Athletisme: Muhitira bita Magare yabonye ikipe mu Butaliyani
Félicien Muhitira bita Magare agiye gukina nk’uwabigize umwuga muri Pachenza Athletics Club yo mu mugi wa Siena mu Butaliyani.
Muhitira w’imyaka 22, avuka mu karere ka Bugesera amaze imyaka ibiri gusa akina umukino wo gusiganwa ku maguru.
Yamenyekanye mu isiganwa ryo gushaka impano muri uyu mukino ryabereye i Bugesera muri Gashyantare 2013.
Muri uwo mwaka uwo mwaka yahise aba uwa gatanu muri shampiyona y’Africa y’ingimbi muri metero 10,000, yabereye muri Iles Maurice.
Muri 2014, Muhitira yabaye uwa cumi (10) mu isiganwa rihuza ibihugu bivuga icyongereza (Commonwealth Games), ryabereye i Glasgow muri Ecosse.
Mu 2015 yasize abandi bagabo muri Kigali Half Marathon aba uwa mbere.
Uku kwitwara neza akiri muto, nicyo cyatumye Felicien Muhitira yifuzwa n’ikipe y’ababigize umwuga ya ‘Pachenza athletics club’ yo mu mugi wa Siena mu Butaliani.
“Gusa ntabwo byose birarangira. Mfite itike y’indege ya tariki 5 Nyakanga, ariko sindabona ibyangombwa binyemerera gukorera mu Butaliyani. Visa yo ndi hafi kuyibona kuko manager wanjye yambwiye ko yayisabye izava Uganda. Ibya ‘work permit’ byo nshobora no kuzabikurikirana nageze yo.”– Félicien Muhitira
Muhitira wavutse tariki 4 Ugushyingo 1994 asiganwa muri Half Marathon (21km), Cross country (12 km), ibilometero 10 n’ibilometero bitanu.
Agiye mu Butaliyani asanga yo bagenzi be nka Claudette Mukasakindi na Jean Baptiste Simukeka.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW