Umuhanzi w’Umurundi Jean Bosco waririmbye ‘Ubuzima’ yapfuye
Jean Bosco Niganza umuhanzi benshi bazi nka Bobo Peace and Love cyangwa se ‘Icyo Imana yifatanyirije’ kubera indirimbo ye yise ‘Ubuzima’, ngo yaraye yitabye Imana nubwo hataramenyekana icyamwishe.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 08 Nyakanga 2016, nibwo uyu Jean Bosco yapfuye. Bamwe bakaba bavuga ko yazize impanuka abandi bakavuga ko bishoboka kuba ari abagizi ba nabi bamuteze.
Amakuru Umuseke ukesha umwe mu banyamakuru bakorera i Burundi witwa Gisa Stevo Le Mec, yavuze ko ayo makuru yamenyekanye uwo muhanzi akimara gupfa. Gusa batazi neza icyamwishe.
Nk’uko urubuga rwa wwww.indundi.com rubitangaza, ruvuga ko uwo muhanzi yapfuye avuye ku kabari k’i wabo kari ahitwa kuri Zone ya Rohero.
Jean Bosco wari ufite akazina ka Bobo, ngo byagaragaye nkaho yakoze impanuka kubera ko basanze yapfiriye mu muryango w’imodoka ye ashaka gusohokamo. Iyo mpanuka ikaba yabereye ahitwa muri Zone ya Gihosha.
Amakuru yakomeje atangazwa na bamwe bo mu muryango we, akaba avuga ko Jean Bosco yajyanywe mu buruhukiro bw’ ibitaro byitwa ‘Kira Hospital’.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
NONE SE YITWARAGA KANDI NGIRANGO NTIYABONAGA!BIRABABAJE UBWO ARI I BURUNDI WENDA YISHWE