Digiqole ad

“Gufasha abahanzi mu nyikirizo ‘Backing’ bimpa kugira ubunararibonye”- Khalfan

 “Gufasha abahanzi mu nyikirizo ‘Backing’ bimpa kugira ubunararibonye”- Khalfan

Khalfan hano yafashaga Bulldogg

Nizeyimana odo khalfan ni umwe mu baraperi barimo kugenda bigaragaza cyane mu muziki w’u Rwanda. Kuba akunze kugaragara ku mbyiniro ‘stages’ afasha abandi baraperi mu nyikirizo ‘Backing’ ngo bimuha kugira uburambe aho kubyinubira.

Khalfan hano yafashaga Bulldogg
Khalfan hano yafashaga Bulldogg

Yagaragaye cyane mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya gatatu icyo gihe akaba yarafashaga umuraperi Bulldogg.

Nyuma y’aho gato aza gukomeza gukora indirimbo ze zirimo izo yise ‘Uvutse ninde, Ntiwagaruka, Nabo sibo, Iherezo ryiza, Nzagutegereza n’izindi yagiye akorana n’abandi bahanzi.

Ubwo itsinda rya Tuff Gangz ryacikagamo ibice hakavuka itsinda ryiswe Stone Church ririmo Bulldogg, Green P na Fireman, Khalfan yahise abona umwanya wo kwinjizwa muri Tuff Gangz yari isigaranye na Jay Polly.

Kuri bu ari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ririmo kuba ku nshuro ya gatandatu aho afasha Danny Nanone mu nyikirizo z’indirimbo ze.

Khalfan yabwiye Umuseke ko kuba agaragara cyane ku mbyiniro afasha abandi bahanzi ko ntacyo bimutwara mu buryo bwo kuba hari uwamusuzugura ahubwo we ahakura ubunararibonye.

Gufasha abandi bahanzi bimuha imbaraga zo gukora cyane
Gufasha abandi bahanzi bimuha imbaraga zo gukora cyane

Ati “Kuba nshobora kugaragara mfasha undi muhanzi kandi nanjye ndimo kurwana no kuzamura izina ryanjye mu muziki ntacyo bintwara. Kuko mfite icyo mbigiraho kandi binama kugira ubunararibonye kubera ko mpura n’imbaga nini y’abantu. Bityo n’igihe nzaba mpahagaze njyenyi ntazagira igihunga”.

Uretse Khalfan ufite izina rye mu muziki, hari abandi bahanzi bagiye baca muri ibyo bihe ubu bakaba bafite amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda ndetse banitabira amarushanwa akomeye.

Bruce Melodie na Sano Derek wo muri Active nibo babanje kujya bakora ako kazi ko gufasha abandi bahanzi mu nyikirizo. Biza kugera aho baramamara nabo batangira kugira abaza kubafasha.

Mu gihe Danny Nanone arimo kuririmba Khalfan aba afasha ababareba kwishima
Mu gihe Danny Nanone arimo kuririmba Khalfan aba afasha ababareba kwishima

Ibi rero biri mu biha Khalfan imbaraga zo gukora cyane ku buryo ejo n’ejo bundi nawe azaba afite aho ageze ahubwo akaba afite abaza kumufasha nawe. Kuko abibonamo nk’akazi aho kuba yabona ko mugenzi we azamusuzugura.

Mu minsi ishize nibwo yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Nabimenye ugiye’ yari amaze igihe yarakoranye n’itsinda rya Active ariko nti bahita bayishyira hanze.

https://www.youtube.com/watch?v=qaP0wKFawd0

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish