‘Gasuku’ zifite ubwonko buto ariko bukora kuruta ubw’inguge
Abahanga basuzumye ubwonko bw’amoko 24 y’inyoni. Bari bagamije kumenya igituma inyoni runaka zikora ibintu bigaragaza ko ‘zizi ubwenge’ nko gufata mu mutwe, kubaka ibyari (mu buke ni: icyari) bikomeye, kumenya aho zitaha nyuma y’igihe runaka zarasuhutse n’ibindi.
Basanze inyoni nka Gasuku (Kasuku) zifite ubwonko buto cyane ariko burimo ‘uturandaryi nyabwonko’(neurons) twinshi cyane ugereranyije n’ubwonko bw’inguge, ibi abahanga bakaba bemeza ko ari kimwe mu bituma zibasha gukora ‘ibintu runaka bihambaye’
Prof Suzana Herculano-Houzel wiga imiterere y’ubwonko muri Kaminuza ya Prague muri Hongiriya (Hungry) avuga ko ubwonko bw’inyoni nka gasuku busobetsemo uturandaryi nyabwonko kurusha uko bimeze ku nkende cyangwa ibindi bisabantu (primates).
Uyu muhanga yemeza ko gasuku zimwe na zimwe ziba zifite ubwonko bungana n’ ’urunyobwa’ (arachide) ariko ngo buba buhambaye kurusha ubw’inkende n’ubwo bwo buba bungana n’urubuto rw’indimu.
Burya ngo inyoni ziririmba hamwe na za gasuku zigira ubwonko burimo uturandaryi nyabwonko twinshi kurusha ubundi bwoko bw’inyoni, ibi bikazifasha kwibuka igihe cyo kuririmba no kumenya igihe cyo gutaha no guhitamo ahantu hakwiriye ho kwarika ibyari.
Nubwo kugeza ubu abahanga bataremeranya mu buryo budasubirwaho ku isano iri hagari yo kugira uturandaryi nyabwonko twinshi no kugira ubwenge ku bikoko bimwe na bimwe, muri rusange ubushakashatsi bwerekana ko nibura hari impamvu yatuma abantu babyemera gutyo!
Ubusanzwe abahanga bemeza ko ubushobozi bw’ubwonko bwongerwa cyangwa bukagabanurwa n’ubunini bwabwo hamwe n’ubwinshi bw’uturandaryi nyabwonko tubugize.
Prof Herculano-Houzel yemeza ko basanze ubwonko bw’inyoni bufite biriya byombi tuvuze haruguru.
Ntawamenya niba kugira uturandaryi nyabwonko twisnhi kwa gasuku aribyo bituma ifata mu mutwe ikivuzwe cyose yumvise kivugwa.
Abahanga bo muri Kaminuza ya Lund basanze ibyiyoni bifite ubwonko bunganya ubwenge n’ubw’ingagi (chimpanzees).
Dailymail
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW