Digiqole ad

Leta muri gahunda yo gukura abaturage mu bukene izatwara za Miliyari

 Leta muri gahunda yo gukura abaturage mu bukene izatwara za Miliyari

Umudugudu wubakiwe abaturage mu Murenge wa Rweru, Bugesera.

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora, buri mwaka Leta izajya ikora igikorwa gihindura ubuzima bw’abaturage mu Karere katoranijwe.

Umudugudu wubakiwe abaturage mu Murenge wa Rweru, Bugesera.
Umudugudu wubakiwe abaturage mu Murenge wa Rweru, Bugesera.

Mu mwaka wa 2015, mu Murenge wa Rubaya, Akarere ka Gicumbi hubatswe isoko rigezweho rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 100, n’ibindi bikorwaremezo. Muri aka Karere niho hizihirijwe umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 21.

Muri uyu mwaka wa 2016, Minisiteri y’ingazo (MINADEF) ifatanyije n’izindi nzego nka MINALOC, MINAGRI, MINISANTE, MINIFRA, NINEDUC, MINIRENA, MINECOFIN, MYICT, RDB n’ibindi bigo bishamikiye kuri za Minisiteri bubatse ibikorwaremezo bikomeye mu murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera.

Mu gihe cy’amezi gusa, Ingabo z’u Rwanda zubatse umudugudu w’ikitegererezo mu Murenge wa Rweru, Akarere ka Bugesera watujwemo imiryango 104 igizwe n’abantu 451 bimuwe mu birwa bya Mazane na Sharita, aho batabonaga ibikorwaremezo nk’amavuriro, amashuri, amazi meza n’amashanyarazi, imihanda n’ibindi.

Buri muryango wahawe inzu y’ibyumba bitatu, igikoni n’ubwiherero, munzu Leta ibashyiriramo intebe zo muri salon, matela zo kuraraho, n’ibindi bikoresho byo murugo. Buri muryango kandi wagenewe inka n’ikiraro, n’ubutaka bwo guhingaho no gutera ubwatsi bw’izo nka.

Umudugudu batujwemo kandi ufite amazi n’amashanyarazi; Inzu mberabyombi y’imyidagaduro yakwakira abantu 300 irimo intebe na Televiziyo ngo bazajya bareberaho amakuru (benshi ngo ni ubwa mbere bazaba bayibonye), iyi nzu kandi internet ya 4G na mudasobwa laptop 5; Hubatswe agakiriro kazajya gafasha abatuye uyu mudugudu kubona imirimo.

Kkubaka uyu mudugudu kandi byatumye n’abawuturiye bagerwaho n’amashanyarazi n’amazi meza, barimo gukorerwa umuhanda ubahuza n’uwa kaburimbo wa Bugesera.

Muri aka gace kandi haguwe Ikigo cy’amashuri cya Nkanga, hubakwa ibyumba by’amashuri, icyumba cy’ikoranabuhanga (smart classroom) gishirwamo na za mudasobwa, hubakwa na ‘laboratories’ zashyizwemo n’ibikoresho bikenewe byose, icyumba cy’abarimu, isomero, n’inzu yo gufatiramo ifunguro y’abanyeshuri, n’ibibuga by’imikino bizafasha abanyeshuri kwiga neza.

Abaturage bo muri aka gace, babwiye Perezida Paul Kagame ko bazi ko ibikorwaremezo no kwikura mu bukene nk’ibi, ariko kwigenga nyakuri.

Byitezwe ko uyu mushinga ugomba kwimura imiryango 413, bivuze ko hari indi miryango 309 ikiri kuri biriya birwa nayo yifuza kwimurwa. Imiryango yose nimara kwimurwa, Leta izayiha ubutaka bwa Hegitari (Ha) 100 ibugabane, yibagirwe ubuzima yita bubi bwa Mazane na Sharita.

Ikigo cy'amashuri cya Nkanga cyavuguruwe cyahawe na laboratories zifite ibikoresho byose bifasha abanyeshuri kwiga neza.
Ikigo cy’amashuri cya Nkanga cyavuguruwe cyahawe na laboratories zifite ibikoresho byose bifasha abanyeshuri kwiga neza.

Munyeshyaka Vincent, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) avuga ko uyu mushinga wa Rweru wose uhagaze Miliyari umunani na Miliyoni 200 (Frw 8 200 000 000). Akavuga ko iki cyiciro cya mbere cyatuje imiryango 104 cyatwaye Miliyari eshatu na Miliyoni zigera kuri 300.

Munyeshyaka avuga ko icyiciro cya kabiri kizatwara hafi Miliyari eshanu kizasiga imiryango 309 isigaye kuri biriya birwa nayo yimuwe.

Ku mpungenge abasigaye ku birwa bya Mazane na Sharita bagaragaza y’uko bishobora kurangirira aha, uyu muyobozi avuga ko ari umushinga uzakomeza vuba, gusa ngo ntabwo azi igihe nyacyo icyiciro cya kabiri kizatangirira.

Ati “Ni umushinga munini ugomba gukurikiranwa, twashyizeho team ‘ikipe’ ihuriweho na Minisiteri zinyuranye, igomba gukurikirana iki gikorwa kandi ikazakurikirana n’ibindi kuko nyuma y’uyu mushinga wa Bugesera tuzajya mu kandi Karere ntaramenya.”

Ikipe yashyizweho ngo niyo izajya ikora igenamigambi neza kandi kare, kuko ngo uyu mushinga wa Bugesera wakozwe hashingiwe ku igenamigambi ryakozwe huti huti. Iyi kipe kandi ngo izanashyiraho gahunda irambuye y’uko bizajya bikorwa.

Iyi gahunda muri rusange ngo ntabwo igenewe ingengo y’imari ya Leta yihariye, ahubwo ngo kuko ihuriweho na za Minisiteri n’ibigo bizishamikiyeho, buri mwe itanga umusanzu wayo ku gikorwa kiba cyateguwe.

Munyeshyaka Vincent ati “Niba tuvuze imihanda duhita duhamagara RTDA ya MININFRA, niba tuvuze gahunda zo kubaka agakiriro MINICOM ikavuga iti ndakora ibingibi, niba tugeze ku ivuriro MINISANTE ikazamo, dufata ku ngengo y’imari muri izi za Minisiteri n’ibigo.”

Kuko ari gahunda ifitanye isano n’umunsi wo Kwibohora wizihirizwa mu Turere imyaka ine, umwaka wa gatanu ukizihizwa ku rwego rw’igihugu, Akarere kose kizihirijwemo umunsi wo Kwibohora ngo hari igikorwa gihindura ubuzima bw’abaturage kizajya kihakorwa.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ibi Nibyiza cyane icyo nicyo cyari cyarabubuze,ariko ariko uko kuvuga ngo igihe icyiciro cyabiri ntihazwi igihe kizabera bye kuba igige kinini. Niba barakoze igenamigambi ihamye nabo basigayeyo babahe igihe cyo kuva muri iryo curaburindi.

  • Ariko kuki bamwe mububakira na rukarakara abandi mukabubakira ibyondo, none ibyo biterwa niki?
    Kigali ko hali abatagira amazu, bazafashwa bate?
    Mubihugu byiyubashye barara hanze usanga arabokamye nibiyobya bwenge.

  • Abantu ntibahwemye kuvuga ko approche y’iterambere igihugu cyahisemo kuva muri 1994, yo guteza imbere umujyi wa Kigali n’ibikorwa remezo ikeneye (cyane cyane imihanda isohoka mu gihugu), ibindi bikaza nyuma, irimo ikibazo gikomeye. Nyuma y’imyaka 22 u Rwanda rubohojwe, hari centres z’ubucuruzi mu cyaro zitarasubira ku rwego zari ziriho mbere ya 1990, kandi ukabona inzira ikiri ndende,kuko ubonye ifaranga rifatika yihutira kwimukira i Kigali no mu Mijyi imwe n’imwe imaze gukanyakanya, nka Musanze, Muhanga na za Nyagatare. Abenshi baba bahunga imisanzu n’intwererano byinshi cyane basabwa hato na hato, kandi byakwa mu buryo budasobanutse, byiyongera ku misoro isanzwe nayo iremereye. Ugera nk’i Butare, Kinkanga, Nyanza cyangwa Buhanda, Kibungo, Rwamagana cyangwa Nyagasambu, Ngororero, Mukamira, Gasiza cyangwa base, Nyamagabe cyangwa Kaduha, ndetse na za Gicumbi iyo mu Majyaruguru, ukaba wagira ngo izuba ryahagaze kuzenguruka. Kandi muri rusange, ntabwo icyaro cy’u Rwanda na za centres z’ubucuruzi zaho kizatera imbere ku buryo bufatika nta pouvoir d’achat ifatika ihaba. Aba mbere bagombye kuhashora imari, ni abarimu n’abasirikare, kandi bahembwa urusenda. Abandi nyine ni abaturage mu dufaranga bavana mu bikorwa by’ubuhinzi buri mu gihirahiro kubera gutsimbarara ku bihingwa bihombya abahinzi nk’ibigori n’icyayi, andi bagombye kuyavana kuri ba Rwiyemezamirimo babona amasoko ya Leta, none abenshi kwambura abo bakoresheje wagira ngo babigize ihame. Nkomye Rutenderi buretse ndebe imijugugu abasombyi banyu bagiye kuntera!

    • @Safi,
      Ntabwo ukomye rutenderi ahubwo ushobora kuba ugaragaje aho uhagaze ku iterambere ry’u Rwanda, ko uryifuza ariko yenda wifuza ko rigenda mu bundi buryo gusa ibyo uvuga ntabwo aribyo rwose, I mean udu-Centres uvuga ngo turi inyuma y’uko twari tumeze mu 1994.

      Uribeshye cyane nko kuvuga Buhanda, ahantu ubu hageze amazi meza atarahabaga amashanyarazi yiyongereye mu ngo bitari biriho, abantu barasudira, barogosha, barabaza bya kijyambere…
      Ndemeranya nawe ko Kaduha koko isa n’ikiri inyuma, aha ni ukubera umuhanda mubi, gusa niba uhaheruka uzabaze ibitaro bya Kaduha ukuntu bisigaye bikomeye ku buryo butigeze bubaho mbere.

      Gasiza na Base wahibeshyeho cyane ubu harakomeye cyane kurusha ikindi gihe cyose habayeho, hari urujya n’uruza runini kurusha mbere. Ibyo nkubwira njyewe ndabizi neza kuko iwacu ku ivuko ni mu Kivuruga aho bita kuri Sereri niba uhazi, mu Gasizi si kure y’iwacu n’aho kuri Base ntabwo hashira ukwezi ntahanyuze. Nkorera i Musanze ibi bice yewe n’aho za Gicumbi uvuga ndahagera rwose, utu duce tw’icyaro twateye imbere ku buryo bugereranyije, yego rwose si cyane nka Kigali.

      Icyo nemeranya nawe ni iki; Kigali hashyizwe imbaraga cyane, mu cyaro ntihashyirwa nyinshi. Ariko ntibivuze ko mu cyaro hatateye imbere. Centres nyinshi zo mu cyaro zateye imbere zirashyuha bigaragara.

      Ingero; Nyanza ya Butare yahoze ari akajyi gato ubu uzahagere urebe
      Ruhango yateye imbere bishimishije
      Nyamata sinzi niba uhaharuka ngo urebe
      Centre ya Kabaya muri Ngororero yateye imbere bigereranyije
      Centres za Rankeri na Kora muri Nyabihu zirashyushye kurusha mbere hose
      Niba ugera i Muhanga uzarebe centres yo mu Kinini i Shyogwe, yahoze ari icyaro ukuntu ariko ubu ubona ko hasobanutse.

      Aho ngaho nibura ni hamwe muho mperuka mu myaka nibura ibiri ishize kandi nkaba nari mpazi na mbere ya 1990 ndetse ubwo n’utundi du centres ntibutse amazina ubona ko twagiye twivugurura kuko twagejejweho amashanyarazi n’amazi meza.

      Biriya uvuga rero bigaragaza ko ushobora kuba utanaba mu Rwanda cg se ari ugupfa kwivugira gusa

      Ngaho wirirwe neza

  • Mbwire Safi ko ibyo azi ku Rwanda byose abiheruka mbere ya 1994 nta gitangaje kuko n’imijugujugu n’ibindi bijyana nayo ni bwo biheruka! Shyitsa umutima mu nda jya ukomeza kwivugira ibyo ushaka ntawuzagukoma

Comments are closed.

en_USEnglish