Digiqole ad

PGGSS6: i Huye uko byari byifashe (Amafoto)

 PGGSS6: i Huye uko byari byifashe (Amafoto)

Mu ndirimbo ye yise ‘Mesa kamwe’

Saa 14h 18′ nibwo igitaramo cy’iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro ya gatandatu cyatangiye. Ni igitaramo cya gatanu mu bitaramo umunani bigomba kuzaba.

Abantu ni benshi baje muri iki gitaramo baturutse hirya no hino mu Karere ka Huye
Abantu ni benshi baje muri iki gitaramo baturutse hirya no hino mu Karere ka Huye

Inyuma ya stade nshya ya Huye yahoze yitwa imbehe ya Mukura, niho iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi ugereranyije n’ibitaramo byagiye bibera muri aka Karere.

Nk’uko bimaze kumenyerwa cyane hano mu Rwanda, mu bitaramo by’iri rushanwa ni hamwe mu hantu hahurirwa n’abantu benshi bavuye ingeri zose baje gushyigikira abahanzi babo bafana guhera mu mwaka wa 2011.

Mu mpinduka zabaye muri iri rushanwa zo kuba hazakorwa ibitaramo umunani gusa mu gihe mu yindi myaka itanu ishize harakorwaga ibitaramo 15, biri mu byafatwaga nk’imbogamizi ku basanzwe begerezwa ibi bitaramo mu duce dutandukanye tw’igihugu.

Gusa ntibibuza abantu kuza aho byabereye nubwo hari abahagera barushye kubera kuva kure no gutaha ngo bikabavuna kuko bagera mu mago yabo bwije cyane.

Abahanzi bose uko ari 10 barimo guhatanira kwegukana iri rushanwa, bose biteguye guhiganwa kuko nta n’umwe ufite ikibazo cy’uburwayi cyangwa se indi mpamvu y’indi yatuma atigaragaza.

Biteganyijwe ko igitaramo gitaha kizabera mu Ntara y’Amajyarugu mu mujyi wa Musanze ari nacyo kizaba kibanziriza icya nyuma mu bitaramo byaberaga mu Ntara dore ko icya nyuma kizabera i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Uko abahanzi bagiye bitwara ku rubyiniro mu mafoto

Urubyiruko nirwo ruba rufite mubare munini mu bitabira ibi gitaramo
Urubyiruko nirwo ruba rufite mubare munini mu bitabira ibi gitaramo
Umutare Gaby niwe wahamagawe bwa mbere kuririmba. Mu bitaramo byose amaze gukora Huye yamweretse ko ikunze ibihangano bye
Umutare Gaby niwe wahamagawe bwa mbere kuririmba. Mu bitaramo byose amaze gukora Huye yamweretse ko ikunze ibihangano bye
Mu ndirimbo ye yise 'Mesa kamwe'
Mu ndirimbo ye yise ‘Mesa kamwe’
Uyu musore arimo gufata neza ibyo areba kugirango hatagira ikimucika
Uyu musore arimo gufata neza ibyo areba kugirango hatagira ikimucika
Lion Imanzi, Tonzi na Aimable Twahirwa nibo bagize akanama nkemurampaka muri iri rushanwa
Lion Imanzi, Tonzi na Aimable Twahirwa nibo bagize akanama nkemurampaka muri iri rushanwa
Danny Vumbi ni ubwa mbere yitabira iri rushanwa
Danny Vumbi ni ubwa mbere yitabira iri rushanwa
Danny Vumbi mu ndirimbo ze 'Ni danger, Baragowe'
Danny Vumbi mu ndirimbo ze ‘Ni danger, Baragowe’
Uyu ni umufana ukomeye wa Christopher ku buryo yanamwiyanditseho mu gahanga
Uyu ni umufana ukomeye wa Christopher ku buryo yanamwiyanditseho mu gahanga
Jules Sentore ni umwe mu bahanzi b'abahanga bari muri iri rushanwa ariko utarumvwa neza kubera injyana ya gakondo akora urubyiruko rutaramenyera
Jules Sentore ni umwe mu bahanzi b’abahanga bari muri iri rushanwa ariko utarumvwa neza kubera injyana ya gakondo akora urubyiruko rutaramenyera
Aha Jules yarimo ashimira Clement ucuranga guitar uburyo arimo amucurangira
Aha Jules yarimo ashimira Clement ucuranga guitar uburyo arimo amucurangira
Uyu mukobwa yikinze izuba munsi y'abandi kugirango abashe kureba neza igitaramo
Uyu mukobwa yikinze izuba munsi y’abandi kugirango abashe kureba neza igitaramo
Bruce Melodie ni umuhanzi ufite indirimbo zizwi n'abantu benshi
Bruce Melodie ni umuhanzi ufite indirimbo zizwi n’abantu benshi
Yarwaniye ingofero Melodie yari abatayemo arayegukana
Yarwaniye ingofero Melodie yari abatayemo arayegukana
Hano yabaririmbishaga indirimbo ye yise 'Ndakwanga'
Hano yabaririmbishaga indirimbo ye yise ‘Ndakwanga’

Mu bahanzi barimo guhatana ngo akunda Allioni kurusha abandi

Danny Nanone niwe ukora HipHop muri iri rushanwa. Ari no mu bahanzi barimo kwitwara neza
Danny Nanone niwe ukora HipHop muri iri rushanwa. Ari no mu bahanzi barimo kwitwara neza
Danny Nanone mu ndirimbo ye yise 'Ndarapa'
Danny Nanone mu ndirimbo ye yise ‘Ndarapa’
TBB mu ndiirmbo yabo bise 'Vuza ingoma'
TBB mu ndiirmbo yabo bise ‘Vuza ingoma’
Tino, Bob na Benja nibo bagize itsinda rya TBB rije muri iri rushanwa bwa mbere
Tino, Bob na Benja nibo bagize itsinda rya TBB rije muri iri rushanwa bwa mbere
Christopher mu ndirimbo ye yise 'Agatima'
Christopher mu ndirimbo ye yise ‘Agatima’
Christopher yasezezeranyije ab'i Huye ko igikombe ashaka kucyegukana kandi azabigeraho
Christopher yasezezeranyije ab’i Huye ko igikombe ashaka kucyegukana kandi azabigeraho

Young Grace hano yaririmbaga indirimbo yise 'Ataha he'

Young Grace niwe muhanzikazi ukora injyana ya HipHop muri Guma Guma
Young Grace niwe muhanzikazi ukora injyana ya HipHop muri Guma Guma
Allioni hano nawe yabyinanaga n'ababyinnyi be
Allioni hano nawe yabyinanaga n’ababyinnyi be
Allioni yarebaga neza ko abafana be bumva indirimbo arimo kubaririmbira
Allioni yarebaga neza ko abafana be bumva indirimbo arimo kubaririmbira
Abafana ba Allioni hano bahise bazamura amaboko
Abafana ba Allioni hano bahise bazamura amaboko
Urban Boys yashimangiye ko igikombe ari icyayo kubera ubwinshi bw'umubare w'abafana bagaragaej i Huye
Urban Boys yashimangiye ko igikombe ari icyayo kubera ubwinshi bw’umubare w’abafana bagaragaej i Huye
Bruce Melodie yaje kuva mu bandi ajya ahirengeye areba uburyo Urban Boys irimo kwishimirwa n'abafana
Bruce Melodie yaje kuva mu bandi ajya ahirengeye areba uburyo Urban Boys irimo kwishimirwa n’abafana
Humble hano yakomeraga amashyi abafana ku rukundo baberetse
Humble hano yakomeraga amashyi abafana ku rukundo baberetse
Aba ni abafana ba Urban Boys
Aba ni abafana ba Urban Boys

Photos:Evode Mugunga/UM– USEKE

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

 

4 Comments

  • Yoba urban boyz yoba iki? Ndabakunda Bose mugabo ico nipfuza nuko itsinzi nukur mubiravye nkuko namye ndabivuga niya (Christopher peeeee!!!Bonne chance mugabo)

  • Swagga boys swagga level nibacyibahe bitahire kabisa aba basore baragikwiye.melody wihangane uzagitwara next year! Thanks umuseke ku mafoto na captions nziza as always

  • Nikitaba icya Christophe muzaba mumurenganije kuberako n’umuhanga pe .

  • nicya urban boys kbs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish