Digiqole ad

Mr Skizzy yagarutse muri muzika n’itsinda rishya The Benqs

 Mr Skizzy yagarutse muri muzika n’itsinda rishya The Benqs

Itsinda rishya The Benqs

Nyuma y’imyaka hafi itanu asa n’uwahagaritse ibikorwa bya muzika, Rurangwa Gaston uzwi nka Mr.Skizzy wahoze mu itsinda rya KGB ryasenyutse, yagarutse muri muzika ari kumwe n’itsinda rishya ryiswe ‘The Benqs’.

Itsinda rishya The Benqs
Itsinda rishya The Benqs

The Benqs ni itsinda rigizwe n’abasore babatu barimo Mr Skizzy usanzwe azwi muri Muzika nyarwanda, na MANZI Claude wiyita Wexy ndetse na TUYISHIME Enoque wiyita Fax, uyu asanzwe ari producer uzwi ku izina rya ‘The be@t killa’.

Skizzy nyuma yo gufata umwanzuro wo kugaruka muri muzika, yavuze ko izina ry’itsinda ryabo rishya ‘The Benqs’ rikomoka ku ijambo “banques/bank”.

Ati “Mu mvugo The Benqs twe twashakaga kuvuga ko twitwa UBUBIKO, aho dufite intumbero yo kuba ububiko bwiza bw’amagambo meza afite ubutumwa, yubaka umuryango nyarwanda binyuze mu myandikire n’imiririmbire bakesha the benqs.”

Indirimbo ya mbere iri tsinda rishya ryashyize hanze mu majwi gusa (audio) ryayise Igishoro, yakozwe na Fax ariko iza gukosorwa “mixage na mastering” na producer David muri Future Records.

Umva iyi ndirimbo

Aba basore bakavuga ko mu minsi ya vuba n’amashusho (clip video) yayo nayo izasohoka.

Mr Skizzy unakunzwe mu ikinamico urunana ku izina rya James, yatangaje ko ubu agarukanye imbaraga, ngo nubwo akazi ke ka buri munsi katoroshye ngo azajya abona umwanya wo gukora indirimbo, ku buryo ngo we na bagenzi be bizeye ko mu mwaka umwe cyangwa ibiri iri imbere bazaba bageze ku ntera ntagereranwa.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish