Senderi nta cyamwemereraga kujya muri Guma Guma- Mico
Ubusanzwe Mico ni umwe mu bahanzi bakomeye kandi bakunzwe cyane mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda. Muri iki gihe usanga kenshi ahanganye na Senderi nawe ukora iyo njyana buri umwe avuga ko arusha undi.
Nyuma y’uko Mico The Best anganyirije n’itsinda rya TBB amanota bigatuma hakoreshwa amatora yo kumanika intoki byaje kuviramo Mico gutsindwa na TBB, avuga ko asanga kuba Senderi nawe ataragiye muri iryo rushanwa byari bikwiye.
Nubwo we atagize ikibazo cyo kudatorwa ahubwo yafashwe n’itegeko ryarebaga umuhanzi ugomba kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6.
Mico yabwiye Isango Star ko atanejejwe nuko Senderi yasigaye ntajye mu irushanwa. Uretse ko ku rundi ruhande nta cyajyaga gutuma aryitabira kubera ko nta bikorwa yari afite byabimwemereraga.
Ati “Kuba ntaragiye mu irushanwa rya Guma Guma si uko ntari mfite ibinyemerera kurijyamo ahubwo ni amahirwe makeya nagize. Ariko Senderi nawe arabizi ko nta ngingo yajyaga kumurenga kuko nta bikorwa yari afite byatumaga yaryitabira”.
Aba bahanzi bombi, usanga kenshi hari uguterana amagambo adashira aho usanga buri wese ahora mu itangazamakuru agaragaza uburyo mukeba we ntacyo ashoboye ndetse adakwiye gukora iyi njyana.
Mu minsi ishize Senderi yavuze ko atagishaka kuvuga ku nkuru zijyanye n’irushanwa rya Guma Guma. Kubera ko yaba aryamamaza kandi ataririmo.
Gusa nkuko byagiye bitangazwa na bamwe mu bahanzi bari muri iryo rushanwa, bagiye bagaragaza uburyo Senderi iyo aba ari mu irushanwa ryajyaga kuba rirushijeho gukomera kubera udushya twinshi twagiye tukuranga mu yandi marushanwa yitabiriye.
https://www.youtube.com/watch?v=U_w9e08DS6I
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW