Tags : #FERWAFA Minispoc

Sunrise FC isimbuye SM Sanga Balende itaje mu irushanwa rya

*Kutaza kw’iyi kipe yo muri Congo byahinduye uko imikino y’irushanwa yari iteguyeho gato. Irushanwa rya AS Kigali rikomeje kuzamo impinduka, SM Sanga Balende yo muri DR Congo na yo yananiwe kugera mu Rwanda, yasimbujwe Sunrise FC y’i Nyagatare. Kuri uyu wa kane tariki 8 Nzeri 2016, nibwo irushanwa ryateguwe n’umujyi wa Kigali, ‘AS Kigali Pre-Season […]Irambuye

Rayon Sports yirukanye abakinnyi bane barimo na Moses Kanamugire

Rayon sports yatangiye kugabanya umubare w’abakinnyi batabona umwanya. Abatoza b’iyi kipe bamaze gutangaza abakinnyi bane birukanye. Nyuma y’imyotozo yo kuri uyu wa kabiri, abakinnyi bane bari bagifite amasezerano y’umwaka muri Rayon sports, batangarijwe ko birukanwe. Abo ni; myugariro w’ibumoso Kanamugire Moses, Alexis Ndacyayisenga na Mugenzi Cedrick bita Ramires bakina ku mpande (right wingers), n’uwari umunyezamu […]Irambuye

De Gaulle yagizwe umwere, abo baregwaga hamwe bakatirwa amezi 6

Kuri iki gicamunsi, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Vincent de Gaulle Nzamwita yagizwe umwere n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu. Babiri bareganwaga bahamwe n’icyaha. Uyu munsi, abaregwa nta numwe witabye isomwa ry’uru rubanza. Mu iburanisha riheruka abaregwa bakaba bari bitabye. Umucamanza kuri uru rukiko yafashe umwanya abanza […]Irambuye

Umutoza Kayiranga arishyuza ikipe ya Mukura miliyoni 13

Umutoza Kayiranga Baptiste  arishyuza ikipe ya Mukura Victory sport  miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo kumwirukana mu ntangiriro z’uyu mwaka wa shampiyona. Amakuru agera ku Umuseke aremeza ko Kayiranga Baptiste  wirukanwe n’ikipe ya Mukura yamaze kurega iyi kipe mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) avuga ko yamwirukanye ku buryo budakurikije amategeko. Aya makuru […]Irambuye

en_USEnglish