Digiqole ad

NUDOR y’abamugaye ishyamiranye na Top Tower Hotel bapfa amafaranga

 NUDOR y’abamugaye ishyamiranye na Top Tower Hotel bapfa amafaranga

Urwego rushinzwe amategeko rw’impuzamashyirahamwe y’abafite ubumuga mu Rwanda(NUDOR),rwabwiye abanyamakuru ko ubuyozi bwa Hotel Top tower  butakurikije amasezerano ajyanye no kwakira inama yari yatumiwemo abafite ubumuga bo mu Rwanda no hanze. Aya masezerano ngo yarimo guha abafite ubumuga uburyo bwo kugera mu byumba by’inama  mu buryo bworoshye binyuze mu byuma bibazamura kandi bagahabwa ibyumba byo kuraramo bibafasha nijoro ariko ngo iyi Hotel ntiyayakurikije. Top Towr Hotel yemeza ko izishyura ibyo igomba NUDOR, ikayisaba kuba yihanganye.

Ishyirahamwe ry'abamugaye rirashinja Top Tower Hotel gushaka kubariganya amafaranga
Ishyirahamwe ry’abamugaye rirashinja Top Tower Hotel gushaka kubariganya amafaranga

Jean Paul Sekarema ushinzwe inkunga z’abagenerwabikorwa b’ihuriro ry’abafite ubumuga NUDOR yasobanuriye abanyamakuru ko iriya nama yari bwakire abantu baturutse mu bihugu 11 ikaba yari bwitabirwe n’abantu ‘bagera’ kuri 24.

Aba bantu bose bagombaga guhabwa service zose bifuzaga muri iriya  Hotel, harimo amafunguro, ibyumba by’inama, icumbi no kuzana abantu babo bava ku kibuga cy’indege bajya kuri iriya hotel.

NUDOR yasuye inzira zo muri Top Tower Hotel isanga ari nta makemwa, za ascenseurs zikora neza.Taliki 30, Mata habura igihe gito ngo inama nyirizina itangire bajyanyeyo umwe mu bafite ubumuga wari bwitabire iriya nama ugendera mu igare ry’abafite ubumuga(wheelchair) bahageze basanga za ascenseurs zarapfuye.

Ngo byarabatunguye kuko batigeze babimenyeshwa hakiri kare ngo barebe uko babyitwaramo.

Ngo nk’uko bisanzwe bikorwa, NUDOR na Top Tower Hotel bagiranye amasezerano, hanyuma NUDOR iyandikira ibaruwa yerekana service yifuza guhabwa ndetse inemeza ko izishyura (purchase order) miliyoni 7,3.

Iyi Purchase order ngo yatanzwe taliki ya 12, Mata, 2016.

Ku italiki ya 01, Gicurasi, bamwe mu bari bwitabire iriya nama bakomoka mu Buholandi basabye abo muri NUDOR kubajyana aho ibyuma bazi buzakoreremo biri kugira ngo barare babiteguye kuko inama yari bube bukeye bwaho.

Sekarema avuga ko igihe bari bagiye kuhategura bakumiriwe na bamwe mu bahakora bababwira ko ibyo byumba byafashwe n’ikindi kigo, ko bari bukorere muri etaje ya gatatu kandi ngo na ‘ascenseur’ yari yarapfuye.

Yemeza ko byabaye ngombwa ko bimuka ariko bimuka baratanze avance ya miliyoni 7.3 Frw.

Nyuma NUDOR yanditse urwandiko rusesa ya nyandiko isaba serivise, iyi nyandiko ngo bayita ‘purchase order cancellation’, iyi ngo yanditswe taliki 02, Gicurasi, 2016 umunsi nyirizina inama yagombaga gutangiriraho kandi ngo byabaye ngombwa ko bakorera inama ahandi kandi nabwo barishyura.

Jean Paul Sekarema ushinzwe inkunga z’abagenerwabikorwa b’ihuriro ry’abafite ubumuga NUDOR
Jean Paul Sekarema ushinzwe inkunga z’abagenerwabikorwa b’ihuriro ry’abafite ubumuga NUDOR

Muri ‘purchase order cancellation’ harimo ko bagomba kubasubiza amafaranga yabo bakuyemo ayo bakoresheje taliki ya 30, Mata na taliki 01, Gicurasi, 2016.

Top Tower Hotel ngo yabasubije ko ibaruwa yabo bayibonye kandi bazabasubiza vuba gusa abandi ngo barategereje kuva mu ntangiriro za Gicurasi.

Nyuma ubuyobozi bwa Top Tower Hotel bwabahaye inyemezabuguzi(facture) Sekarema ‘yemeza ko itari isobanutse’ ivuga ko muri iriya minsi ibiri NUDOR yakoresheje amafaranga miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atatu n’amafaranga mirongo inani.(2. 300. 080 FRW).

NUDOR ivuga ko ayo mafaranga Hotel ivuga ko bakoresheje ari menshi cyane, Hotel yo ikavuga ko ifite inyemezabwishyu za serivisi bahawe.

Umuyobozi muri Top Tower Hotel ushinzwe kwamamaza ibahakorerwa no gucunga ibicuruzwa(Markting and Sales manager) yabwiye Umuseke ko bo bemera ko amafaranga barimo NUDOR bagomba kuzayiyishyura ariko bishobora gufata igihe kubera ko nabo hari abafatanya bikorwa babo batarabishyura bityo bakabasaba kwihangana.

Avuga ko iyi Hotel yishyuwe Miliyoni 7,3 igakoresha 3,3 bityo ko bazasubiza NUDOR miliyoni enye, amafaranga NUDOR yo ivuga ko ari macye bahereye kukuba nta serivisi nyinshi babahaye muzo bari basabye.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • NI UKUBYITWARAMO NEZA MUTAD– USEBYA, PLZ!

  • Ariko ndamage yabaye ate koko? Umuntu abaho ari bihuahuanya akarinda asaza koko!!!!

  • Please iyo Hotel ibyitwaremo neza batadusebya

  • ARIKO NJYE HARI IKINTU NSHAKA KUGIRANGO MBAZE? KUKI MUBUZIMA ABANTU BAKUNDA KURYA IBYO BATAVUNIKIYE KOKO UBWOSE AMAFRANGA YABABANTU BASHAKA KURYA KUBURIGANYA BUMVA BYAVAMO? HOTEL IRABESHYA NTAGO YAYARYA YEEE! UBWO RERO BABAKINZE IBIKARITO MU MASO BABEREKA KO IBINTU BYOSE ARI SALAMA NGO BAKUBITE INOTE KUMUFUKA MAZE IBI eLEVATOR BYABO BYARAPFUYE KERA. BON LETA IKURIKIRANE ICYO KIBAZO VREMA. OTHER WISE BIBAYE ARIKO BYAGENZE KOKO IT WILL LOOK LIKE AN INJUSTICE. THANX!

  • HOTEL ISUBIZE NUDOR AMAFRANGA 7.300000 KUKONTIBUBAHIRIJE AMASEZERANO?

  • Ahubwo babajyane imbere ya sentare bongereho n’imperekeza.

    Mbega hoteli!!! Top Tower=Zero!

  • Birarangiye nanjye commande nari ngiye kubaha ndayihagaritse
    Umuntu urya abamugaye yatinya abahagaze ku maguru abiri

Comments are closed.

en_USEnglish