Digiqole ad

Danny Nanone yatangije Campaign yo gushyigikira IKIGEGA AGACIRO

 Danny Nanone yatangije Campaign yo gushyigikira IKIGEGA AGACIRO

Danny Nanone yatangije Campaign yo gushyigikira IKIGEGA AGACIRO

Ntakirutimana Mudhathiru umuraperi uzwi nka Danny Nanone mu muziki, agiye gutangiza campaign yise ‘IHUNDO Campaign’ izaba ari nk’ihuriro ry’urubyiruko mu kugira uruhare mu gushyigikira igikorwa cy’Agaciro Development Fund.

Danny Nanone yatangije Campaign yo gushyigikira IKIGEGA AGACIRO
Danny Nanone yatangije Campaign yo gushyigikira IKIGEGA AGACIRO

Mu gitaramo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ririmo kuba ku nshuro yaryo ya gatandatu cyabereye i Nyamirambo tariki ya 04 Kamena 2016, Danny Nanone yatanze amafaranga ibihumbi Magana atanu (500.000 frw) mu kigega cy’Agaciro mu rwego rwo kubimburira abandi bahanzi anabibutsa ko bakwiye kugira uruhare muri gahunda za Leta.

Ibi rero byatumye anatekereza kuba yatangiza campaign ihuriwemo n’urubyiruko rutandukanye izarushishikariza kugira uruhare muri icyo gikorwa.

Danny Nanone yabwiye Umuseke ko iryo huriro ritazaba rigizwe n’abahanzi gusa cyangwa se abafana babo. Ahubwo n’ihuriro rizaba ririmo urubyiruko rukora imirimo itandukanye hirya no hino mu gihugu.

Avuga ko hazaba harimo abahanzi, abakinnyi b’umupira w’amaguru, abakinnyi ba cinema, ba nyampinga batandukanye n’ibisonga byabo.

Ati “Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu. Ntabwo dukwiye kwicara ngo turebere ibikorwa n’ababyeyi bacu gusa. Ahubwo natwe dufite uruhare tugomba kugaragaza ndetse n’ubwitange buvuye mu maboko yacu”.

Biteganyijwe ko icyo gikorwa kizashyirwa ku mugaragaro ku wa gatanu tariki ya 24 Kamena 2016 muri salle y’Umujyi wa Kigali guhera saa cyenda z’amanywa.

Danny Nanone yakomeje avuga ko hari abantu benshi bibajije ku mafaranga yatanze ko byari ikinyoma. Gusa iyo cheque y’ayo mafaranga ikazagezwa mu kigega Agaciro ejo mu muhango wo gutangiza iyo campaign ku mugaragaro.

https://www.youtube.com/watch?v=wkpczkzWpPA

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish