Ruhango: Kubakira umukecuru Zula Karuhimbi byabaye bihagaze
Hashize hafi amezi abiri Akarere ka Ruhango gatangiye kubakira umukecuru wahishe abarenga 100 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inzu bari kumwubakira yahagaze igeze ku isakaro, karuhimbi we aracyari mu bukonde aho bitifashe neza, icyo ahangayikiye cyane ni inka yahawe.
Zula Karuhimbi ufite umudari w’igihugu ku bw’ubutwari yagize, akaba no mu barinzi b’igihango, yeremewe n’Akarere ka Ruhango kumwubakira no kumutuza neza nyuma y’uko bigaragaye ko yari abayeho nabi.
Ubu uyu mukecuru afite ikibazo gikomeye cy’uko atinze mu bukode kandi nta bushobozi bwo kwiyushyurira afite.
Umuseke wasubiye kumusura aho acumbikiwe no kureba aho kumwubakira bigeze, ni nyuma y’amezi abiri bitangiye, kandi byaratangaga ikizere cyo kwihuta.
Mu kazu gato kari iruhande rw’aho ari kubakirwa, we n’umwisengeneza we niho bacumbikiwe, aha yitegereza umunsi ku munsi uko ibikorwa byo kumwubakira bigenda. Ariko imirimo yo kumwibakira yabaye ihagaze.
Aho acumbitse avuga ko ari umutwaro kuko nta bushobozi afite bwo kuhishyura, ndetse ko nta n’igiceri na kimwe yabonye ngo yishyure ubukode, ngo ahora yikanga ko bazamusohora mu nzu.
Karuhimbi ati “ntigeze bamenyesha impamvu imirimo yahagaze kandi ndemerewe n’amezi akomeza kwiyongera y’ubukode nta bushobozi mfite”
Mu rugo acumbitsemo bagondagonze akantu kameze nka burende kangana n’uko inka yahawe muri gahunda ya Gira Inka ingana, aha niho mu kiraro cyayo, ntibasha kwinyagambura iyo irimo.
Inka ye ngo niyo imuhangayikishije cyane kuko ngo inahaka iri hafi kubyara.
Annonciata Kambayire Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Ruhango, avuga ko kuba imirimo yo kubakira uyu mukecuru yarahagaze byatewe n’ingengo y’imari y’Akarere y’umwaka yarangiye mu kwezi gushize.
Kambayire akavuga ko bategereje mu minsi ya vuba ko hasubukurwa indi ngengo y’imari maze Karuhimbi agakomeza kubakirwa.
Uyu muyobozi yavuze ko ikibazo cy’ubukode n’ubuzima inka ibayemo batari babizi, ko bakimenya amakuru bagiye kwihutira kubikemura.
Uyu mukecuru ubona ko abayeho mu buzima butari bwiza, ariko iyo muganira wumva adashaka kubikwereka, yirinda cyane gusabiriza, mu magambo ye agaruka kenshi ku bikorwa by’indashyikirwa avuga ko byakozwe na Perezida Kagame, no kugira neza udategereje inyiturano.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Ruhango
12 Comments
ni akumiro pe! ngo abayobozi ntibari bazi ko akodesha cg adafite ubwishyu????
ntitwari-tukizi.com
Ngo ntibari bakizi ariko ko bakimenye bagiye kwihutira kugikemura.Wagirango bose babakoreye formatage imwe yomuri windows aho basubira ikintu kimwe iyumufatishije kuko ubundi usanga telefoniye yayivanyeho.
Kumiro@babyita gutekinika.
Hhhhhh!!! Yewe yewe!!!abayobozi bajye bareka kutubeshya ariko.nonese nta hierarchie iba mu Ruhango.?ubwo se uragirango twumve ko na Mudugudu cg uw akagali atarazi icyo kibazo?! Ubwo ntimukorana cg rapport ntizisabwa! Plz mujye mugerageza muduhagararire neza nicyo mwashyiriweho. Mukecuru niyihangane ark n’igikorwa nikihutishwe.
ubundi burigihe mbabazi ntabyo abazi ntumbaze igihe azabimenyera gusa kagame afite ibibazo pe nyobezi yaruhango yo ni akumiro
Ruhango murayitiranya ! None se barubakira uwo batazi koko ! Habaho ibisubizo bishekeje binababaje rwose ! Ariko nibaza impamvu mu marembo y’akarere ka RUHANGO hadatunganywa ngo basenye ahitwa mu MUBUGA habaye indiri y’amabandi;abasinzi n’indaya by’akarande en plus mu marembo y’akarere ! wagerekaho ngo ahitwa RUMBASHA munsi y’umubuga bikaba agahomamunwa. Mandat ya 2 na MBABAZI F Xavier rwose izikubite agashyi habeho impinduka rwose ! induruzihora zirara zivuga kubera abajura biba inka,……….. Kanyanga inyobwa ku mugaragaro ,n’irekurwa ridasobanutse ry’ababa bafatiwe mu byaha bitandukanye !None ngo ibya mukecuru niyo bakibimenya ! Bamenye ko yarokoye abantu ibindi barabiyoberwa ! Erega ntibabona ko banatinze kumufasha !
Ariko ubu koko abantu bagira inama H.E bamubwiye ko abayobozi bamwe basigaye basiga isura mbi Leta ye! Gutinyuka kubwira Abanyarwanda binyuze muri Radio na TV ngo ” icyo kibazo sinari nkizi ariko ubwo nkimenye ngiye kugikurikiran”! Buriya Mayor azi ko aba ahagarariye Perezida wa Repubulika mu Karere ayobora?
Ni ibintu bahinduye imikino. Abayobozi bavuga ibyo cyangwa bavuze ibyo bakwiye gusezererwa hagashyirwaho abandi.
Uyu Mayor wa RUHANGO we ni igitangaza. Muribuka kigihe amashuri y’i Bukomero (BYIMANA) yashyaga ukuntu yihanukiriye akavugira kuri Radio na TV ngo ni abantu barwanya Frère Directeur w’iryo shuri ngo babiri inyuma, agatinyuka kuvuga amagambo nk’ayo yateranya abantu babana kandi nta gihamya abitiye nyuma biza kugaragara ko amashuri yatwikwaga n’abana bakuriyie mu murengwe no mu muteto! Perezida KAGAME afite akazi kabisa!
Ongera usome neza, uwatanze kiriya gisubizo (nanjye nakigaye) ni vice mayor ntabwo ari mayor.
Urakoze kujya uvuga wabanje gusoma neza
JYE NARUMIWE KABISA MBABAZI N’ABO BAKORANA BAGIRA IBISUBIZO BISA, WAGIRANGO BARIGANYE ZULA AMAZE IMYAKA 22 AKARERE KAMUZI ARIKO IBISUBIZO NGO NTITWARI TUBIZI TUGIYE KUBIKORA NIBYO ITEKA RYOSE BYABAYE NKA SLOGAN YA MOBUTU.
Ariko mbona harimo abantu basigaye bafite ikibazo nkuri wiyise NKWITUMIRE RATA wowe ubona ntakibazo ufite ukurikije ibyo wanditse utangiye kunenga imikorere myiza ya H.E ngo abamugira inama???? urashako ko bamugira inama yamatiku yawe kombona ibyowanditse aramatiku? Ahubwo bishoboka bagukurikirana ngo barasiga isurambi leta yiwe???? wowe urumunyamahanga se? ntukazane ingabitekerezo mbi mubantu nkiye bibaye byiza uzayigumishe muriwowe
Ariko abanyamakuru nabo barasetsa ngo Urebye Zura ubona gorumuntu ubona ko abayeho mu buzima
butari bwiza , ariko iyo muganira wumva
adashaka kubikwereka, yirinda cyane
gusabiriza, mu magambo ye agaruka kenshi ku
bikorwa by ’ indashyikirwa avuga ko byakozwe
na Perezida Kagame , no kugira neza
udategereje inyiturano . nonese yabatumye ngo mumusabiririze Zura ndamuzi abonye ibyo byose mwanditse no Kukarere yahigerera koko nukecuru wimfura kdi nubwo akarere kamufasha nawe arishoboye ntimugasebye umukecuru wacu ndabiziko arumurenge na Akarere kuzuza iriyanzu birabagangayikishije kubarero itaruzura ntanka yacitse amabere