Digiqole ad

Uburezi 2015/16: abarenga 1/2 cy’abari barataye ishuri baragarutse

 Uburezi 2015/16: abarenga 1/2 cy’abari barataye ishuri baragarutse

*2014-2015, Abataye amashuri bari 10.3%, 2015-2016 babaye 5.7%
*Muri2014/15, MINEDUC yari yagenewe miliyari 113, 2015/16 ihabwa 102, ubu yahawe 98,

Minisiteri y’uburezi yahurije hamwe abafatanyabikorwa bayo kugira ngo basuzume ibyagezweho mu mwaka ushize n’ibiteganywa muri 2016-2017. Minisitiri w’Uburezi avuga ko igishimishije muri uyu mwaka w’amashuri uri gusozwa ari igabanuka ry’abana bata ishuri kuko abarenga 1/2 cy’abari bararitaye bagarutse, ashimira Perezida Kagame wakunze gukangurira inzego bireba guhangana n’ikibazo cy’abana batiga.

Minisitiri Musafiri Papias avuga ko iri gabanuka barikesha impanuro za Perezida Kagame
Minisitiri Musafiri Papias avuga ko iri gabanuka barikesha Perezida Kagame wagaragaje ko ababajwe n’ikibazo cy’abana batiga

Icyegeranyo cyashyizwe hanze na Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa kane, kigaragaza ko mu mwaka wa 2014 abana bataye amashuri abanza (ni ho hasanzwe habarwa benshi) bari ku kigero cya 10.3%, mu mwaka wa 2015 babaye 5.7% mu gihe hari hihawe intego yo kutarenza 7.6%.

Mu mwiherero w’abayobozi bakuru uheruka, Perezida Kagame yagarutse cyane ku kibazo cy’abana b’inzererezi bagaragara ku mihanda n’abandi batiga, asaba inzego bireba zirimo Minisiteri y’Umuryango gufata ingamba zihamye zo kurandura iki kibazo.

Ministiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba avuga ko kuba umubare w’abana bata amashuri waragabanutse muri uyu mwaka w’amashuri ari ingamba zafashwe kubera izi mpanuro z’umukuru w’igihugu yanatangaga mbere.

Avuga kuri iyi mibare  yagize ati «…Ibi ntabwo byapfuye kuza, byatewe n’inkunga twahawe na Perezida ubwo yabivugiraga mu mwiherero w’abayobozi ariko agakomeza no kubiganira n’abaturage mu ngendo yakoraga hirya no hino mu gihugu. »

Dr Papias avuga ko izi mpanuro zagize akamaro kuko mu banyeshuri basaga ibihumbi 250 bari barataye ishuri (muri rusange), abagera ku bihumbi 120 bamaze kugaruka.

Ati « Uyu munsi iyo ugiye mu ngo, mu masoko, mu mirima y’ibyayi n’ahandi twakundaga kubona abana bajya, iyo uhageze aba bana ntubabona. »

Minisitiri uvuga ko ikibazo cy’abana bo mu mihanda gisa nk’umwihariko mu mugi wa Kigali ugereranyi n’uko giteye mu bice by’icyaro, avuga ko iki kibazo nacyo kiri mu nzira zo gukemuka. Ati « …Mu mihanda batangiye kugabanukamo.

 

Ingengo y’Imari ya MINEDUC yagabanutseho Miliyari 15…

Mu mwaka wa 2014/15, Minisiteri y’Uburezi yari yagenewe ingengo y’imari ya miliyari 113 546 198 534 Frw, muri uyu mwaka wa 2016/2017 yahawe miliyari 98 420 350 441 Frw.

Minisitiri w’Uburezi yagarutse kuri iri gabanuka ry’Ingengo y’Imari, avuga ko iyi nama n’abafatanyabikorwa iza kuba umwanya mwiza wo kubasaba gukomeza ubufatanye.

Dr Musafiri yagize ati « Turebera hamwe uko ingengo y’imari ihagaze, aho tutabonye ingendo y’imari ihagije, bityo tukaboneraho gusaba abafatanyabikorwa bagashyira imbaraga zabo aho tuba twumvikanye. »  

Muri iyi nama hagaragajwe kandi ko umubare w’abantu bakuru bitabira amasomo yo gusoma, kubara no kwandika wagabanutse  aho wavuye kuri 112 656 muri 2014 ukagera kuri 95 829 iri gabanuka ngo rigaterwa n’uko imibare y’abajijutse yiyongereye.

abafatanyabikorwa ba MINEDUC barimo amadini barasabwa gushyira imbaraga mu bikorwa bazumvikanaho
abafatanyabikorwa ba MINEDUC barimo amadini barasabwa gushyira imbaraga mu bikorwa bazumvikanaho kugira bazibe icyuho cya budget yagabanutse

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ariko rero biratangaje kandi ntabwo byumvikana ukuntu MINEDUC igenda ihabwa ingengoyimari igabanuka buri uko umwaka utashye, kandi nyamara Budget y’igihugu izamurwa uko umwaka utashye. Dore nawe ngo muri 2014/15 MINEDUC yagenewe miliyari 113, muri 2015/16 igenerwa miliyari 102, naho muri 2016/2017 irmo kugenerwa miliyari 98 gusa.

    Ubundi MINAGRI, MINISANTE, MINEDUC na MININFRA nizo Minisiteri zakagombye kugenerwa ingengo y’imari iri hejuru kuruta izindi Minisiteri. Kuko Ubuhinzi&Ubworozi, Ubuzima, Uburezi, n’Ibikorwaremezo, nibyo bintu by’ibanze mbere na mbere Leta yagakwiye kwitaho kurusha ibindi.

    Twibukiranye ko budget y’umwaka 2016/2017 ari 1,949.400,000,000 Frw (1,949.4 billion Frw) nk’uko yagejejwe ku Nteko na Minisitiri w’Imari ku itariki ya 29/04/2016.

    Murabona ko rero Uburezi (MINEDUC) bwagenewe budget ingana na 5% gusa bya budget y’igihgu. Ayo mafaranga ni make cyane mu gihe tuzi ko Uburezi ariyo nkingi y’iterambere ry’igihugu. Nibura iyo baha MINEDUC 10% byari kuba bifite ishingiro. Bivuze ko MINEDUC bari kuyiha nibura miliyari 196. None dore bayihaye gusa miliyari 98. Ubwo se murabona koko uburezi butarimo gusubira inyuma mu Rwanda. Nyamara ubu abantu bose barasakuza ngo ireme ry’uburezi ryaratakaye. Ni byo koko ryaratakaye, none baje kurisonga bagabanya na budget ya MINEDUC!!!! Ni ibyo kwibazwaho.

  • Abana benshi bata ishuri mu Rwanda ni kubera ubukene, ibyo ni ukuri kudashidikanywaho, n’ubwo MINEDUC itajya ibivuga kubera impamvu zayo. Mu giturage abantu barakennye, n’ubwo bitavugwa, bityo rero ababyeyi bamwe bakagira ingorane zo kubona amafaranga yo kurihira abana babo ngo bashobore kwiga, dore ko n’ubwo Leta ivuga ko kwiga kugeza 12YBE ari ubuntu, ibyo ni amagambo ya Politiki, iyo ugiye aho ubwo burezi butangirwa (ku ishuri) usanga bo bafite indi mvugo.

    Umwana utarishyuye amafaranga “y’agahimbazamusyi” baramwirukana, n’ubwo MINEDUC ivuga ko bitemewe, ibyo se wabisobanura ute?? Kuki se tutarumva MINEDUC hari umuyobozi w’ikigo cy’ishuri yirukanye kubera iryo kosa (ibyo kwigira ubuntu bivugwa mu magambo gusa ariko mu ngiro ntabwo bikorwa). None se niba kwiga ari ubuntu kuki uwo mwana yirukanwe?? Umwana utarishyuye amafaranga y’ifunguro rya saa sita nawe haba ubwo bamurindagiza bakanamwima Bulletin ye. Ubwo se ibyo byo wabisobanura ute?? Umwana ugiye ku ishuri atambaye Uniforme baramwirukana. None se ibyo byo wabisobanura ute??

    Hari bamwe mu babyeyi bifashisha abana babo mu mirimo imwe n’imwe yatuma babona icyo kurarira (kurya), bityo rimwe na rimwe abo bana ntibabe bakibashije kujya ku ishuri. Hari abana bato kubera amagorwa n’ubukene ababyeyi babo bafite, bahitamo kujya gukora akazi ko kuvomera abandi amazi ngo babone amafaranga, hari abajya gusoroma icyayi ngo babone udufaranga, hari abajya guhonda amabuye ngo babone udufaranga, hari abajya kwahira ubwatsi bw’inka z’abandi kugira ngo babone udufaranga,ndetse hari n’abajya kuba abayaya cyangwa ababoyi mu ngo z’abandi ngo babone udufaranga, etc… Ibyo byose babiterwa n’ubukene.

    Niba bigaragara koko ko ababyeyi bamwe ari abakene, kuki umwana ariwe wahanwa akaba “victim/victime” w’ubukene bw’ababyeyi be?? Mu gihe agiye kw’ishuri bakamwirukana ngo nta mafaranga ababyeyi be bishyuye ku ishuri, uwo mwana niwe baba bahannye kandi nta mafaranga afite. Kuki se ahubwo Leta itashaka uburyo bugaragara bwo gusayidira ababyeyi b’abakene abana babo bagashobora kwiga batatswe amafaranga.

    Ariko nanone hari n’abana bamwe batajya ku ishuri kubera uburara gusa (cyangwa kunanirana) ntacyo babuze mu miryango, abo bo, Leta ifatanyije n’ababyeyi babo, bakwiye kubahagurukira bagasubizwa mu ishuri ku itegeko, ubyanze akaba yabihanirwa.

  • Barizi nawe uransetsa, none se bayiha amafaranga menshi hari umwana wagitifu, meya, governor, depite, minister n’abandi bakuru bibihugu wari wabona wiga muri 9YBE, 12YBE. yewe n’abiga muri izi schools of excellence uzasanga bashiriraho agahimbazamushyi mu gihe abarera muri Nine bavuga ngo ni ubuntu, abandi bakabajyana I Bowotamasimbi.

    • Ukwo niko kuri!!

Comments are closed.

en_USEnglish