Digiqole ad

PGGSS6: Ni uku byari byifashe i Ngoma (Amafoto)

 PGGSS6: Ni uku byari byifashe i Ngoma (Amafoto)

Allioni ku nshuro ye ya mbere yitabira iri rushanwa ari mu bahanzi bagenda bitwara neza

Nk’uko bimaze kumenyerwa cyane hano mu Rwanda, mu bitaramo by’iri rushanwa ni hamwe mu hantu hahurirwa n’abantu benshi bavuye ingeri zose baje gushyigikira abahanzi babo bafana guhera mu mwaka wa 2011.

Ababyeyi nabo ntabwo basiga abana babo bato mu ngo
Ababyeyi nabo ntabwo basiga abana babo bato mu ngo

Mu Mudugudu wa Amahoro, AKagali ka Semakamba, Umurenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba niho harimo kubera igitaramo cya kabiri cya full live cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6.

Abahanzi bose uko ari 10 barimo guhatanira kwegukana iri rushanwa nta n’umwe ufite cy’uburwayi cyangwa se indi mpamvu y’indi yatuma ataza guhatana.

Iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro ya gatandatu, ritandukanye cyane n’andi atanu yose yaribanjirije. Aho bitandukaniye cyane ni ku buryo bw’imitegurire y’ibitaramo bizariranga.

Kuko hazakorwa ibitaramo umunani gusa mu gihe ubundi bitaramo byaba birenga 15 byazengurukaga Intara zose z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali.

Muri ibyo umunani hakaba hazagaragaramo bitandatu gusa bizaba ari full live. Kugeza ubu hakaba hamaze kuba ibitaramo bine n’iki kirimo.

Mc Anita na Mc Buryohe nibo bayoboye iki gitaramo

Mc Anita na Mc Buryohe nibo bashyushyarugamba b’iri rushanwa

Urban Boys ifite abafana benshi muri iri rushanwa ugereranyije n'abandi bahanzi
Urban Boys ifite abafana benshi muri iri rushanwa ugereranyije n’abandi bahanzi
Young Grace niwe wabanje kuri stage ibyo bakunze kwita 'Kurwana n'isi'
Young Grace niwe wabanje kuri stage ibyo bakunze kwita ‘Kurwana n’isi’
Young Grace hano yari agerageza gushimisha abakunda
Young Grace hano yari agerageza gushimisha abakunda
Si urubyiruko gusa ruza muri ibi bitaramo. Ahubwo n'abashehe akanguhe ntibahatangwa
Si urubyiruko gusa ruza muri ibi bitaramo. Ahubwo n’abashehe akanguhe ntibahatangwa
Urban Boys mu ndirimbo 'Barahurura' benshi bayishimiye n'uburyo bw'imibyinire yabo
Urban Boys mu ndirimbo ‘Barahurura’ benshi bayishimiye n’uburyo bw’imibyinire yabo
Safi wa Urban Boys ni umwe mu bahanzi nyarwanda bagira ama melodie akundwa na benshi
Safi wa Urban Boys ni umwe mu bahanzi nyarwanda bagira ama melodie akundwa na benshi
Abafana ni benshi cyane
Abafana ni benshi cyane
Uyu arawana no kuba yasigarana agafoto k'umuhanzi akunda
Uyu arawana no kuba yasigarana agafoto k’umuhanzi akunda
Jules Sentore niwe muhanzi gusa ukora injyana ya gakondo muri ir rushanwa. Ari mu bahanzi bashobora gutungurana cyane kubera ubuhanga agaragaza mu miririmbire ye
Jules Sentore niwe muhanzi gusa ukora injyana ya gakondo muri ir rushanwa. Ari mu bahanzi bashobora gutungurana cyane kubera ubuhanga agaragaza mu miririmbire ye
Jules hano yaririmbaga indirimbo yise 'Kora akazi'
Jules hano yaririmbaga indirimbo yise ‘Kora akazi’
Danny Nanone hano yari yumva uburyo uyu musore arimo gukirigita guitar
Danny Nanone hano yari yumva uburyo uyu musore arimo gukirigita guitar
Danny Nanone niwe muhanzi urimo gukora injyana ya HipHop muri iri rushanwa. Benshi banavuga ko ashobora gutungurana
Danny Nanone niwe muhanzi urimo gukora injyana ya HipHop muri iri rushanwa. Benshi banavuga ko ashobora gutungurana
Inzira y'abaza mu myanya y'icyubahiro VIP
Inzira y’abaza mu myanya y’icyubahiro VIP
Allioni ku nshuro ye ya mbere yitabira iri rushanwa ari mu bahanzi bagenda bitwara neza
Allioni ku nshuro ye ya mbere yitabira iri rushanwa ari mu bahanzi bagenda bitwara neza
Uyu mufana wa Allioni byamurenze atera hejuru igipupe yari afite
Uyu mufana wa Allioni byamurenze atera hejuru igipupe yari afite
Hano Allioni aba arimo guha umwanya aba babyinnyi ngo bagire icyo bereka abafana be
Hano Allioni aba arimo guha umwanya aba babyinnyi ngo bagire icyo bereka abafana be
Abana bacuruza bombo nabo uwo munsi baba babonye ababagurura benshi
Abana bacuruza bombo nabo uwo munsi baba babonye ababagurura benshi
Umutare Gaby ni umwe mu bahanzi barimo kwerekana ubuhanga bwinshi muri iri rushanwa
Umutare Gaby ni umwe mu bahanzi barimo kwerekana ubuhanga bwinshi muri iri rushanwa
Gaby mu ndirimbo ye yise 'Ayo bavuga' yamugaragarije ko afite abafana mu Ntara y'Iburasirazuba mu Karere ka Ngoma aho iki gitaramo cyabereye
Gaby mu ndirimbo ye yise ‘Ayo bavuga’ yamugaragarije ko afite abafana mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Ngoma aho iki gitaramo cyabereye
Umunyamakuru Mulindwa Augustin nawe yaje kwirebera iki gitaramo
Umunyamakuru Mulindwa Augustin nawe yaje kwirebera iki gitaramo
Clement umukunzi wa Knowless 'i bumoso' nawe yaje kureba iki gitaramo kubera gushyigikira Christopher
Clement umukunzi wa Knowless ‘i bumoso’ nawe yaje kureba iki gitaramo kubera gushyigikira Christopher
Danny Vumbi niwe muhanzi usanga abantu batiyumvamo cyane ugereranyije n'abandi
Danny Vumbi ageze ku rubyiniro
Danny Vumbi hano aba agarerageza gusimbutsa abantu
Danny Vumbi hano aba agarerageza gusimbutsa abantu
Ushobora kwibaza impamvu uyu mukobwa arimo kurira
Ushobora kwibaza impamvu uyu mukobwa arimo kurira
Tino yaririmbye i Ngoma ahaheruka ari umu MC
Tino yaririmbye i Ngoma ahaheruka ari umu MC
TBB ni uku bari bambaye
TBB ni uku bari bambaye
Mu bafana hagati harimo ufite icyapa cya TBB
Mu bafana hagati harimo ufite icyapa cya TBB
Bruce Melodie mu ndirimbo ze zikunzwe cyane zirimo 'Umutwe' n'izindi
Bruce Melodie mu ndirimbo ze zikunzwe cyane zirimo ‘Umutwe’ n’izindi
Melodie mu ndirimbo yise 'Ndumiwe' yasimbutsaga abafana be ngo bamufashe kwerekana ko yahize abandi
Melodie mu ndirimbo yise ‘Ndumiwe’ yasimbutsaga abafana be ngo bamufashe kwerekana ko yahize abandi
Umufana wa Mulindwa yaje kumusaba ko bafatana agafoto
Umufana wa Mulindwa yaje kumusaba ko bafatana agafoto
Christopher umwaka wa 2015 ntabwo yitabirirye iri rushanwa. Ubu ari mu bahanzi bashobora kwegukana iri rushanwa
Christopher umwaka wa 2015 ntabwo yitabirirye iri rushanwa. Ubu ari mu bahanzi bashobora kwegukana iri rushanwa
Hano yazunguzaga aka gatambaro ari nako abafana be babyina
Hano yazunguzaga aka gatambaro ari nako abafana be babyina
Lion Imanzi, Tonzi na Aimable Kubana nibo bagize akanama nkemurampaka
Lion Imanzi, Tonzi na Aimable Twahirwa nibo bagize akanama nkemurampaka
Iki gitaramo cyasojwe n'indirimbo ihuriwemo n'abahanzi bose uko ari 10
Iki gitaramo cyasojwe n’indirimbo ihuriwemo n’abahanzi bose uko ari 10
  • Biteganyijwe ko igitaramo cya gatatu cy’iri rushanwa mu bitaramo bitandatu bya full live kizabera mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye ku itariki ya 02 Nyakanga 2016.

Photos:Evode Mugunga/UM– USEKE

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ngo Danny Vumbi niwa abafana batiyumvamo? Nigute utakwiyumva mu bihango bya Danny Vumbi? kereka niba utavuga ikinyarwanda.

  • Ati niwe batiyumvamo! Ibyo byitwa iki kweli? Ugeretseho no kudusondeka ku mafoto.

  • Ahubwo ni wowe utamwiyumvamo, guess ntimukajye muvanga akazi namarangamutima yanyu!!!! Right? Ya boss need to give u some more trainings

  • Nibamihe christopher vrm bareke kumunyoteza. Kko turinamatsiko yokumvako, Gum Guma yatashe kdi muri kina music

Comments are closed.

en_USEnglish