Aloysie CYANZAYIRE yashimiwe n’abo bakoranye ubwitange yakoranaga
Kuri uyu wa mbere kuri Sport View Hotel habereye umuhango wo gusezera no gushima uwari Perezida w’urukiko rw’ikirenga Aloysie CYANZAYIRE. Uyu muhango witabiriye n’abacamanza, abanditsi, umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga, minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa ya leta Tharcisse KARUGARAMA, ndetse nuwamusimbuye Sam Rugege.
Madamu Aloysie Cyanzayire yari Perezida w’urukiko rw’ikirenga kuva mu Ukuboza 2003 aho yari asimbuye nyakwigendera Rwagasore Simeon.
Madamu Aloysie Cyanzayire akaba yashimiwe ibyo yagejeje ku rwego rw’ubucamanza, nko kubaka ubucamanza bwubashywe kandi bukanahesha ishema abanyarwanda.
Guhera muri 2003 ubwo yajyaga kuri uyu mwanya hari byinshi byagezweho; Muri 2004 hatangijwe inkiko Gacaca, kugera ubu ngo amahanga akaba atangazwa n’uburyo izi nkiko zakoze zigaca imanza mu buryo bunoze kandi vuba nkuko byavugiwe muri uyu muhango.
Umubare w’imanza zicibwa na buri mucamanza umwe mu kwezi, wavuye kuri manza ebyiri mu mwaka wa 2003, ugera ku manza 17 mu mwa wa 2005, iki ngo ni ikntu cyo kwishimira bagezeho ku gihe cya Aloysie Cyanzayire.
Havuguruwe imiterere y’inzego z’ubutabera mu gihugu hose mu 2006, byatumye inkiko z’ibanze zikava ku 106 zikagera kuri 60 bityo n’umubare w’abakozi ukagabanuka, hagamijwe gutanga ubutabera bunoze.
Mu ijambo rye Aloyisie Cyanzayire yavuzeko ibyagezweho byavuye mu bufatanye nabo bakoranaga, ubwumvikane ndetse n’umurava bakoranye.
Madamu Cyanzayire yashyikirishijwe ibihembo bitandukanye mu rwego rwo kumushimira. Abafashe amagambo bakaba bagarutse ku mikorere myiza yamuranze mu kazi ke harimo gukunda umurimo, kutiganda, kugisha inama, kumenya abo ayoboye, gucishamake ndetse no kudaha agaciro amatiku n’amabwire.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
13 Comments
Mme cyanzayire byo ni intangarugero muri byinshi,usanga atuje agakora ibyo agomba gukora mu bushishozi,akaba aribyo usanga binakenewe mu mwuga w’amategeko nk’uyu.
Uwo mudamu yari umukozi kandi utuje gusa azagerageze ajye aseka kuko kurakara buri gihe ntabwo bimubereye
ese Cyanzayire yaba agiye gukora iki?
Tubaze twe tumuzi, Tantine wacu ntiyahoraga arakaye yahoraga atuje kandi atekereza icyateza imbere ubucamanza mu Rwanda. Kandi kuba yahoraga yiturije ntabwo ari ukurakara. yahora arakaye Se abo bakoranye bose bakamushima? wa muntu we ubwo uramuzi!!!! wamwibeshyeho. Komeza witurize Tantine wacu udusigiye umurage mwiza. many blessings To U
Yakoze byiza ariko ntacyo yamariye abakozi bo mu nkiko zo hasi abanditsi bo yewe ntacyo yatumariye ku bijyanye n’agashahara.
Gusa nta kundi niyigendere reka turebe icyo Rugege azatugezaho
Bjour,ntabwo nakoranye na Cyanzayire ariko birigaragaza ko ari umu maman mwiza kndi yivugira make utuje nko kumubona kuri RTV usanga asubiza ibintu nkubizi kndi nta bwiyemezi, ubwo na H.E aramubona azamugenera indi mirimo
badepite reka mbagire inama mutangire umushinga wo gutora itegeko ryemerera gukorera reta imyaka itarenze cumi15 gusa naho ubundi ukuntu mbona abasaza hanze na abacecuru iyo babavanye mu myanya bari barimo ukuntu baba bavuga wumva rwose umuntu yarinda akurwa ku kazi ni myaka ya zabukuru ubunda nka bamakuza biruta cyanzayire mbona bagakwiye kuba ubu bafite inganda zabo ziha abanyarwanda akazi ntaho se amafaranga bahembwa mu myaka bamaze mubuyozi niba ntabikorwa bashoyemo bifitiye akamaro abanyarwanda byaba bimazi iki rwose ahubwo ngewe mbona ariyo mpamvu tutagira inganda nibindi buriya mubikoze mwareba ukuntu inganda zizamuka ntaho umuntu aramara imyaka 20 akorera reta kandi ahembwa neza ejo bamuvana kumwanya akaboneza iyo hanze reta igatangira kugira ikibazo ngewe ndagira inama reta ko yajya yibuka ko ifite abashomeri hanze aha kandi bafite ubushobozi
uwanditse iyinkuru ko atatubwiye icyo bamaushi, cyirahari cg ntagihari. tell us p’se
mukuri aloysia atubereye intangarugero mu bucamanza kuko numuntu ushishoza cyane kdi numuntu uri sempatique nukuri gusa ndabizi ntabwo azigera abura akdi kazi muri gouvernment kuko ninararibonye kdi muzareba nahandi azajya azahaserukana ishema ndabyizeye gusa ntihagire urenganya bariya bamunenga ngo ntiyabageneye agashahara bo niko babyumvaga mais haramategeko bicamo kuba bitarabaye suko bitavuzweho , gusa tuge tunasenga leta yacu igire abakozi nkaba bava aho bakoreraga abakoreshwa cg abakozi bakababara aho kugenda bakajya muri ahwiii!! ngo turamukize , ubwo ninkiko zigatangira kumukurikirana akaruhukira gereza rwo se ibi ndumva bitagikwiye muri vision murakoze kdi mbifurije namwe mukora umunsi mwagiye abo mwakoranaga bakabakumbura aho kubibagirwa imana ibahe umugisha .
jyewe gusa ndamusabira ku Mana ngo imuhe akana rwose nawe abyare hungu na kobwa
ubwo abandi bamushimye nibyiza gusa jewe simuzi cyane kuko ntakoranye nawe ariko ubwo abo bakoranye bamushima nibyiza noneho..! UBWO INDI MIRIMWO IRAMUTEGEREJE.
Cyanzayire nagirwe umuvunyi mukuru kuberako arindakemwa ese mugirango iyaba mubi za bbc nizindi ntiziba zimuvugaho ikibi. Ariko aramutse atabaye umuvunyi hashingwa minisiteri nshyashya ishinzwe amadini mu rwanda.
UYU MUMAMA YAKOZE NEZA, PEREZIDA WACU NAWE YARABIBONYE KANDI HARI IKINDI AZAKORA VUBA.
Comments are closed.