Digiqole ad

Tuyisenge yishimiye kongera gukinana na Kagere

 Tuyisenge yishimiye kongera gukinana na Kagere

Kagere na Tuyisenge bose bakina muri Kenya

*Kagere amufata nka rutahizamu wa mbere mu karere.

Rutahizamu w’Umunyarwanda, Jacques Tuyisenge ngo yishimiye kongera gukorana na Meddie Kagere abona nka rutahizamu uhiga abandi muri aka karere.

Kagere na Tuyisenge bose bakina muri Kenya
Kagere na Tuyisenge bose bakina muri Kenya

Gor Mahia yo muri Kenya yamaze kumvikana na Kagere Meddie kuzayikinira imikino yo kwishyura ya shampiyona.

Uyu musore w’imyaka 29, ukomoka muri Uganda ariko wakiniye Amavubi y’u Rwanda, yitezweho gufasha iyi kipe y’i Nairobi kwisubiza igikombe cya shampiyona.

Nyuma yo gufasha Gor Mahia gutwara igikombe cya shampiyona idatsinzwe umwaka ushize w’imikino, Kagere yanze kongera amasezerano muri iyi kipe.

Byatumye asimbuzwa mugenzi we w’Umunyarwanda, Jacques Tuyisenge. None kugaruka kwa Kagere bishobora gutuma bongera gukinana.

Tuyisenge ngo azishimira kongera gukinana na Kagere afata nka rutahizamu uhiga abandi muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize ati “Kagere asanzwe ari inshuti yanjye cyane kuko twarabanye imyaka ibiri muri Police FC, 2011 na 2012. Twanakinanye mu Mavubi kuva 2011. Ni rutahizamu mwiza cyane. Ashobora kuba anarusha abandi bose tugira hano mu karere.”

Tuyisenge yavuze ko nibyemezwa ko bazakinana bizaba ari byiza, kuko basanzwe bamenyeranye.

Ati “Hano ni umugabo ukunzwe cyane, kuko yari mu ikipe yatwaye igikombe umwaka ushize. Abafana baramukunda cyane. Nzishimira gufatanya na we gushaka uko twakwisubiza igikombe batwaye ubushize.”

Kagere Meddie na Jacques Tuyisenge bagiye kugerageza gufasha Gor Mahia kwisubiza igikombe cya shampiyona ya Kenya. Imikino yo kwishyura mu mpera z’iki cyumweru.

Gor Mahia ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota 26, ku rutonde ruyobowe na Tusker FC ifite amanota 29.

Kagere Meddie yatangiriye ruhago ye muri Mbale Heroes FC (Uganda), yayikiniye hagati ya 2004-2006. Nyuma, uyu mugabo yaje mu Rwanda azenguruka amakipe atandukanye nka: Atraco FC, Kiyovu, Mukura, Police FC, Rayon Sports (Rwanda), Zarzis (Tunizia) na FK Tiranna yo muri Albania, na Gor Mahia yo muri Kenya yaherukagamo.

Kagere Meddie mu myitozo yo kuri uyu wa mbere mu gitondo
Kagere Meddie mu myitozo yo kuri uyu wa mbere mu gitondo

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish