Yamusabye ko yamubera umugore muri studio ya television bose babireba
Umuhanga muby’iteganyagihe Jenna Lee Thomas akora kuri Television ya WJBF muri Amerika akaba kabuhariwe mugutegura no gutangaza ibijyanye n’iteganyagihe kuri iyi television, umukunzi we akaba yaramusabye ko amurongora imbere y’abakurikiye gahunda z’iteganyagihe.
Jenna ukora kuri iriya Television yo muri Leta ya Georgia, USA, mu mpera z’icyumweru gishize, yaje gutungurwa cyane ubwo yari mu kazi ke nk’ibisanzwe ari gutangaza uko ikirere kizaba kifashe, abona umukunzi we Eric Wright yambaye isuti (suit) amusanze muri studio kandi badakorana.
Mu gihe yari akibaza igitumye umukunzi we amusanga imbere ya Camera, Eric Wright we, atitaye ku mbaga iba ikurikiye uko ejo buzacya hameze, yahise apfukama ati: “Will you marry me?” (“Ese uzambera umugore?”)
Jenna byaramurenze ati: “Oh my God!” (Mana yanjye!) maze ntiyatinzamo ati: “Yes!” (Yego nzakubera umugore!). Umusore ahita amukubita impeta ku mugaragaro, ibyari iteganyagihe bihinduka urukundo.
Baherako barahoberana cyane si ugusomana karahava, nyuma Jillian Benfield wari uyobore gahunda za television yahise aberekeza aho ikipe yayoboraga ibiganiro yari iri. Abo bakorana batangarije Jenna ko bose bari bazi uwo mugambi, bakaba aribo bahaye uburenganizra Eric bwo kwinjira muri Studio Jenna yarimo, nyuma yo guhisha Eric mu bwogero bwa television ngo Jenna atamubona mbere yo kujya muri Studio.
Bahise banatangaza ko Ubukwe buzaba muri Kanama 2012.
Irebere uko bwagenze:
INEZA Douce
UM– USEKE.COM
31 Comments
wow!!!
Wow….. that was romantic
iyi ni surprise tuu.
abagabo baragwira!ubu se uyu mugore iyo amukatira koko bose babireba yari kubigenza ate?
yewe gusa muikazi ntibabimuhanire nubbwo bidahuye nakazi babyihanganire kuko ubuzima buragwa nurukundo, gusa uramukunda aho woyemez akumusanga muri studio kukazi!! njye se koko IMANA yazampa umuntu unkunze ko
really that is the true love!
Haragahoraho urukundo kweli!!!
Iyi niyo surprise kweli!!!
wow that’s so sweet!Rwandan guys take notes!!
burya urukundo ntahorutakoreshwa nomukazi ntirugomba gukumirwa gusa ntirwice akazi
Ngaho rero, mwese nimwirebere kandi mumenye ko urukundo ari “MUDAKUMIRWA”…
Maya nawe Lambert, aho tubyumva kimwe!
God bless them!
mbega ibintu byiza we ,uru nirwo rukundo kabisa
sha gasore nawe ntiyashatse ingurube umukobwa arasobanutse byari bikwiye ko gasore amukorera surplise sha nange nzayikorera maman wa abana pe ikibazo nuko ntakora kuri telvision
nibyiza gokorera uwokunda surprise
so nge birandenze nda tekerezako adateze kwibagirwa uriya munsi azawutekerezaho itekaryose me ariko yatekereje neza
This is exemplary to lovers. Good.
whaouah that is amazing, may they keep that kind of love forever, never break down. love is more important in someone’s life.
OMD, am dieing! what a surprise! it’s good especially for someone u love
nibyiza cyane pee
It’s was so great, that what we call true love,
Wawu! biraryoshye sana, utu abari utuntu twiza mu buzima ukorera umuntu mufatanyije urugendo kuri iy’isi ahora akwibukiraho, bikomeza urukundo.
Vraiment Burya abazi iby’Urukundo ngo iyo ukunda ugukunda wowe nawe muba mwarabaye nka abasazi kuko iyo umubonye wibagirwa byose naze ukamukurikira nicyo kigaragaza ugukunda kuko akwakira aho ari hose ntasoni bimutera kuko ntarwicyekwe aba afite naho ufite abenshdi atangira kukubwira ibintu byinshi kuko aba aguye mumutego nababwira iki nawe basomyi ukunda nakunde koko kandi by’Ukuri
Cool cool
urukondo rubaho kandi ruraryoha pe!
ndemeye wana urukundo ruranze rukoresha umuntu ibyo rushatse
Wow that is love
very amazing!!!!!!!!!!!!
love nakaga
NJYE MBONYE BITOROSHYE SUMUGABOWESE WAPFA KUBIKORA GUSA BIRASHIMISHIJE
Yes!Ibyo nibyo bita gukunda ureke amafifiko asigaye agaragara mu bantu bamwe na bamwe ngo barakundana!
nanje ndishimye cyaneeee iyo surprise irashimishije cyane kuko umukobwa ntiyarazi ibinjambere nabariyabakobwabagenzibe barakozecyaneeeee bakwiriye gukorerwa surprise yibihembo bazagire urugoruhire.
wow j aime beaucoup
Comments are closed.