Digiqole ad

Ngororero: MIDIMAR igiye kubakira imiryaango 21yari ituye mu manegeka

 Ngororero: MIDIMAR igiye kubakira imiryaango 21yari ituye mu manegeka

*Ibihumbi 21 batuye mu manegeka,…
Mu rugendo yagiriye mu karere ka Ngororero kuri uyu wa 27 Kamena, Minisitiri w’imicungire y’Ibiza n’impunzi, Sérphine Mukantabana yatangaje ko Minisiteri ayoboye igiye kubakira imiryaango 21 yo  mu murenge wa Kabaya na Sovu yari ituye mu manegeka.

MIDIMAR igiye kubakira iyi miryaango 21 yari ituye mu manegeka
MIDIMAR igiye kubakira iyi miryaango 21 yari ituye mu manegeka

Muri uru rugendo rwatangirijwemo umushinga wo kuzamura imibereho myiza  y’abaturage  bafite ubushobozi bucye batuye mu manegeka, Minisiteri y’imicungire y’Ibiza n’Impunzi ivuga ko uyu mushinga uzongera ubushobozi mu guhangana n’ingaruka z’ibiza byatewe n’imihindagurikire y’ikirere.

Minisitiri Mukantabana Séraphine avuga ko  mu myaka  ibiri uyu mushinga uzamara muri aka karere ka Ngorero uzibanda mu bikorwa bine by’ingenzi birimo kwimura imiryango 21 yari ituye mu manegeka kandi itishoboye.

Mukantabana avuga ko uyu mushinga uzanafasha urubyiruko rurenga 200 guhangirwa  imirimo, ndetse ukazegereza amazi meza abaturage no guha ibikoresho ibigo by’ubuzima (Poste de Santé) bikajya ku rwego rw’ibigo nderabuzima (Centre de Santé).

Minisitiri avuga ko bahisemo gutangiza uyu mushinga mu karere ka Ngororero kuko gafite umwihariko wo kuba kari mu turere  twa mbere dukennye, Leta ikaba isanzwe igafasha byihariye kuzamuka.

Mukantabana uvuga ko aka karere gafite n’umubare munini w’abaturage batuye mu manegeka, ngo amazu agiye kubakirwa imiryango 21 azaba afite ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’ibiza bikomeje guterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Minisitiri uvuga ko aya mazu azubakirwa iyi miryaango azaba arimo amashanyarazi n’amazi meza.

Ati “Abanyarwanda bose batuye mu manegeka Igihugu ntigishobora kubatuza, kuko hari abafite ubushobozi bwo kwimuka ariko bafite imyumvire ikiri hasi.”

Habineza Zachée utuye mu  murenge wa Kabaya, avuga ko muri iyi miryaango igiye kwimurwa, harimo iyari ituye ahantu hateye ubwoba kuko bamwe mu baturanyi bayo baherutse guhitanwa n’ibiza, bityo ko iki gikorwa kigiye kugabanya imiryaango yari ibabaje.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngorero, Godefoid Ndayambaje avuga ko ubuyobozi bw’akarere buri gukora ubugenzuzi  ku rwego rw’imidugudu kugira ngo barebe niba imibare batanga  y’abatuye mu manegeka ari ukuri.

Muri uyu mushinga, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku miturire (UN Habitat) ryaratanzemo  miliyari imwe n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Bimwe mu bibanza MIDIMAR igiye gutuzamo Abari batuye mu Manegeka .
Bimwe mu bibanza MIDIMAR igiye gutuzamo abari batuye mu manegeka biri gusizwa.
LAMINE Manneh Mamadou Umuhuzabikorwa wa UN HABITAT mu Rwanda yatanze miliyari 1.5 muri uyu mushinga
Lamin Manneh Mamadou uhagarariye imiryango ya UN mu Rwanda irimo na UN Habitat yatanze miliyari 1.5 muri uyu mushinga
Meya Ndayambaje Godfoid avuga ko bagiye gukora igenzura mu midugudu
Ndayambaje Godfoid uyobora Akarere kiganjemo imisozi ihanamye ka Ngororero avuga ko bagiye gukora igenzura mu midugudu
Bamwe mu Bayobozi ba MIDIMAR, n'Abafatanyabikorwa batandukanye mu gutangiza uyu mushinga
Bamwe mu Bayobozi ba MIDIMAR, n’Abafatanyabikorwa batandukanye mu gutangiza uyu mushinga

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Ngororero

1 Comment

  • Hari ikibazo njyewe njya ngira iyo nsomye inkuru nk’iyi.Ngo Midimar igiye kubakira abantu batuye mu mageneka.Ese abantu basenyerwa bakabura iyo bajya kuko mu midugudu ibibanza ari ibihumbi 300 ibyo midimari irabizi? Mumbwire ukuntu umuntu w’umuhinzi utunzwe no guca umubyizi ahembwa 300 amasaha umunani kugirango abone uko agura umunyu,abana mwishuli wapi nta nakimwe ashobora kwigondera.Ahhaaaa siyasa ziragwira.

Comments are closed.

en_USEnglish