Digiqole ad

Akarere ka Nyarugenge kasoje imiromo yo kubaka ibyumba by’amashuri y’ Uburezi bw’imyaka 12

Kuri uyu wa gatatu Akarere ka Nyarugenge kasoje imirimo yo kubaka ibyumba by’ amashuri ndetse n’ ubwiherero bw’ Uburezi bw’ imyaka 12.

Umuyobozi w' Akarere ka Kacyiru ataha ishuri
Umuyobozi w' Akarere ka Nyarugenge Mukasonga ataha ishuri

Iki gikorwa kikaba cyabereye ku mugaragaro mu Murenge wa Mageragere ahatashywe ibyumba by’ amashuri 15 n’ ubwiherero 24 byuzuye bitwaye akayabo k’ amafaranga Miliyoni 69,381,800,  yavuye mu bufatanye bw’ abaturage n’ inzego zitandukanye z’ Ubuyobozi.

Minisiteri y’ Uburezi ikaba yaratanze ibikoresho byubatse aya mashuri  birimo isima , amabati, ibyuma byo gusakara n’ inzugi, byiyongera kuri ariya mafaranga.

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge Madamu  Mukasonga Solange akaba yagaragaje ko ubusanzwe icyumba kimwe cy’ amashuri gifite agaciro k’ amafaranga asaba Miliyoni 12 ariko iyo bikozwe mu bufatanye n’ abaturage icyumba kimwe kigeza  kuri Miliyoni 8 gusa.

Mme Mukasonga yashimiye abaturage b’ Akarere ka Nyarugenge kubwitange bagize mu kubaka ibi byumba kuko nubwo byubatswe mu Mirenge itanu igize Akarere n’ indi itanu isigaye yagiye itanga inkunga ku Mirenge yubakaga.

Yasabye abaturage kubifata neza kugira ngo bakomeze kurinda ibyo bagezeho, yabasabye ko umwaka utaha w’ amshuri bazatangira gutekereza uburyo batangira imirimo y’ ubwubatsi hakiri kare, ndetse byanashoboka bagatangira gutekereza kubaka bazamura hejuru mu rwego rwo gukoresha neza ubutaka.

Bimwe mu byumba by'amashuri byubatswe
Bimwe mu byumba by'amashuri byubatswe

Muri rusange Akarere ka Nyarugenge kakaba karangije kubaka ibyumba 60 n’ ubwiherero 120 byubatswe mu Mirenge ya Kanyinya, hari ibyumba 14 n’ ubwiherero 24, Umurenge wa Mageragere hari ibyumba 15 n’ ubwiherero 24, Umurenge wa Kigali hari ibyumba 11 n’ ubwiherero 24, Umurenge wa Nyarugenge hari ibyumba 12 n’ ubwiherero 24, Umurenge wa Nyakabanda hari ibyumba 8 n’ ubwiherero12.

Abayobozi mu ishuri ryari rimaze gutahwa
Abayobozi mu ishuri ryari rimaze gutahwa

Ibi byumba bikaba byarubatswe hanatekerejwe kubafite ubumuga kuko bashyiriweho ubwiherero bwabo n’ inzira ziborohereza kwinjira mu mashuri.

Umwana w’ umukobwa nawe akaba yashyiriweho icyumba cyihariye ashobora gukoresha mu gihe cy’ imihango bitabaye ngombwa ko yasiba ishuri, aya mashuri kandi akaba yarashyizwemo ibindi bikorwa nk’ amashanyarazi aho byashobokaga.

Abana ba mbere baziga muri aya mashuri mu mwaka w’ mashuri utaha uzatangira mu kwezi kwa mbere 2012.

SERUGENDO Jean de Dieu
Itumanaho/Nyarugenge.

1 Comment

  • Nshimishijwe nibikorwa by,intanga rugero uyu muyobozi wa nyarugenge amaze kugeza kubaturage be courrage!!!!!!!!!kandi nizeye ko azabageza kuri byinshi nimufatanya nawe

Comments are closed.

en_USEnglish