Digiqole ad

Kanyombya ngo yari umufana ukomeye wa 2Pac

 Kanyombya ngo yari umufana ukomeye wa 2Pac

Kanyombya wari uri muri ibyo birori yavuze ko yabyirutse akunda kumva ingazo z’uwo muraperi

Mu gitaramo cyo kwibuka Tupac Amaru Shakur umuraperi wakanyujijeho mu bihe byo hambere akaza kwicwa ku myaka 25 y’amavuko, Kanyombya yavuze ko yari umufana ukomeye w’uwo muraperi.

Kanyombya wari uri muri ibyo birori yavuze ko yabyirutse akunda kumva ingazo z'uwo muraperi
Kanyombya wari uri muri ibyo birori yavuze ko yabyirutse akunda kumva ingazo z’uwo muraperi

Ubu iyo 2Pac aza kuba akiriho ejo hashize ku itariki ya 16 Kamena yari kuba yujuje imyaka 45. David uzwi cyane nk’umufana w’uwo muraperi ariko ukoresha izina rya Caguwa, niwe wateguye icyo gitaramo.

Mu baraperi batadukanye bari aho bagiye bavuga ibigwi bya 2Pac ndetse ngo hari na bamwe babyirutse bagakundishwa umuziki n’indirimbo ze nubwo atari akiriho.

Bimwe mu byaranze icyo gitaramo, abantu batari bake basangiye ubundi bakata umugati ‘Cake’ wo kwizihiza imyaka 45 2Pac yakagombye kuba yujuje iyo aba akiri ku isi.

Icyaje gutangaza abantu bari aho, ni uko nta muhanzi n’umwe waririmbye. Ahubwo byari ukubyina gusa no kunywa no kurya mu rwego rwo guha uwo muhanzi icyubahiro.

Tupac yavutse tariki 16/06/1971 muri Harlem, Manhattan mu mujyi wa New York yapfuye tariki 13/09/1996 nyuma y’iminsi itandatu arasiwe mu mirwano yo ku muhanda mu mujyi wa Las Vegas mu bushyamirane bwa “East Coast–West Coast hip hop rivalry”.

Iyi n'ifoto uyu musore witwa Caguwa yakoresheje yifatanyije na 2Pac
Iyi n’ifoto uyu musore witwa Caguwa yakoresheje yifatanyije na 2Pac
Caguwa yari azanye umukati 'Cake' yari yakoze yo gusangira n'abitabiriye uwo muhango
Caguwa yari azanye umukati ‘Cake’ yari yakoze yo gusangira n’abitabiriye uwo muhango na Back T
Kanyombya aha yari kumwe na Babla umuhanzikazi nyarwanda
Kanyombya aha yari kumwe na Babla umuhanzikazi nyarwanda
Umwanya wageze aho uharirwa kubyina
Umwanya wageze aho uharirwa kubyina
Umuraperi Bulldogg yari umwe mu bitabiriye icyo kirori
Umuraperi Bulldogg yari umwe mu bitabiriye icyo kirori
Abari aho basangiye 'Cake' yari yateguwe kuri uwo munsi
Abari aho basangiye ‘Cake’ yari yateguwe kuri uwo munsi
Abaraperi batandukanye bari muri icyo gitaramo
Abaraperi batandukanye bari muri icyo gitaramo
Byari ukurya no kunywa gusa
Byari ukurya no kunywa gusa
Byageraga aho bose bagahurira mu ndirimbo za 2Pac bakaziririmba ariko atari umwe ku giti cye
Byageraga aho bose bagahurira mu ndirimbo za 2Pac bakaziririmba ariko atari umwe ku giti cye

Joel Rutaganda

Photo:JP Nsanzabera

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • yewe yewe Iwawa rwose iracyafite aba clients ariko niba ari genocide yakorewe abatutsi yabiteye mbona dufite abasazi benshi nabandi barindagiye nawe undebere ayo mabandi ngo hip hop ???? murababaje

    • Ese wowe ubita amabandi uriki muriyisi??harabo basagarariye??Iyubaheeee

  • hahahaah kanyombya arabeshye cyane kuko imyaka ye ntabwo yaba yarabyirutse yumva izondirimbo kukon numusaza kandi 2pac yarimuto kuri kanyambya

    • Umvugiye ibintu rwose, kanyombya yaba yarumvise TPAC ryari rwose? Gusa ibyacu byose byahindutse urwenya.Niba ari abaraperi ubabajije nabatangiye iyi njyana ntanubwo bakubonera igisubizo gusa guhura, gusoma byose ibyemewe nibitemewe nibyo bigezweho.

  • R. I .P. The hello 2PAC

  • RIP. The hello 2PAC. Never forget him.

Comments are closed.

en_USEnglish