De Gaulle yagizwe umwere, abo baregwaga hamwe bakatirwa amezi 6
Kuri iki gicamunsi, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Vincent de Gaulle Nzamwita yagizwe umwere n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu. Babiri bareganwaga bahamwe n’icyaha.
Uyu munsi, abaregwa nta numwe witabye isomwa ry’uru rubanza. Mu iburanisha riheruka abaregwa bakaba bari bitabye.
Umucamanza kuri uru rukiko yafashe umwanya abanza gusoma imyirondoro y’abaregwa n’ibyaha baregwa.
Umumucamanza wasubiye mu miburanire y’impande zombi, yabanje gutesha agaciro inyito y’icyaha cyarerezwe (gufata icyemezo hashingiwe ku kenewabo cyangwa ubucuti) avuga ko hagendewe ku bikorwa byakozwe iki cyaha ari icyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu.
Umucamanza yatangaje ko Olivier Mulindahabi (Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA) ahamwa n’iki cyaha nk’umutechnicien wateguraga ririya soko.
Icyaha kandi ngo gihama Eng.Adolphe Muhirwa nk’umufatanyacyaha kuko yakoraga wari watsindiye isoko ryo gusesengura amasoko.
Aba bahamwe n’icyaha bakatiwe gufungwa amezi atandatu.
Umucamanza yavuze ko Ubushinjacyaha butabashije kugaragaza ibimenyetso simusiga ko Nzamwita De Gaule yashyize umukono ku masezerano azi neza ko kampani yahawe iri soko ari yo yaciye amafranga menshi ndetse ko butagaragaje ubushake bwe muri uyu mugambi wakozwe na Olivier Mulindahabi afatanyije na Muhirwa Adolphe wagizwe ikitso mu gukora iki cyaha.
Umucamanza yavuze ko kuri president wa FERWAFA, nta cyaha yakoze kuko atateguye cyangwa ngo abe mu bateguye isoko rivugwa ko ryatanzwe hashingiwe ku kenewabo/ubucuti ko icyo yakoze gusa ari ugusinya gusa ibyo yateguriwe n’abatechniciens.
Hotel igomba kubakwa ni Hotel y’inyenyeri enye (4-Star hotel) ifite ibyumba 88, izubakwa mu ngengo y’imari ingana na Miliyari enye, zatanzwe na FIFA, ikubakwa mu kibanza cyahoze ari icya Police, kiri iruhande rw’inzu ya FERWAFA. Iyi hotel ikaba iheruka kuvugwa cyane kuko yari igiye kubakwa nta byangombwa byo kubakwa ifite.
Mulindahabi yahombeje FERWAFA miliyoni 261, akatiwe amezi 6
Umucamanza wagarutse mu mizi y’icyaha n’imiburanire y’impande zombi, yavuze ko Muhirwa Adolphe wahamijwe kuba ikitso yafashe icyemezo cyo kwemerera isoko kampani ya EXPARCO yari yaciye 4 183 221 180 Frw agasubiza inyuma kampani ya Horizon kandi ariyo yari yaciye macye dore ko yari yasabye 3 921 984 749 Frw.
Umucamanza yavuze ko Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Mulindahabi Olivier ari we wamenyesheje iyi kampani yari yaciye menshi ko ari yo yatsinze mu gihe yari azi neza ko Horizon ari yo yari yaciye macye kandi zombi zari zageze mu kiciro cya nyuma cyo gupiganirwa isoko.
Uyu munyamategeko yavuze ko iki ari ikimenyetso simusiga ko Mulindahabi yakoze iki cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro bityo ko yahombeje FERWAFA 261 236 431 Frw.
Umucamanza yahise ahamya Mulindahabi iki cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufite rubanda akamaro, naho Muhirwa Adolphe wakoze inyigo y’iri soko amuhamya kuba ikitso muri iki cyaha.
Ashingiye ku ngingo ya 627 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, Umucamanza yahise ahanisha aba bombi igihano cyo gufungwa amezi atandatu kuko bagize uruhare mu gufata icyemezo kitari mu nyungi za FERWAFA.
Roben NGABO & Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
22 Comments
Nabivugaga ejobundi bakampindura umusazi.Ntimuzicyo yavuganaga ejobundi na HE muri champiyonsi league.
Ese niba yagizwumwere arakomeza akazi ke, kotumenyereye ko nabagizwabere badasubira mukazi kabo?
Atakagumamo se hari ubwo yari yarakavuyemo kdi icyabaye yaracyetswe none ibyo yaketsweho basanze ntabyo yakoze
Benshi barafatwa bagafungwa hanyuma bakagirwa abere bagahita bafata isuka bagahinga.Meya wa Karongi arimurabo undi warushinzwe ibidukikije nawe nuko n’abandi ntarondoye bashyizwe kugatebe.
De Gaulle ni umwere. Umuntu uhanwa ni utazi gusangira n’ abakuru. De Gaulle ahubwo ategure uko bazareba Final ya Euro 2016.
Degaule ,agati kateretswe ni mana ntabwo gapfa guhirikwa nu muyaga
De Gaulle ni nka Binagwaho ibi nakera byahozeho hari uwitwaga Nsekalije
ABA RAYON BARASEBYE IZUBA RIVAAAA
Htanzwe akantu Wana!!!!!
Degaule komeza wirire agafaranga uru munyabwengee
Ariko bishoboka gute. Gushyira umukono kubyo utacishijemo ijisho cyangwa ngo ukurikirane hafi ibikubiye muri docier. Gusa kubera amaranga mutima ibyo bibaho ku muyobozi wishami ryo kurwego rwoheju?
Uyu mucamanza sinzi niba asobanukiwe na marchés publics, na analyse des offres. Ntabwo nagira icyo mvuga gihambaye kuri iyi dossier kuko ntayo nasomye. Icyo navuga ariko ni ko uwaciye make (le moins disant) atari we ugomba iteka kubona akazi. Hari igihe ukora analyse asanga hari ibiciro bimwe (prix unitaires cyangwa rates) zidafatika ku buryo ahitamo uca menshi ariko akazakora akazi neza. Hari igihe ufata uca make hanyuma akazi kakamunanira , ugashyiraho undi ugasanga Leta irahahombeye. Ibirebana n’amasoko bigombera inzobere, sinzi rero uko umucamanza usanzwe yabyitwaramo uretse gusaba expert.
Biragaragara ko muri champions league haganiriwe ibintu.
Abafana ba Rayon nuriya mu President wo muri SEC basubize amerwe mu isaho ukuri kuratsinze. Rayon Sport yakomeje kwikoma De Gaulle ariko ikibazo kiri imbere muriyo naho Murindahabi yihangane nubundi amezi atandatu arihafi kurangira gusa abafana ba MUkura bari barahababariye.
De Gaulle akunda ruhago ahubwo nuko abayobowe n’amarangamutima bamuvangira. Mukura Vs Oyeee Olivier Oyee nubwo ukatiwe atandatu simenshi Nzabamwita komera agati kateretswe na imana ntawo ukajugunya uko yiboneeye.
@ Kagabo nawe urabivanze umenya wabisobanuye uko ubyumva cg utari expert mu itangwa ry’amasoko ya Leta: Uwegukana isoko ni uwujuje ibyasabwe kandi inyandiko ye y’ipiganwa ifite igiciro gito kandi gihuje n’ukuri kurusha izindi nyandiko z’ipiganwa. Reba article ya 30 y’iteka rya mimisitiri No 001/14/10/TC ryo kuwa 19/02/2014 rishyiraho amabwiriza agenga amasoko ya Leta.Ibyo kwanga inyandiko ifite igiciro gito bifite inzira bikorwamo si ugupfa kubikora uko wiboneye reba article ya 31 y’iryo teka. Sinzi mpamvu uvuga ko umucamanza atazi ibya masoko ya Leta. Ibigomba gukorwa byose biri mu mategeko yanditse nta kitanditse kdi umucamanza nibwira ko aba afite ubumenyi mu mategeko ari nabyo aheraho areba niba amategeko yarubahirijwe.
@ Hatari na Kagabo mwese murimo kuvanga dossier.
Nzamwita Degaule aregwa ibijyanye n’amasoko ya Leta kandi FERWAFA ntabwo ari Leta. hagati aho rero ibyo aregwa ntashingiro bifite cg inyito y’icyaha aregwa siyo, ibi rero bihita bimugira umwere.
Ibijyanye no gusinya ibyo atarebye neza, aha naho ntacyaha kirimo kuko abateguye iyo dossier ntabwo bagaragarije urukiko ubufatanyacyaha na Nzamwita, kuba rero bahamwa namakosa yo gukora dossier nabi bagamije kurya cash ntibigira Degaule umufatanyacyaha cg umunyacyaha.
Nubwo Degaule yaba yarariye ariko habuze ibimenyetso bifatika bimushinja bituma aba umwere
Ubundi ibyo tumeneyereye nuko bagufunga mugihe polisi igikora iperereza hanyuma wabumwere bakakurekura sibyo? Ndibaza rero impamvu aha atariko byagenze.
Hita wigira mu karuhuko iyo za Bufaransa uturambagirize abakinnyi n’abatoza beza, nta deni ufitiye gereza zo mu Rwanda. Asyi!
Ubwo noneho gusinya dosiye ntashingiro bigifite, niba iyi CASE ibaye JURISPRUDENCE, ubwo uzajya asinya amakosa azajya avuga ko atari we nkana, ko bamusinyishije amakosa , ubwo n’umwana utarageza ku myaka 18 yahabwa responsability AKAJYA ASINYA IBYO YIBONEYE KUKO NTACYAHA KIRIMO , selon CASE DEGAULLE.
APUU NIMUBYIHORERE ESE BURYA HARI HARIMO HORIZON CONSTRUCTION? NIYO MPAMVU BAFUNZWE YIMYE LETA IBYAYO
Nanjye uwampa izo milion akamfunga ayo mezi 6
babahane bose
Comments are closed.