Digiqole ad

Pirato yazanye injyana nshya yise  ‘byendagusatsa’

 Pirato yazanye injyana nshya yise  ‘byendagusatsa’

Musinga Aimable cyangwa se Pirato, nyuma yo kumara igihe mu muziki ariko nta terambere abona, yazanye injyana nshya mu muziki yise ‘Byendagusetsa’. Ibi ngo bikaba ari kimwe mu bintu bidakunze kugaragara mu bahanzi kuba yakwizanira injyana nshya mu bantu badasanzwe bamenyereye.

Pirato yazanye injyana nshya yise  ‘byendagusatsa’
Pirato yazanye injyana nshya yise ‘byendagusatsa’

Kuri we avuga ko aho kugana inzira benshi mu bahanzi bakunze kuvugwaho yo kujya mu bapfumu, byarutwa no kugira impinduka akora mu muziki w’u Rwanda niyo atamenyekana ariko akaba yakwitirirwa iyo njyana.

Pirato yabwiye Umuseke ko azi abahanzi benshi bakunze kwiringira amarozi ngo niyo abafasha kumenyekana. Ariko ko abibona nko kwibeshya.

Ati “Iyo umuhanzi ashaka kumenyekana cyangwa se gutera imbere hari inzira nyinshi muri we aba yumva yacamo. Iyo gukoresha amarozi njye sinjya nyizera na rimwe. Ahubwo byaruta ndeka umuziki kuko icyo gihe mba namaze kwiyambura ubu muntu”.

Uyu muhanzi kandi usanzwe azwiho urwenya rwinshi, yakomeje avuga ko hari umuhanzi azi washakaga kujya mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star. Noneho ajya ku muntu wamubeshyaga ko ari umupfumu.

Agezeyo ngo yamutumye ikiro cy’imibu ipfuye ndetse ko agomba no kuzana litiro y’amaraso y’iyo mibu kugira ngo abone kumuha umuti watuma ajya muri iryo rushanwa.

Pirato yakomeje abwira Umuseke ko amaze gutekereza inshuro nyinshi kuba yareka umuziki kubera imbogamizi ahura nazo ariko byanze. Ko iyo afashe iyo gahunda ahubwo bucya ashaka studio ajya gukoreramo.

Mu ndirimbo nshya yashyize hanze ari kumwe na Amag The Black na Gisa Cy’Inganzo, avuga uburyo abahanzi bakunze kwiringira imbaraga z’imyuka mib kuruta kwizera impano n’ubuhanga bwabo.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish