Digiqole ad

Biragoye ko umuhanzi yamamara hari abataramwiyumvamo- Buravani

 Biragoye ko umuhanzi yamamara hari abataramwiyumvamo- Buravani

Yvan Buravani asanga abahanzi nyarwanda bagashyigikiwe aho gucibwa intege

Yvan Buravani ni umwe mu bahanzi bato barimo kuzamukana imbaraga nyinshi mu muziki uko bukeye n’uko bwije. Avuga ko gucibwa intege ku bahanzi nyarwanda aribyo bituma nta terambere rigaragara kuri bo.

Yvan Buravani asanga abahanzi nyarwanda bagashyigikiwe aho gucibwa intege
Yvan Buravani asanga abahanzi nyarwanda bagashyigikiwe aho gucibwa intege

Kuri we asanga nta mutwe umwe wigira inama, aho kuvebwa yakosorwa ndetse akanerekwa inzira nyayo yamugeza aho abakurikirana ibikorwa bifuza.

Buravani amaze gukora indirimbo zirimo, Bindimo, ‘Injyana’ yakoranye na Umutare Gaby, Urwo nkukunda, yakoranye na Uncle Austin na Malaika imwe mu ndirimbo ze zirimo kumvikana cyane muri iki gihe.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, yavuze ko yifuza guhura n’abantu bamugira inama mu bikorwa bya buri munsi mu muziki akora aho kumva hari umuveba kandi yakamugiriye inama.

Ati “u Rwanda rufite abahanzi benshi cyane bazi umuziki. Ariko kubera guhora bacibwa intege nsanga aricyo kintu kibica mu mutwe bakumva ko nta mpamvu yo kwirirwa bihiringa”.

Buravani benshi bavuga ko ashobora kwibagiza abafana abandi bahanzi kubera ijwi rye, akomeza asaba ko yagirwa inama kugeza ageze ku nzozi afite aho kuzahura n’abaca ntege.

Ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo y’indirimbo yise ‘Malaika’, yavuze ko yiteguye gukora uko ashoboye umwaka wa 2016 ukarangira ari mu bahanzi babiri bahagaze neza mu Rwanda.

Ibi bikazanamufasha kuba hari amarushanwa akomeye asanzwe abera mu Rwanda yakwitabira bigaragara ko abikwiye.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ibi bisatsi ntabwo bikubereye uzabiharangure kabisa!!! Wikwigira nk’aba Stars b’ubu kandi uri umujyambere! Nagukeburaga!!

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish