Digiqole ad

Cyamunara y’imitungo ya Usengimana abaturage baregeye Perezida, habuze ugura

 Cyamunara y’imitungo ya Usengimana abaturage baregeye Perezida, habuze ugura

Iyi nyubako iri mu kibanza gifite Numero 841 cyabuze n’umwe usubiza muri 7 bari basabwe kutajya munsi ya miliyoni 170

Muri cyamunara y’imitungo ya rwiyemezamirimo Usengimana Richard wagarutsweho n’abaturage ubwo perezida Kagame yasuraga Karongi kubera imyenda agiye ababereyemo, kuri uyu wa 15 Kamena abapiganirwaga kugura ikibanza (kirimo n’inyubako ituzuye) giherereye mu murenge wa Kimihurura, habuze n’umwe usubiza ku giciro fatizo cya miliyoni 180 cyari kimaze gutangazwa. Indi mitungo ye iri ahitwa Rwandex yo bagiye kuyiteza basanga ni ibibanza bibiri bayoberwa icyo bagurisha.

Iyi nyubako iri mu kibanza gifite Numero 841 cyabuze n'umwe usubiza muri 7 bari basabwe kutajya munsi ya miliyoni 170
Iyi nyubako iri mu kibanza gifite Numero 841 cyabuze n’umwe usubiza muri 7 bari basabwe kutajya munsi ya miliyoni 170

Mu kwezi gushize ubwo Perezida yari yasuye Akarere ka Karongi, umuturage witwa Liberatha Nyirabakenga umucuruzi muri Rutsiro yabajije Perezida Kagame ikibazo cy’inzu ye rwiyemezamirimo Richard Usengimana yagiyemo mu 2012 ngo ayishyiremo imashini ze zikora imihanda bikarangira kugeza n’ubu atamwishyuye kandi ntanamusubize inzu ye.

Umuyobozi w’ikigo RTDA gishinzwe iby’imihanda n’ibiraro yavuze ko bazi ko koko uyu rwiyemezamirimo yambuye abaturage n’aba ‘supliers’.

Perezida Kagame byaramutangaje ndetse abitindaho, anenga cyane uburyo rwiyemezamirimo nk’uwo yambura abantu, akambura Leta, akava aho mu cyaro akiyizira i Kigali ntihagire n’umukurikirana. Yibaza niba ari aho igihugu kigeze aho umuntu ahemukira abantu ntihagire ugira icyo amubaza.

Minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni yahise avuga ko ikibazo cya Richard Usengimana bakizi ko yambuye abaturage ndetse agahagarikwa mu mirimo yakoraga, nubwo bwose ngo yari yaratanze ingwate y’amafaranga.

Perezida Kagame yahise amubaza impamvu ayo mafaranga y’ingwate yatanze adafatwa ngo yishyurwe abaturage yambuye aho kugira ngo baze kubigeza kuri Perezida.

Minisiti Musoni yasubije ko bari kubyihutisha biciye mu nkiko.

Mu Ukuboza 2015, Urukiko rw’ikirenga rwari rwarategetse ko imitungo y’uyu rwiyemezamirimo itezwa cyamunara, ariko byari bitaraba kugera kuri uyu wa 15 Kamena.

Kuri uyu wa gatatu umuhesha w’inkiko yaje guteza imwe mu mitungo ye ngo hishyurwe bamwe mu bo yahezemo imyeenda kandi mu rubanza yatsinzwe.

Umuhesha w’Inkiko w’umwuga, Mutabazi Etienne wabanje kugaragaza amabwiriza y’icyamunara, yavuze ko agaciro k’iki kibanza kiri ku Kimihurura ari 262,497,050 Frw.

Uyu muhesha w’inkiko w’Umwuga wasabaga abapiganwa kubanza bakarambagiza iki kibanza, yavuze ko gifite ubuso bwa metero kare 1 994.

Bose nta n'umwe wasubije, Umuhesha w'inkiko ahita yandika ko cyamunara isubitswe
Bose nta n’umwe wasubije, Umuhesha w’inkiko ahita yandika ko cyamunara isubitswe

Muri iki gikorwa kitari kitabiriwe n’uwishyura n’uwishyurwa, Umuhesha w’inkiko yavuze ko igiciro fatizo ari miliyoni 180, asaba abapiganwa kuvuga ibiciro hatagize ujya munsi y’aya amafaranga.

Mu bari baje kugura biganjemo aba ‘commissionaires’ nta numwe washubije mu buryo bweruye. Uretse kumva bajujura bati “Yava he!”, “Ko ari akayabo!…”, abandi bararuca bararumira.

Nyuma y’iminota itanu, Umuhesha w’inkiko yahise asubika iyi cyamuna avuga ko n’ubwo iki giciro gisa nk’ikitanyuze aba bakiliya ariko kigenwa hagendewe ku gaciro k’umutungo.

Ati “Ibi tubikora kugira ngo nyiri umutungo atavuga ngo twawupfobeje, kandi intego ntabwo aba ari ukugurisha kuko na we abonye ayo kwishyura mbere byaba byiza.”

Uyu muhesha w’Inkiko w’umwunga yahise yimurira iyi cyamunara nyuma y’iminsi 15, ayishyira ku italiki ya 30 Kamena, yizeza abapiganwa ko ubutaha igiciro kizigizwa hasi kuko byagaragaye ko icyashyizweho uyu munsi kitanyuze abapiganwa.

Iki gikorwa cyo guteza cyamunara cyakomereje ku Gisozi aho biteganyijwe ko hari ibibanza bibiri bya Richard Usengimana nabyo bigomba kugurishwa.

Hari indi mitungo (ibibanza) iherereye ku Kicukiro (Rwandex) nayo yagiye gutezwa cyamunara bahageze basanga ni ibibanza bibiri byegeranye bya Richard Usengimana havuka urujijo bayoberwa icyo bateza kuko kuri gahunda cyari kimwe, nabyo barabisubika.

Entreprise Usengimana Richard y’ubwubatsi yakoze imirimo inyuranye y’ubwubatsi bw’imihanda n’ibiraro kuva mu 1979.

Richard Usengimana warezwe kuri Perezida n'abaturage bavuga ko yabambuye
Richard Usengimana warezwe kuri Perezida n’abaturage bavuga ko yabambuye
Imitungo ye n'umugore we igomba kugurishwa
Imitungo ye n’umugore we igomba kugurishwa
Abapiganirwaga kugura iki kibanza babanje gutanga ibibaranga n'imyirondoro yabo
Abapiganirwaga kugura iki kibanza babanje gutanga ibibaranga n’imyirondoro yabo
Aha ni ahakorera Entrepise y'ubwubatsi y'uyu mugabo, naho hari mu hagombaga gutezwa cyamunara ariko habaye urujijo kuko hari ikindi kibanza cye byegeranye
Aha ni ahakorera Entrepise y’ubwubatsi y’uyu mugabo, naho hari mu hagombaga gutezwa cyamunara ariko habaye urujijo kuko hari ikindi kibanza cye byegeranye
Ibikorwa bya Usengimana Richard biri gutezwa cyamunara
Ibikorwa bya Usengimana Richard biri gutezwa cyamunara

Photos © M.Niyonkuru/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

20 Comments

  • Heheheheheeee! Leta(RTDA)wumve ivigwa! icyo nzi cyo iyi mitungo uzayigura uwo ariwe wese ashobora kuzisanga ntaho ataniye n’uwari yaguze inzu y’uwigeze kuba Perezida wa Repubulika ariwe Pasteur Bizimungu ubwo yari amaze guhunga akisangira FPR-Inkotanyi! Leta irimo ibirarane bikubye incuro nyinshi ayo Usengimana afite aba baturage. Ubanza ariko abanyarwanda basigaye banareba kure aho babona ko ubugure bakora bwaba ari ubw’igihe gito!

  • None se uwo rwiyemezamirimo ko twumva yarambuye abaturage kandi hakaba igihe batsindira amasoko ya Leta nabo bajya batinda kwishyurwa cyangwa ntibishyurwe, ubwo mbere yo kumutereza cyamunara haba harasuzumwe niba ntaruhare abamuhaye isoko babigizemo?Ibyo biramutse byirengagijwe hashobora kuvuka ibibazo kuwagura iriya mitungo niyo mpamvu numva ikibazo cyaherwa imuzi mukugikemura ubundi buri wese akishyurwa. ( that’s my opinion)

  • Urirebera imbwa ntirihumbya.Imana ntiramuvanaho ibiganza kuko izikwarengana.

  • Niyo bayishyira kiri 1m sinayigura.
    Keretse udatekereza ngo urebe kure.

  • Ngo amategeko arusha amabuye kuremera ! Niba se koko transparence Rwanda ikiriho, hafashwe ayo Leta imurimo bakuremo ayo arimo abaturage noneho Balance bayihe ukwiriye kuyihabwa bitewe nuko imeze. Erega nawe ni umwene gihugu kandi yaragikoreye aracyanagikorera ! Bamuhe igihe bazamwishyurira biramufasha gushakira ubwishyu abo baturage kuko nawe ni umukozi nyawe nubwo bamuhindutse ! Uwambuwe n’uwazi ntata ingata ! Ariko rero ba rusahurira mu nduru bazayigura da ! Reka bayiteshe agaciro wirebere ngo barabyigana. Harinubwo icyo giciro kiri hejuru kubera technical issue ubundi ukaba wanasanga abitwa ba commissionnaires ari representatves b’umuguzi umwe ! Reka dutegereze toute chose a une fin !

    • Hari abavuga ko “amategeko arusha amabuye kuremera” hari n’abandi bavuga ko ahubwo “imbaraga zirusha amategeko kuremera” ! Ubwo biterwa n’umunzani wujuje ubuziranenge!!!

  • Ndibuka entreprise Usengimana Richard ukuntu yarikomeye kubwa kinani hamwe na Emujeco,Sebulikoko, aba bose bari ba rwiyemezamilimo kandi batangaga akazi bakunganira leta.None mundebere uko byabagendekeye.Ese barazira iki? kereka niba bazira gutwara amasoko crystal aventure ltd yabenebyo.

  • Ariko hari umuntu waba uzi iki kibazo ngo adusobanurire. Nigeze gusoma ko yatsindiye leta mu rukiko ko igomba kumwishyura arenga miliyoni 240. Bavugana ko ayo afite Abaturage ari muri miliyoni 20. Ikindi bavugaga ko RTDA ifite ingwate ye irenga ayo agomba Abaturage ku buryo nta kibazo bazishyurwa. Ikindi ukurikije igihe uyu musaza yakoreye n’ imitungo afite ntiyabura miliyoni 20. None imitungo ye yose igiye gutezwa. Ntawadusobanurira kuko numva bidasobanutse.

  • Amateka y’uRwanda yatwigishije kudahubukira kugura ibintu nkibi biba byuzuyemo ibibazo, hari benshi basubiranye imitungo yabo bari baragiye batwarwa mu buryo bwitwa ngo bukurikije amategeko maze abari bayiguze bakabihomberamo babura intama n’ibyuma. Cyamunara nkizi uzi ubwenge yitondere kuzijugunyamo amafaranga ye.

  • Ibyiwacu ni zunguluke. Nigeze kyobora ikigo cyamashuli yisumbuye i Rulindo, nkaba narimfite 80% byabnyeshuli bishyurirwa na FARG. Nkuko bisanzwe, akarere kari kambereyemo ibirarane bya za millions za Frw kugezaho nabuze ayo mpemba abakozi nayo kwishyura National Examininationa Counsel y’ abana bagombaga gukora examen ya national ya tronc commun. Nginze ntya kuberako NEC yahamagaye ushinzwe uburezi mukarere amubaza impamvu ikigo nayoboraga kitarishyura amafaranga, aho yakabasobanuriye impamvu kandi nawe yarazi ko ntafarraanga narimwe ryali muri compte bitewe nuko akarere kari kadufitiye ideni, ubwo mbona ahubwo agiye kuri NEC kubabwirango uriya muyobozi agomba guhagarikwa.

    • Ni wowe wari ikibazo, ntabwo ikibazo cyari uko frw yabuze; wasanga ubwo ufite icyaha cy’inkomoko wasizwe na Adam na Eva.

  • HE yagombye kureba abantu bamugejejeho ibi bamaze kubigoreka maze akarenganura uyu musaza rwose kuko biragaragara ko ubutegetsi burikumuviraho indimwe.

  • Usengimana Richard utaramburaga nokubwa Habyarimana yakwambura ubu bigenze gute? Mubikurikirane.

  • Nanjye ndasaba HE gutabara abahoze ari abakozi ba Landstar hotel ya Munyarugerero Damien.Uyu mugabo yafunze hotel abeshya ko yahombye kumbe ari imitwe ngo abone uko yambura abakozi!Bamwokeje igitutu ahimba amayeri agahemba inkoramutima ze abandi abacyuza umunyu.Bamwe arabasezerera abaha utwabo abandi abazirika kunkatsi!!Ikibabaje nukuntu yishongora kubo yimye utwabo ngo ntaho bamurega!!Abo yamugaje abakubita bo bafunze umunwa!Bavandimwe banyamakuru nimutabaze uriya mugabo damiyani n’abandi abahe amafaranga yabo areke amarangamutima atari meza nonkuvangura abakozi kandi bose baramukoreye!Birababaje murakoze

    • ARIKO HASFASHIMA >>>>>>>>>>>>>>> mbega izina imana niyo ifasha koko ????? NTawifasha ?????????? NFDAGUSABYE WQE KUTUVUNISHIRIZA HE afite ibindi ashinzwe kandi bikomeye , second uraregera itangazamakuru uyobewe aho imanazza zijya mwamureze inkiko zikabafasha … nari nibagiwe ko kuri wowe “Hafashimana“

  • None se ko adafite umuvugira, ubwo arawunyweye da. Kuri miliyoni 20 hakagenda miliyari. Nawe ngo no kungoma ya HABYARA yarakoraga, nibyo nyine, nareke nabo kwangomayubu nabo bakore. GUSA BIRABABAJE niba ibyo muvuga aribyo koko.

  • Ndabona bitoroshe. Uyu rwiyemeza mirimo, yambuwe na leta hanyuma nawe yambura abaturage. Aha yaba arimumakosa. Kwamburwa ntiwabyitwazango nawe wambure abandi. Niba afite amafranga yakwishura abaturage ubundi agasigara nawe akurikirana leta. Ikibazo cyaba ariko ayoyambuwe ariyo gusa yarafite atezeho kwishura abaturage. Kurundi ruhande nikuki iriyangwate atariyo ikoreshwa mukwishura abaturage ahubwo guteza imitungo ye kandi ingwate yatanze ihari. Ibibintu birimo TENA.

  • Richard ubwo niba ataribwirizaga ngo atange imisanzu ikenewe aho ikenewe ku gihe ikenewe, narire yihanagure. Aho umugabo aguye utererayo utwatsi. Si bya bindi bya kera twajyaga tuvuga ngo uko umugabo aguye si ko amabya ameneka. Asigaye ajanjagurika rwose. Nave mu nzira za Fair Construction, Horizon na COTRACO zikorere akazi.

  • aahaaaaaaaaaaaa

  • Ibintu bya Usengimana Richard birasobanutse cyane.Lrta imurimo 240.000.000; arimo abaturage na ba suppliers miliyoni 20.000.000 ,afite ingwate kwa Leta none Leta irashaka guteza cyamunara ibintu bye? Barakoze abanze kugura ibya Richard.Inama ngira Richard: Jya muri Banque uguze 20.000.000 utanze ingwate ku mazu yawe nyuma usigare uhangana na Leta

Comments are closed.

en_USEnglish