Digiqole ad

Urban Boys iriha 97% yo kuba yakwegukana Guma Guma

 Urban Boys iriha 97% yo kuba yakwegukana Guma Guma

Urban Boys ifite umubare utari muto w’abafana

Mu bitaramo bine by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 bimaze gukorwa, itsinda rya Urban Boys ngo rifite amahirwe angana na 97% yo kuba ryakwegukana iri rushanwa mu gihe 3% isigara ari ibitaramo bindi bine batarakora.

Urban Boys iriha amanota y'imbere yo kuba bakwegukana iri rushanwa kubera ibitaramo bine bishize uko bitwaye
Urban Boys iriha amanota y’imbere yo kuba bakwegukana iri rushanwa kubera ibitaramo bine bishize uko bitwaye

Ni ku nshuro ya kane Urban Boys yitabira iri rushanwa mu nshuro esheshatu ririmo kuba kuva mu mwaka wa 2011 ubwo ryatangizwaga ku mugaragaro.

Kuba aribo bahanzi bari muri iri rushanwa bamaze kuryitabira kenshi ngo sibyo bishobora kuba birimo kubaha amahirwe. Ahubwo bafashe igihe barategura bamenya noneho icyo bashaka bitandukanye n’andi babanje kwitabira.

Safi Madiba umwe mu bagize iri tsinda, yabwiye Umuseke ko muri rusange irushanwa ritoroshye kubera ko ririmo abahanzi b’abahanga kandi bashoboye. Ariko icyo bareba ari uburyo bitwara mu bantu n’uburyo babakira.

Ati “Ibyo dusabwa byose kuba twakora mu irushanwa ubu tumaze kugeza kuri 97%. Bivuze ko aritwe turi imbere bitewe n’uburyo tubigaragarizwa n’abafana mu bitaramo tumaze gukora”.

Avuga ko kuba mu mwaka wa 2015 bataritabiriye iri rushanwa, byagize uruhare runini bibaha mu bijyanye n’imyiteguro y’iri rushanwa barimo ubu.

Ko mu marushanwa yandi bajyagamo bakarushanwa ariko batazi neza imiterere y’irushanwa n’ibyo rigusaba ngo ube waryegukana.

Ariko ko ubu bafite ikizere cyo kuryegukana mu gihe mu bindi bitaramo bisigaye bine bazitwara neza nkuko bamaze kwitwara mu bimaze gutambuka.

Urban Boys ifite umubare utari muto w'abafana
Urban Boys ifite umubare utari muto w’abafana

Uretse kuba Urban Boys yiha amanota y’imbere mu bandi bahanzi barimo guhatanira kwegukana iri rushanwa. Mu bantu batandukanye bamaze kubona ibitaramo bakoze nabo bashimangira ko bafite amanota y’imbere.

Bityo mu gihe baba begukanye iri rushanwa, bikazaba ari ubwa mbere Primus Guma Guma Super Star yaba yegukanywe n’itsinda mu myaka itandatu yose ishize iri rushanwa ririmo kubera mu Rwanda.

Bwa mbere riba mu 2011, iri rushanwa ryegukanywe na Tom Close. Muri 2012 King James aba ariwe uryegukana. Mu mwaka wa 2013 Riderman aba umuraperi wa mbere uryegukanye.

Jay Polly nawe aza kuryegukana mu mwaka wa 2014 aho yari ahanganye na Knowless nawe waje guhita aryegukana mu mwaka wakurikiyeho wa 2015.

Ubu haribazwa umuhanzi uzegukan iri rushanwa hagati ya Urban Boys, Jules Sentore, Christopher, Bruce Melodie, Allioni, Danny Nanone, Young Grace, TBB, Danny Vumbi na Umutare Gaby.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • bishatse kuvuga ko 3% isigaye ari iya Bruce melodie nemera??? Hhahah ndabahakaniye

  • ibikorwa, ubunararibonye, imbaraga zabafana, nibindi byinshi bafite bihamya nta gushidikanya ko aribo bagomba gutwara iri rushanwa.
    SWAGGER FAMILY turikumwe kugera final

  • @safi madiba ntago yabeshye kuko ugendeye kuma roadshow amaze gutambuka ntawutakwemeza ko ababasore baatatu bagize itsinda rya urban boyz igikombe aricyabo

  • Uko ni ukuri 100% kuko umuntu wese ukurikirana uko iri rushanwa bari kuryitwaramo yabihamya neza ko barikwiye 110%

  • Safi avuze ukuri kbsa kuko urebye roadshow zatambutse abafana bafite wahita wemeza ko igikombe aricyabo they deserve this award

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish