Digiqole ad

Niyitegeka Gratien ‘Sekaganda’ ngo ashobora gushaka afite imyaka 50

 Niyitegeka Gratien ‘Sekaganda’ ngo ashobora gushaka afite imyaka 50

Gratien akunzwe cyane mu mafilime menshi amaze kugenda agaragaramo

Niyitegeka Gratien  abenshi bazi nka Sekaganda, Ngiga cyangwa se Seburikoko ayo yose akaba ari amazina yagiye yitwa kubera filime zitandukanye yagiye agaragaramo, avuga ko gushaka umugore atari umushinga wihutirwa kuri we nubwo imyaka ye irimo kugenda.

Gratien akunzwe cyane mu mafilime menshi amaze kugenda agaragaramo
Gratien akunzwe cyane mu mafilime menshi amaze kugenda agaragaramo

Gratien witegura kuzuza imyaka 38 y’amavuko, ngo ibintu byo gushaka ntabwo akunze kubitindaho cyane nk’umwe mu mishanga yihutirwa kuri we. Gusa isaha iramutse igeze yashaka ku myaka 39 cyangwa se na 50.

Muri iyo myaka yose amaze ku isi, yakundanye n’umukobwa umwe gusa. Nyuma baza gutandukana uwo mukobwa agiye gukomereza amashuri ye mu mahanga.

Mu mashuri yose yize yabonaga umukobwa nk’umuntu ushobora kuba yamutesha umutwe bigatuma ingamba yari yarihaye zo kurangiza amashuri ye nta hantu atsikiye ‘gusibira’ na hamwe atabasha kuzigeraho.

Bityo kubirinda atyo nibyo byaje gutuma ageza imyaka 38 akundanye n’umukobwa umwe. Kuri ubu avuga ko nta mukunzi afite gusa namushaka azamubona.

Grartien avuga ko wenda ubu biramutse bimubayeho akagira uwo akunda akamusiga wenda byamubabaza. Gusa kuba yaragiye ahugira mu bintu by’akazi urebye ariyo ntandaro yo kuba atarashaka umugore.

Kuri we ahamya ko urukundo ari ikintu gitegurwa atari ugupfa kumva ushatse gukundana ugahita ushaka uwo mukundana yita ko ari ukubeshyana. Kuko asanga inkundo z’ubu ari zishirana n’umunsi zitajya ziramba.

Mu minsi ishize nibwo yanatangaje ko agiye gufatanya umuziki no gukomeza gukina filime. Dore ko binamaze kuzamura izina rye cyane kubera amwe mu mafilime amaze kugenda agaragaramo.

https://www.youtube.com/watch?v=M453Ic7P5HI

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Niyicurangire yikinire na filme ibindi abyihorere ! ubundi se ko tudakeneye benshi bakora nk’ibyo akora,niba abona aramutse ashatse yabyara abazagera ikirenge mu cye azabe abyihoreye nagira amahirwe igihe kimurengane no kubitekerezaho bizime burundu. None se ko yize ariko akanga kuba umugabo tumugire dute ! ntabwo ari byo yahisemo ahubwo ababasha kubonana nawe murashishoze neza hataba hari ikibazo afite atazi akaba yirenganya ngo ni umushinga . Ubundi se ko yenda kugera mu myaka yabyariramo uwo atazarera kubera esperance de vie ye iri kuri tangente (limite); erega kubyara ni kare ukabona igihe cyo kurera.Ariko birashoboka da ko intego ye ari ugusha kubyara bikaba bitarimo. Namushaka azamubona ariko nizere ko atazashaka uwo bahuje umwuga(filme n’umuziki) kuko birumvikana ko ……………

  • niyitonde byose ni kimwe.gusa abanyarwanda turama igihe gito.niba abiteganya yabikora kare akazabona uko arera agifite imbaraga.ariko ubundi sekaganda we abagabo bakunda ik?

Comments are closed.

en_USEnglish