivu abantu bari benshi cyane ari nako bumva umuyaga waturukaga mu Kivu
Ku Kivu abantu bari benshi cyane ari nako bumva umuyaga waturukaga mu Kivu
Byageze mu kabwibwi abantu bakishimira ibirori Olivier na Amanda babagejejeho
Byageze mu kabwibwi abantu bakishimira ibirori Olivier na Amanda babagejejeho
Amanda na Kavutse babimburiye abandi mu kubyina ari nabwo uwo muhango w'ibyo birori wasozwaga
Amanda na Kavutse babimburiye abandi mu kubyina ari nabwo uwo muhango w’ibyo birori wasozwaga

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish