Benshi bazi ko iyo urwaye kanseri uba wapfuye kandi si ko bimeze – Dr. Mugabo
*Mu myaka 3 hagaragaye abarwaye kanseri y’amazuru no mu muhogo 138
Kuri uyu wa mbere i Kigali hatangiye inama y’iminsi itatu ihuje abaganga b’inzobere mu kuvura indwara z’amatwi, amazuru n’umuhogo bavuye mu bihugu bitandukanye bya Afurika n’ibyo ku yindi migabane, izi ndwara ngo no mu Rwanda zirahaboneka cyane, hakiyongeraho na za kanseri aho mu myaka itatu ishize ngo hagaraye abantu 138 barwaye kanseri y’amazuru n’umuhogo gusa ngo ikibazo gikomeye ni uko abantu bataramenya ko zivurwa ngo bagane abaganga.
Iyi nama izamara iminsi itatu, isanzwe iba nyuma y’imyaka ine ihuje inzobere zaturutse mu bihugu 22 higanjemo ibyo ku mugabane w’Afurika ndetse n’abaturutse ku yindi migaba nka Amerika, U Burayi na Australia.
Dr. Rajab Mugabo inzobere mu kuvura indwara z’amatwi, amazuru n’umuhogo akagira n’umwihariko mu kuvura kanseri y’umuhogo n’ijosi, yavuze ko indwara z’amatwi, amazuru n’umuhogo mu Rwanda no mu bindi bihugu zihari, ngo hakaniyongeraho n’indwara za kanseri zifata ibi bice.
Yavuze ko mu myaka itatu ishize kuva 2012 -2015 mu Rwanda hari abarwayi 138 barwaye kanseri y’ijosi n’amazuru.
Akavuga ko abenshi muri aba ari abari barwaye kanseri yo mu muhogo kanseri y’ingoto iterwa ahanini no kunywa itabi n’inzoga zo mu bwoko bwa ‘Liquor’.
Avuga ko uko imyaka igenda ishira umubare w’abarwayi ba kanseri ifata ibi bice by’umubiri ugenda wiyongera kuko hari abamenya ko barwaye ari uko barembye.
Ati: “Kanseri zo mu muhogo no ku ijosi, izo twabonye ni 138 mu myaka itatu ishize, icyo navuga ni uko, uko imyaka igenda ni ko biyongera kuko abazirwaye bo baraheri.”
Akomeza avuga ko ikibazo gikomeye gihari ari uko abantu benshi bataramenya ko iyo ndwara ishobora kuvurwa kandi igakira.
Ati: “Ikigaragara ni uko batamenye ko zinavurwa. Hari ikibazo cyo kuvuga ngo abantu ntabwo bazi ko kanseri ivurwa, bazi ko iyo urwaye kanseri uba wapfuye ariko si ko bimeze. Kanseri iravurwa, igoye kuvurwa ariko iravurwa. Mu Rwanda hari ubushobozi bwo kuvura kanseri zo mu mihogo no ku ijosi.”
Avuga ko abantu bakwiriye kujya bisuzumisha kugira ngo nibaba bayirwaye bavurwe hakiri kare kuko byongera amahirwe yo gukira bitagoranye.
Iyi nama ngo izafasha mu guteza imbere ubufatanye mu buvuzi bw’izi ndwara ku Isi. Muri iyi nama bazatangiza n’umuryango w’abaganga bo muri Afurika bavura indwara ya kanseri yo mu muhogo n’iy’ijosi.
Abaganga ni bake muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, kuko muri ibi bihugu havuyemo Afurika y’Epfo hari abaganga 11 bonyine. Mu Rwanda ngo hari abagaga 11 bavura indwara z’amazuru, amatwi n’umuhogo, mu gihe mu 2008 hari batatu gusa.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ntabwo uba wapfuye ariko akaguru kamwe kaba kageze kwa rurema wa twese.Kandi bigaterwa na kanseri warwaye iyariyo nahuyirwariye namikoro yawe.
Comments are closed.