Digiqole ad

Gitwe: Nyuma y’ijoro hishwe umuntu, ibisambo byibasiye urugo rw’umuturage

 Gitwe: Nyuma y’ijoro hishwe umuntu, ibisambo byibasiye urugo rw’umuturage

Nyuma y’uko mu rukerera rwo kuwa kane abantu bataramenyekana bahitanye umugabo witwa Aminadab Twagiramungu, mu ijoro ryakeye, ibisambo bitaramenyekana byibasiye urugo rwa Uwababyeyi Odette, bacukura inzu batwara ibikoresho byo mu nzu birimo Televiziyo n’ibindi byo muri ‘salon’.

Munsi gato y'idirishya ry'inzu niho bacukuye.
Munsi gato y’idirishya ry’inzu niho bacukuye.

Urugo rwa Sinabimenye Maharariel na Uwababyeyi Odette batuye mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana, Akarere ka Ruhango rwibasiwe n’ibisambo byarwibye bicukuye inzu.

Ibikoresho byibwe muri salon birimo Televiziyo, Radio, Lecteur DVD, Decodeur, abajura bakaba babisohoye munzu babinyujijwe mu mwobo bari bacukuye hafi y’idirishya.

Ndatimana Jean Pierre, umuzamu ku muturanyi wa Sinabimenye Maharariel waraye yibwe, yatubwiye ko ubwo ibisambo byibaga umuturanyi we, byahise biza no kwiba aho ashinzwe kurinda maze bagasanga ari maso bakarwana inkundura.

Yavuze ko yabonye abagabo babiri, ndetse mu kurwana ababuza kwiba aho arinda ngo yabonye bafite bimwe mu bikoresho bari bavuye kwiba kwa Sinabimenye.

Ati “Banteye mu ma Saa cyenda na 40, baraza turarwana, ndataka mbura abantu bantabara, twaranye nk’iminota 30, mbonye mbaye umwe banesheje ndiruka nkiza amagara yanjye ndiruka ndeba ahantu mbwika. Ni abantu bakaze bafite ingufu zirenze.”

Ndatimana ngo asanga muri Gitwe nta mutekano ugihari kuko banarwanye ataka akabura umuturage n’umwe umutabara.

Ati “Byantangaje ukuntu natakaga ntihagire untabara, n’umuturage wanyumvise yavugaga ati komera komera ndaje, ntiyaza, tuba twanabafashe ubundi, nta mutekano uhari muri macye.”

Arongera ati “Nk’umuturage ndasaba ko amarondo yabyutswa, umunyarwanda wese aho atakiye bakaba bamutabara vuba byihuse, iyo amarondo aba akiriho tuba twabafashe.”

Ndatimana Jean Pierre, Umuzamu uturanye n'urugo rwaraye rwibwe.
Ndatimana Jean Pierre, Umuzamu uturanye n’urugo rwaraye rwibwe.

Uwababyeyi Odette, umufasha wa Sinabimenye Maharariel (utakiriho), yatangarije Umuseke ko inkuru yo kumenya ko baraye bibwe bayimenye mu gitondo ubwo umuturanyi yaranyuze ku irembo akabona inzu bayitoboye, basanga bibwe nibwo bahise bashakisha uburyo bayisana.

Uwababyeyi Odette, waraye yibwe n'ibisambo bitaramenyekana.
Uwababyeyi Odette, waraye yibwe n’ibisambo bitaramenyekana.

Aha i Gitwe kandi, mu rukerera rw’ejo kuwa kane abantu bataramenyekana bishe umuturage wari umuhinzi mworozi w’ikitegererezo muri aka gace witwa Aminadab Twagiramungu, uyu yicishijwe ibyuma ngo azira guhangara amabandi nk’uko bamwe mu baturage babibwiye Umuseke.

Muri Gitwe hamaze iminsi hibwa n’ibisambo bikoresheje uburyo bwo gupfumura inzu, dore ko tariki ya 4 Kanama 2016, nabwo abajura bataramenyekana muri Centre ya Gitwe rwagati bacukuye ‘Papeterie ISANGE’, bayibamo ibintu byinshi birimo na za mudasomwa.

Urebeye imbere mu nzu aha niho ibisambo byacukuye.
Urebeye imbere mu nzu aha niho ibisambo byacukuye.
Nyuma yo kwibwa bahise basana aho bacukuye umwobo.
Nyuma yo kwibwa bahise basana aho bacukuye umwobo.
Ameza yariho Televiziyo na Radiyo bahasize umugozi gusa.
Ameza yariho Televiziyo na Radiyo bahasize umugozi gusa.
Ba nyir'urugo nubwo bibwe barashima Imana ko ibisamo bitabahitanye.
Ba nyir’urugo nubwo bibwe barashima Imana ko ibisamo bitabahitanye.

Photos: Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW/Ruhango

18 Comments

  • IBISAMBO BIRATUREMBEJE PE!ABATURAGE MU DUCE TUMWE NA TUMWE NTITUGISINZIRA,TV NI UGUTERURA BURI MUGOROBA TUJYANA MUCYUMBA NA MUGITONDO DUSUBIZA MURI SALON,ABATURAGE BARARANA N’AMATUNGO NGO ATIBWA BIKABATEZA UMWANDA,ETC. TURASABA KO INGABO Z’IGIHUGU ZADUFASHA,BAFATIRA MU CYUHO IGISAMBO GICUKURA INZU BAKAGIKUBITA ISASU WENDA BYACOGORA,KUKO IBYO BISAMBO NABYO BYITWAZA IBYUMA BYITEGUYE KWICA.MURAKOZE

  • nugukaza umutekano kuko ubugome nibwose

  • @Camarade: Ibisambo birihose muri Kigali ho birakabije. Gusa ikibazo kubirwanya hari policy zikwiye gusubirwamo, nkubu abantu barangiza za 9YBE bajyahe cg za kaminuza zitandukanye? Abazunguzayi se bo barihe ko ntagahunda ifatika ihari? Kubirasa ntago arumuti urambye ahubwo ubukene n’inzara birihanzaha bikwiye kuvugutirwa umuti

  • arega inzara yo hanze hano yitwa “NZARAMBA”. Ni ukuvuga ngo ntabwo nshobora kurara ubusa wowe wasamuye. None se abashomeri ni besnhi,nta kazi,nta biryo…..none bamwe bazarya,barebe TV,bishimye…..twebwe? TUZABIRYA,TUZABYIBA kuko NZARAMBA itumereye nabi

  • Umutekano ni ikibazo umuti ni leta iwufite reka dutegereze turebe ibizakurikira ibi

  • Ariko namwe si ugusinzira! Umuntu arinda aho ahonda agapfumura igikuta muryamye ntimwumve koko

    • Igisubizo cyiza uzakimenya umunsi byakubayeho

  • Yozefu we utaranigwa agaramye sha…..

  • arega ntimubarenganye ,ngo mubahate ibicumuro ngo ni ibisambo: byose ni inzara iri hanze hano.Hano hanze hari inzara imeze nabi.Ejo nageze ku mugoroba ntacyo mfite cyo kurya,mpitamo kujya kwiba agahene daa!! narakabaze .zimwe ndateka izindi ndabika ,…none?nicwe n’inzara ,abandi barya?

  • Ntawe uyoberwa umwibye, ayoberwa aho amuhishe. Ndatimana Jean Pierre, umuzamu ku muturanyi wa Sinabimenye Maharariel waraye yibwe ati” Banteye mu ma Saa cyenda na 40, baraza turarwana, ndataka mbura abantu bantabara, twaranye nk’iminota 30, mbonye mbaye umwe banesheje ndiruka nkiza amagara yanjye ndiruka ndeba ahantu mbwika. Ni abantu bakaze bafite ingufu zirenze” Nta bwenge bisaba guhita wumva ko uyu muzamu yibishije ku muturanyi. Ngo twarwanye iminota nka 30!!! Birasekeje, umuntu arwana n’amabandi yaje kwiba? Bamukomerekeje he/ We yabakomerekeje he? Yari afite iyihe ntwaro? Kuki batamwishe? Sibyo mwifuriza ariko!!! Ngo yababonanye bimwe mu bikoresho bari bavuye kwiba kwa Sinamenye? Ariko ariko!!! Yabibonye ate muri iryo joro ngo amenye ko ari iby’aho? Ngo bamurushije ingufu arabacika aragenda arabwika!!! Sinari mperutse guseka!! Umva ko ntize iby’ubugenzacyaha. Igisambo ntikiri kure y’uyu muntu uvuga ibintu bisa na film!!!

    • uvuze ukuri 100%

  • Buriya rero barabyumvise baravuga bati akatari amagara……..!!hanyuma baravuga bati ntitwabyumvise!

  • Kandi buriya abanyamutekano buri kwezi bahora mu rugo rwuwo wibye ngo yishyure umutekano?

  • pole sana ku muryango wa nyakwigendera MAHARARIEL kandi turashima IMANA ko nta wahitanywe nabo bagizi ba nabi.

  • Yewe nanjye sindi umugenzacyaha, ariko usesenguye neza wasanga uriya muzamu w’umuturanyi abifitemo uruhare, kuko iyo aza kuba yarwnaye nabo nkuko abivuga, yaskoboraga kuba hari ikibigaragaza, kuko ntiwarwana n’umuntu ngo akuburire n’ingumi, tuvuge ko we,da ibyo nikoresho bihambaye bitwaza we batabimukojejeho. Ikindi ni uko niba baturanye koko, nibura naho bibwe bashoboraga kumva bazenguruka iwabo bakaba bavumbura ko nabo bimwe, kereka niba abantu bose basinzira hagasigara abazamu, kuburyo abantu barwana 30 min nta cyari cyakorwa muri quartier ituwe, uziko 30 min ari nk’urugamba!! Ahhahh, erega abo bazamu nabo baba bakeneye akantuuu!!!

  • GASA NDABONA UMUTI ARUKO HAGOMBA KUBAHO UBUFATANYE
    BWINZEGO SISHINZWE UMUTEKANO N’ABATURANGE BAGAHANA BIHANUKIRIYE
    ABAFATIWE MURUBW BUGIZIBWANABI KUKO GITWE YACU BITABAYE IBYO IRAHINDUKA
    INDIRI Y’AMABANDI. NI ITERABWOBA

  • GITWE bakore t.m.i igihe cyose Wenda abadayimoni bahunga konziko twese kwisabato no kucyumweru tuba turi mumasengesho abadayimoni baturuka hehe?ibiri igitwe nakamaramaza.

  • Ikibazoni ni inzara, none wowe ngo dayimoni? Leta ishyireho indirimbo, ibikorwa byamajyambere, nibindi

Comments are closed.

en_USEnglish