Digiqole ad

Hoteli Marriot yafunguye imiryango i Kigali

 Hoteli Marriot yafunguye imiryango i Kigali

Marriot Hotel Kigali, ni umwe mu mishinga yari itegerejwe cyane kubera ubwiza bwayo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, Marriot Hotel imaze imyaka isaga itanu yubakwa yafunguye imiryango kugira ngo itangire gukorera mu Rwanda. Iyi Hoteli y’inyenyeri eshanu ifite ibyumba bigera kuri 250, itanga serivisi zo ku rwego mpuzamahanga.

Marriot Hotel Kigali, ni umwe mu mishinga yari itegerejwe cyane kubera ubwiza bwayo.
Marriot Hotel Kigali, ni umwe mu mishinga yari itegerejwe cyane kubera ubwiza bwayo.

Yafunguye imiryango by’ibanze kuko imirimo yose yagenwe itararangira,  biteganyijwe ko umuhango wo kuyitaha ku mugaragaro uzaba muri Nzeri 2016.

Iyi Hoteli ubundi yitwa ‘New Century Hotel’, ariko yahawe Kompanyi y’Abanyamerika ‘Marriot Hotels’ kugira ngo ibe ariyo iyicunga kubera inararibonye n’izina yubatse.

Amakuru avuga ko iyi Hoteli yatwaye ishoramari rya Miliyoni zisaga 55 z’Amadorari ya America, arimo 75% y’abashoramari b’Abashinwa, naho 25% akaba ari ishoramari ry’Abanyarwanda.

Umuhango wo kuyitaha witabiriwe n'abayobozi banyuranye mu Rwanda, hagati Minisitiri Francois Kanimba na Gen. James Kabarebe mu bitabiriye ibi birori.
Umuhango wo kuyifungura witabiriwe n’abayobozi banyuranye mu Rwanda, hagati Minisitiri Francois Kanimba na Gen. James Kabarebe mu bitabiriye ibi birori.
Abayobozi ba Marriot Kigali bavuga ijambo.
Abayobozi ba Marriot Kigali bavuga ijambo.
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Erica Barks Ruggles (iburyo), umuyobozi wa RDB Francis Gatare n'abandi banyacyubahiro bitabiriye umuhango wo gufungura iyi hoteli.
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Erica Barks Ruggles (iburyo), umuyobozi wa RDB Francis Gatare n’abandi banyacyubahiro bitabiriye umuhango wo gufungura iyi hoteli.
Byari ibyishimo kubitabiriye uyu muhango banywa 'umuvinyu'. Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda na Minisitiri w'ingabo bari batumiwe muri uyu muhango
Byari ibyishimo kubitabiriye uyu muhango banywa ‘umuvinyu’. Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda na Minisitiri w’ingabo bari batumiwe muri uyu muhango
Kuyireba mo imbere ni hoteli igezweho.
Kuyirebamo imbere ni hoteli igezweho.
Aho ushobora kwicara ugafatira icyayi cyangwa ifunguro hatuje.
Aho ushobora kwicara ugafatira icyayi cyangwa ifunguro hatuje.
Abayobozi ba Marriot Kigali bakata cake, bishimira ko ifunguye ku mugaragaro.
Abayobozi ba Marriot Kigali bakata cake, bishimira ko ifunguye ku mugaragaro.
Ku muryango mukuru urebana n'amarembo areba mu muhanda.
Ku muryango mukuru urebana n’amarembo areba mu muhanda.
Mu muaka ya za 2011, iyi Hoteli yari ikiri ku bipapuro abayinyuzeho bose bibaza uko izaba isa nimara kuzura.
Mu mwaka ya za 2011, iyi Hoteli yari ikiri ku bipapuro abayinyuzeho bose bibaza uko izaba isa nimara kuzura.
Kuri reception aho bazajya bakirira abashyitsi.
Kuri reception aho bazajya bakirira abashyitsi.
Intebe ziteguye aho abantu binjirira hafi y'uruganiriro.
Intebe ziteguye aho abantu binjirira hafi y’uruganiriro.
Hari amafoto meza ya cyera
Hari amafoto meza ya cyera
Mu batumirwa banyuranye harimo Ambasaderi wa USA mu Rwanda Mme Erica Barks n'umuyobozi wa RDB Amb Francis Gatare
Mu batumirwa banyuranye harimo Ambasaderi wa USA mu Rwanda Mme Erica Barks n’umuyobozi wa RDB Amb Francis Gatare
Hatari, umwe mu banyamigabane bubatse inzu ikoreramo iyi Hotel
Hatari, umwe mu banyamigabane bubatse inzu ikoreramo iyi Hotel
Amwe mu matara y'iyi Hotel ateye amabengeza
Amwe mu matara y’iyi Hotel ateye amabengeza
Abayobozi bishimira gufungura iyi Hotel
Abayobozi bishimira gufungura iyi Hotel
Hari hatumiwe itorero gakondo ngo risusurutse abatumiwe
Hari hatumiwe itorero gakondo ngo risusurutse abatumiwe
Marriott Hotel i Kigali
Marriott Hotel i Kigali

Photos © Evode MUGUNGA/Umuseke

12 Comments

  • Ni byiza cyane,iri ni iterambere ry’u Rwanda

  • Ikintu nkundira umuseke, mwandika inkuru nke ariko iyo mwanditse iba isobanutse. Bravo Umuseke. Komeza utere imbere Rwanda rwacu.

  • Barusha igihe kabisa

    • Wowe uratuka umuseke.com kuwugereranya nigihe.

  • reka ntukagereranye igihe NUM– USEKE, igihe kiri cheap sana igihe gisigaye kimeze za website zitwaga za kigalipaprazzi , COURAGE UM– USEKE

  • Nihe mwabonye ministre w’ingabo ajya gutaha imihango yo gufungura Hoteli? Only in Rwanda.

    • MU RWANDA NTA VANGURA IRYO ARI RYO RYOSE, HABE N’IRISHINGIYE KURI ZA MINISTERI.

    • Hhhh!
      Uri igitangaza rwose. Kuba bamutumiye se ikibazo ni ikihe! icya mbere ni umunyarwanda nk’abandi bose afite droits zo kwishimira ibyiza by’igihugu, ikindi noneho ni n’umuyobozi si rushati nkawe.
      Ahubwo ufite ikibazo gikomeye, ubanza uba wabuze icyo unenga u Rda ukaba nka wawundi ubura icyo atuka inka akavuyo ngo dore ibicebe byayo (kdi anywa amateurs).
      Nawe rero ushobora kuba Uri umurwayi ukwiye ibitaro kabisa.

    • Buriya harimo inyungu za Crystal aventure naho ibyo mu Rwanda uvuga ntahantu nahamwe utabonamu umusilikare ahubwo hano ntawuhari wambariye intambara kandi akaza kwifoto imbere yabandi.

  • hello, Gabiro ni ikihe kibazo Se cyo gutumira minisitiri w’ingabo mu gutaha igikorwa cy’iterambere?

    • Gabiro amenye ko Ministre w’Ingabo ari umuyobozi ukomeye. Umutekano se ahagarariye atawukurikiranye neza izo hotels zabaho. Zirimo kubakwa kubera umutekano uhari kdi tuwukesha Ingabo z’igihugu.

  • @ Gabiro
    Ikyo nikyo kikwereka igihugu kiyobowe gisirikare.
    Naho abagereranya Umuseke na Igihe naho bihuriye rwose gusa ikibazo nuko umuseke itaduha inkuru nyinshi.Ariko izo banditse ziba ari bon nama photos menshi aherekeje inkuru. Well done Umuseke.rw

Comments are closed.

en_USEnglish