Guma Guma ntirantekerezaho, nanjye simba nshaka kumenya ibyayo – P –Fla
Hakizimana Murerwa Amani cyangwa se P Fla, ni umuraperi umaze igihe mu muziki w’u Rwanda. Avuga ko irushanwa rya Primus Guma Guma nubwo riba atajya ashaka gukurikirana amakuru yaryo neza kuko ngo naryo ritamuzi.
Primus Guma Guma Super Star ni irushanwa rikomeye ribera mu Rwanda ugereranyije n’andi ahabera ateza imbere umuziki. Rimaze kugira umubare munini ukurikirana ibitaramo byaryo n’ababa bashaka kumenya abahanzi baririmo.
Gusa kuri P Fla ngo uwo mwanya ntawo ajya abona wo gushaka kurimenya byimbitse kuko naryo ritari ryamutekereza mu bahanzi ritekereza banaryitabira.
Ibi yabitangaje mu kiganiro na Isango Star aho yavuze ko akora umuziki nk’impano afite atawukora nka bamwe baba bacungana nuko irushanwa rigiye gutangira bashaka kuryitabira.
Ati “Guma Guma ni irushanwa ntajya nshaka kumenya uburyo rikorwa cyangwa se n’aho ririmo kubera. Kuko nanjye nta munsi ryari ryashaka kuntekerezaho. Nkora umuziki wanjye nk’impano si nkukorera kujya muri Guma Guma”.
P Fla yagiye avugwaho ibintu byinshi birimo no kudaha agaciro ibikorwa bye ari nabyo bituma adakunze kuvugwa cyane mu bitaramo bitandukanye cyangwa se kimwe n’abandi bahanzi bakora umuziki umwe.
Gusa abamuzi neza nanone, bemeza ko nta muhanzi n’umwe ukora umuziki mu Rwanda ugira gahunda nka P Fla. Kuko igihe mwahanye ko mubonanira ahagera mbere gato yuko kinagera.
Kuba adakunze kuvugwa cyane, ngo si uko ariwe uba wanze. Ahubwo hari igihe aba yifitiye gahunda ze nyinshi bigasaba ko wamutekerezaho ukamuha gahunda aho kuba ariwe wakumva ko hari icyo wamufasha.
Mu minsi ishize hari amakuru yagiye avugwa mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko ashobora kongera agasubizwa mu itsinda rya Tuff Gangz nyuma y’aho ricikiyemo ibice bamwe bakiyita Stone Church.
https://www.youtube.com/watch?v=crY58HaiemU
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
p flat manayirwanda capilop the great
ndakwemera kbsa gusa guragura yireke man ahubwo kora zahabu ni zahabu
Comments are closed.