Digiqole ad

Duharanire gusigasira Ubunyarwandakazi bwacu – Miss Heritage

 Duharanire gusigasira Ubunyarwandakazi bwacu – Miss Heritage

Miss Heritage Umutoni Jane

Ubwo Miss Heritage 2016, Umutoni Jane yasuraga abana b’abakobwa biga mu kigo cy’amashuri cya St Famille Nyamasheke, mu Karere ka Nyamasheke akabaganiriza ku gaciro k’umwana w’umukobwa, yabasabye kurinda ubunyarwandakaz bwabo, birinda abantu babashuka bakabashora mu busambanyi.

Nyampinga w'umuco n'umurage yasabye abanyeshuri biga mu kigo cya St Famille Nyamasheke kobagomba guterwa ishema n'uko ari Abanyarwandakazi.
Nyampinga w’umuco n’umurage yasabye abanyeshuri biga mu kigo cya St Famille Nyamasheke kobagomba guterwa ishema n’uko ari Abanyarwandakazi.

Igisonga cya Nyampinga w’u Rwanda 2016, gifite inshingano zo gusigasira Umuco gakondo w’Abanyarwanda Umutoni Jane, yabwiye abakobwa biga muri St Famille Nyamasheke ko bagomba kwita ku ndagagaciro z’Umunyarwandakazi, bitoza kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’ababashuka babashora mu moshya.

Yifatiyeho urugero, yababwiye ko kuba Nyampinga w’igiugu bidaturuka ku kuba uri mwiza gusa, ahubwo ko ugomba kuba ufite n’indangagaciro Nyarwanda.

Yibukije abakobwa bo muri iki kigo ko kuba ari abakobwa ari ibyagaciro, abasaba kubaka ubumenyi kuko aribo babyeyi bejo hazaza h’u Rwanda.

Yagize ati “Icyo mbasaba ni uko tumenya ko turi abakobwa kandi tugasigasira ubukobwa bwacu, ndetse tukagira inzozi z’icyo twifuza gukora twihesha agaciro.”

Abana biga mu kigo cya St Famille Nyamasheke bateze amatwi impanuro za Miss Heritage.
Abana biga mu kigo cya St Famille Nyamasheke bateze amatwi impanuro za Miss Heritage.

Nyampinga Umutoni yibukije abakobwa biga muri St Famille Nyamasheke ko umukobwa ari nk’amagi, ko uko igi risigasirwa kugira ngo ritikubita hasi rigasandara, ari nako bakwiye kujya bahora baterwa ishema n’uko ari abakobwa kandi bagasigasira ubukobwa bwabo, bihesha agaciro kandi bakagira n’ikerekezo cy’ubuzima kuko bizatuma badateshuka ku muco wo kurinda ubusugi bwabo nk’abakobwa .

Yabi bukije kandiko nk’abanyarwandakazi bafite amahirwe y’uko igihugu kibaha agaciro kandi kibumva, bityo ko ubu umukobwa afite uburenganzira bwo kuba icyo yifuza nta wumubangamiye, kandi abasaba gukoresha amahirwe babonye yo kwiga bakayabyaza umusaruro.

Aba bana b'abakobwa banejejwe no kuba Nyampinga yabasuye akabaha impanuro.
Aba bana b’abakobwa banejejwe no kuba Nyampinga yabasuye akabaha impanuro.

Nyampinga Umutoni Jane amaze iminsi asura ibice bibumbatiye amateka y’u Rwanda binyuranye, ndetse akanahura n’urubyiruko, akenshi urubyiruko arusaba gukunda umuco nyarwanda no kuwusigasira kuko atari uw’abakuze gusa.

St Famille Nyamasheke rikaba ari rimwe mu mashuri Nyampinga w’umurage asuye muri gahunda arimo yo kugenda akundisha urubyiruko umuco nyarwanda, kandi anarushishikariza kumenya ahantu hagiye hari umurage nyarwanda.

Aba bana b'abakobwa nabo ngo bafite intego zo kuzagera kuri byinshi.
Aba bana b’abakobwa nabo ngo bafite intego zo kuzagera kuri byinshi.

Josiane uwanyirigira
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ibya misi mu Rwanda bitangiye kuba akavuyo.Ariko nabyo nukwihangira umurimo muri ru Rwanda da sinabinenga.

  • yagiye kwangiza abana babandi

Comments are closed.

en_USEnglish