Digiqole ad

Ndifuza ko 2018 indirimbo zanjye zizaba zinyura kuri MTV na Trace – Senderi Hit

 Ndifuza ko 2018 indirimbo zanjye zizaba zinyura kuri MTV na Trace – Senderi Hit

Senderi arifuza ko mu myaka ibiri iri imbere indirimbo ze zizaba zicurangwa kuri televiziyo mpuzamahanga (photo: archive).

Nyuma yo gukora indirimbo iri mu rurimi rw’igifaransa, Senderi International Hit ngo arashaka ko mu mwaka wa 2018, ibihangano bye bizaba binyura kuri Televiziyo mpuzamahanga nka MTV Base, Trace n’izindi.

Senderi arifuza ko mu myaka ibiri iri imbere indirimbo ze zizaba zicurangwa kuri televiziyo mpuzamahanga.
Senderi arifuza ko mu myaka ibiri iri imbere indirimbo ze zizaba zicurangwa kuri televiziyo mpuzamahanga.

Senderi avuga ko imyaka amaze mu muziki yabanje kwibanda ku kwimenyekanisha hirya no hino mu Rwanda, kandi ngo abona yarabigezeho kuko Abanyarwanda hafi ya bose ubu bamuzi, bigashimangirwa n’ibihembo yagiye yegukana.

Ubu, Senderi yatangiye gukora indirimbo ziri mu ndimi z’amahanga kugira ngo bimufashe kurenga imipaka y’u Rwanda. Amaze gukora gukora indirimbo iri mu rurimi rw’igiswahili, ndetse ubu yasohoye indirimbo iri mu Gifaransa yise “Je Suis là(ndahari)”.

Umva iyi ndirimbo Je Suis là ya Senderi

 

Mu kiganiro n’Umuseke, Senderi yavuze ko iyi ndirimbo ‘Je Suis là’ irimo imitoma, n’uburyo bworoshye bwo kuganira n’inshuti yawe kuko irimo amagambo menshi meza kandi ikaba ibyinitse.

Ngo yayikoze ashaka kwereka abafana banye n’abatamwera ko iyo ufite ubushake byose bishoboka, kandi ngo izamufasha no kwinjira ku isoko mpuzamahanga cyane cyane Afurika y’Iburengerazuba ikoresha ururimi rw’igifaransa.

Ati “Iyi ndirmbo nayikoze kugira ngo n’abanyamahanga baza mu Rwanda bajye bagira icyo bumva. Mu mwaka utaha ndateganya no kuririmba mu Cyongereza, Igishinwa n’Ikinya-Portugal.”

Ngo arimo kugerageza kwiga indimi z'amahanfa.
Ngo arimo kugerageza kwiga indimi z’amahanga.

Senderi yatwemereye ko izo ndimi zose atazizi, gusa ngo arimo kugerageza kuziga kandi yizeye kuzakora indirimbo zirimuri izo ndimi koko.

Ati “Byose birashoboka iyo wiga. Ntabwo twavukiye muri izo ndimi ariko tugerageza kwiga, nanjye ndiga, ndagerageza kwiga kandi gacye gacye nzabimenya. Ni nk’uko nabo batazi ikinyarwanda abo bose baza kudusura.”

Senderi yasabye abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange kumva iyi ndirimbo ye nshya y’igifaransa, ndetse bakayihererekanya cyane na bagenzi babo.

Ati “Ntabwo ndi impuguke mu ndimi, aho bumva ntaririmbye neza za ‘accents’ zitarimo, ‘cirrconflexe’, za ‘accent grave’, aho ntakoze prononciation neza umwaka utaha bizagenda neza bambabarire, ndi kwigakandi gushaka niko gushobora, mu myaka iri imbere nzagerageza kubivuga neza.”

Ati "Mana umfashi ndirimbo yanjye ikundwe."
Ati “Mana umfashe indirimbo yanjye ikundwe.”

Uku gukora indimo mu ndimi z’amahanga ngo bifite intego, Senderi ngo arifuza ko mu 2018, Imana nimufasha akabona ubushobozi, ngo indirimbo ze zizaba zikinwa kuri MTV base na Trace.

Ati “Nta bushobozi mfite ariko Imana niyo izamfasha. Mbonye ubushobozi nkagira umuntu unshyigikira aho ngejeje naragerageje, uzi gukora gutya nta manager, gukora mpanganye n’abafite ba manager, gukorera ku gitutu cy’itangazamakuru n’abafana bambaza bati ko utakiririmba indirimbo zirihe,…usanga nanjye byangoye cyane.”

Arasaba abakunzi be kurushaho kumushyigikira bagakunda kandi bagasakaza ibihangano bye.
Arasaba abakunzi be kurushaho kumushyigikira bagakunda kandi bagasakaza ibihangano bye.

Photo: Mugunga Evode

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Uyu mugabo asigaye arota ahagaze.Ibyatagezeho agifite imyaka 25 sinzi niba bigishobotse muri 2016.

  • uyu muhungu afite ihungabana njye narabibonye nuko mutabyitegereje neza akeneye kansaling nkabandi bose pe

    • Ni wowe ukeneye kansalingi ku mugani wawe mujye muvuga ibyo muzi mwe kurwanya gusa. Ubuze icyo agaya inka aravuga ati “Dore icyo gicebe cyayo” Reka jalousie!!!

  • ACE UYU ABA YANYWEYE IBIKI ?????????NONE KO ARI INTERNATIONAL HIT KUKI ADUTEGA IMINSI NA BOOKING IZINA RERO AZARYITWE 2018……

  • Nkunda senderi ariko birashoboka kuba arwaye mumutwe nawe ndebera iyo modoka RAA ariko ukabona arayikunze akayivugiraho ibigambo bitameshe ubuse yabuze cash zokugura indi modoka jye mbona impamvu ameze kuriya nuko agiye gusaza atararongora nabyo bituma amera kuriya

    • @James, RAA si ubwoloko bw’imodoka kandi niba ushaka kuvuga Ko ishaje biterwa! Iriya niyo afite kandi arayishimiye. Nibyiza kunyurwa nibyo ufite.
      Kandi wasanga nta na Rumara wigeze.
      Reka Hit yidagadure

  • Senderi International HIT Ingwe yumugi numuntu wumusaza kbsa keeo it up

  • NJYE INKUNGA NZAMUHA NABISHAKA ,AZANSHAKE MWIGISHE IGIFARANSA KUKO RUSA NKAHO ARIRWO RURIMI RWANJYE KANDI MWE MUMUCA INTEGE MUZI IZIHE NDIMI?

  • Ashobora kuba afite ihungabana ritewe nubuzima yanyuzemo muri training wing igihe yari muri RPA n’ibindi bishamikiyeho.

  • Kansaling ??nasetse nenda guhera umwuka!

  • Ko ndeba n’abamunegura batari ibitangaza mwamenya kanseling ari iki ?!!!

  • Kanseling????

  • ariko mwaretse hit yabagize ate?

Comments are closed.

en_USEnglish