USA: Bariga uko bakubakisha imigano inzu za ‘etages’
Imigano ntiba mu Rwanda gusa, iba n’ahandi henshi ku isi. Abahanga muri Kaminuza ya Pittsburgh muri USA bari kwiga uko bakoresha ibiti byayo mu kubaka inyubako ndende kuko ngo gikomera kandi kikagira uburebure bwa metero zigera kuri 20 z’ubujyejuru.
Aba bahanga bari gushaka guhera ku gushyiraho igipimo cy’ubuzirangenge bw’imigano yakoreshwa mu kubaka kugira ngo bitazatera impanuka nk’uko bitangazwa na AP.
Imigano ikunzwe cyane ni iyo mu gace kari hagati y’imirongo mbariro ya Cancer na Capricorne aho imigano yakoreshejwe guhera mu myaka ibihumbi byinshi ishize.
Hari abavuga ko hari amoko atatu y’imigano akomera nk’ibyuma, bityo abahanga bakavuga ko umugano ushobora kuzajya ukoreshwa nk’inkingi zifata ibisenge ahantu hamwe na hamwe.
Prof Kent Harries avuga ko muri iki gihe abantu bagomba kuva ku myumvire y’uko imigano ari ibiti bikoreshwa mu bwubatsi mu bihugu bikennye gusa.
Yabwiye VOA ati: “Turamutse twize neza uko imigano iteye dushobora gusanga ari ibiti byiza byadufasha mu kubaka inzu ndende zikomeye kandi zidahenze cyane.”
Imigano ikura neza nyuma y’imyaka itatu mu gihe hari ibiti bikoreshwa mu kubaka amagorofa bikurira imyaka 10.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW