Digiqole ad

Kirehe: Rusumo hagiye kuzamurwa umujyi w’ikitegererezo mu Karere

 Kirehe: Rusumo hagiye kuzamurwa umujyi w’ikitegererezo mu Karere

Mayor Muzungu mu kiganiro n’abanyamakuru.

Nyuma y’uko imirimo yo kubaka Isoko ndengamipaka ku mupaka wa Rusumo itangiye, ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buratangaza ko bufite intego zo guteza imbere igice cyegereye umupaka w’u Rwanda na Tanzania kikaba icyitegererezo mu Karere.

Mayor Muzungu mu kiganiro n'abanyamakuru.
Mayor Muzungu mu kiganiro n’abanyamakuru.

Mu kiganiro bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwavuze ko bwishimira uburyo imwe mu mihigo bwahize muri uyu mwaka wa 2015-2016, irimo kugenda yeswa neza, ngo nubwo hagikenewe izindi ngufu kugira ngo bayese yose 100%.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerard yabwiye abanyamakuru imwe mu mirongo migari y’iterambere n’icyerekezo Akarere gafite, byose bigamije kuzamura imibereho y’abagatuye.

Umwe mu mihigo bwahize, harimo kubaka isoko ndengamipaka ‘cross boarder market’ ku mupaka, imirimo yo kuryubaka ikaba imaze ibyumweru bibiri. Kugeza ubu ngo itsinda ry’abikorera ‘Rusumo investment group’ rimaze gukusanya Miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda zizaryubaka.

Mayor Muzungu ati “Twari twarahize kubaka isoko ryambukiranya imipaka kuko Akarere kacu dufite amahirwe menshi nyuma y’aho Leta yubatse One Stop Boarder Post (gasutamo imwe).”

Ubuyobozi bw’Akarere bwizera ko iri soko niryuzura rizafasha abacuruzi kwiteza imbere kandi rikongera ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Muzungu avuga ko mu rwego rwo gufasha iri soko ndengamipaka kubona abarigana/Abakiliya, ngo Akarere kagiye kwagura umujyi wo ku Rusumo, ndetse kubake n’imihanda ya Kilometero icumi igera aho riri.

Ati “Turashaka kubaka umujyi w’ikitegererezo ku mupaka, ubu rero twahize gukora imihanda izafasha abagomba gutura no gukorera hariya.”

Iri soko ryambukiranya umupaka biteganyijwe ko rizafasha abacuruzi ba Kirehe kurangura ibicuruzwa bikimara kwambuka umupaka biva mu gihugu cya Tanzania.

Muri gahunda z’Akarere kandi, harimo kwagura ibikorwaremezo birimo imihanda, amazi n’amashanyarazi, guteza imbere ubuhinzi, n’ibindi.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish