Digiqole ad

Prof. Nkusi ati “ishyamba si ryeru ku itutumba rya ‘Genocide’ mu karere”

 Prof. Nkusi ati “ishyamba si ryeru ku itutumba rya ‘Genocide’ mu karere”

Prof Laurent Nkusi avuga ko bimwe mu bibera muri bimwe mu bihugu bigize akarere bica amarenga ya Jenoside

Kuva kuri uyu wa 13 Kamena, I Kigali hateraniye inama irebera hamwe uruhare rw’ubuyobozi mu gukumira jenoside, Sen. Prof Laurent Nkusi avuga ko mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari hari ahagaragara ibicyezicyezi bya Jenoside kuko hari bamwe banyapolitiki bakoresha imvugo zigira abo zambura ubumuntu nk’izakoreshejwe n’abo muri Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Prof Laurent Nkusi avuga ko bimwe mu bibera muri bimwe mu bihugu bigize akarere bica amarenga ya Jenoside
Prof Laurent Nkusi avuga ko bimwe mu bibera muri bimwe mu bihugu bigize akarere bica amarenga ya Jenoside

Sen. Nkusi uvuga ko kwambura abantu ubumuntu babagereranya n’inyamaswa n’utundi dusimba byakorwaga mbere ya Jenoside n’Abanyapolitiki babinyujije mu mbwirwaruhame zabo no mu nyandiko zagiye zandikwa na bamwe mu bategetsi bo muri za Guverinoma zari ziriho.

Senateri Nkusi avuga ko imvugo nk’izi nta kindi ziba zigamije uretse kumvisha abo mu bundi bwoko ko aba atari abantu bityo n’igihe cyo gushyira mu bikorwa umugambi wo kubarimbura bizitabirwa.

Ati “…iyo umaze kwambura abo bantu ubumuntu bwabo biroroshye kuko uwo ubwira ni yo yica wa muntu yumva yica ya nyamaswa,…uretse ko no kwica inyamaswa hari uburyo bayica’.”

Senateri Nkusi, avuga ko imvugo nk’izi ubu ziriho zinakoreshwa na bamwe mu bayobozi bo mu bihugu bitandukanye biri mu karere k’ibiyaga bigari nka Uganda, Tanzania na RDC aho zikunze gukoreshwa n’abanyapolitiki bifuza ubutegetsi..

Sen Nkusi avuga ko aba banyapolitiki bakunze kwikingira ikibaba kugira ngo iyi migambi mibisha baba bategura idatahurwa cyangwa igikundiro n’ikizere baba bifuza bikagabanuka.

Ati “Hari ukubwira ati n’ubwo hari ibibazo ariko mu by’ukuri nta jenoside ihari, undi ati abantu bavuze ko muri Darfour hazaba Jenoside ariko ntitubona ko yabaye,…ukibaza uti ese ni politicide (ubwicanyi buturuka ku mvururu za politiki), ese ni ubuhe bwicanyi, ukibaza uti igihari ni iki?”

Prof. Nkusi avuga ko ibi bigaragaza ko Jenoside iba itutumba bityo ko inzego zo kuyirwanya ziba zikwiye guhaguruka. Ati “…Muri aka karere, ntawavuga ko ishyamba ari ryeru.”

Uyu musenateri avuga ko umukoro uhari uri ukwibaza isano y’ibi biri kuba mu karere n’ibyabaye mu Rwanda. Ati “Duhore twibaza tuti ejo cyangwa ejobundi, ikintu cy’ingengabitekerezo ya Jenoside niba yarahereye mu Rwanda, yagiye ibiba amashami hirya no hino.”

Nkusi yanagarutse ku magambo mabi akoreshwa n’amwe mu mashyaka aba amaranira ubutegetsi muri aka karere, yavuze ko mu gihugu cy’u Burundi hari imbwirwaruhame zuzuyemo urwango ziriho zikoreshwa na bamwe mu bayobozi na bamwe banyagihuru zirimo n’izavugaga nabi umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.

Abayobozi bo muri Kaminuza y'u Rwanda batangije iyi nama y'iminsi ibiri
Abayobozi bo muri Kaminuza y’u Rwanda batangije iyi nama y’iminsi ibiri

Tom Ndahiro yasabye kutihanganira abagoreka amateka y’u Rwanda

Umushakashatsi Tom Ndahiro watanze ikiganiro ku guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yasabye abarezi mu mashuri makuru na za kaminuza byo mu karere k’ibiyaga bigari kugira uruhare mu kurwanya ipfobya.

Tom wabanje kugaragariza aba barezi uruhare rwa bimwe mu bihugu byafashije Leta yateguye Jenoside bikaba bigikomeje kugoreka amateka, yagize ati “…Icyo nifuza kubumvisha no kubasaba ni ukutaba bamwe muri aba bakomeje kwihanganira ibi bitihanganirwa.”

Iyi nama y’iminsi ibiri ibaye ku nshuro yayo ya munani yitabiriwe n’abashakashatsi, abarezi n’abarimu bo muri za kaminuza zo mu bihugu bigize akarere k’Afurika y’Uburasirazuba, ikaba izibanda ku ruhare rw’ubuyobozi mu gukumira Jenoside.

Abashakashatsi kuri jenoside n'imiyoborere mu karere bitabiriye iyi nama
Abashakashatsi kuri jenoside n’imiyoborere mu karere bitabiriye iyi nama
Umuyobozi w'Ikigo kigisha amahoro muri za Kaminuza cyateguye iyi nama, Prof Masabo Francois avuga ko ubuyobozi ari bwo bukwiye gufata iyambere mu kurwanya Jenoside
Umuyobozi w’Ikigo kigisha amahoro muri za Kaminuza, Prof Masabo Francois avuga ko ubuyobozi ari bwo bukwiye gufata iyambere mu gukumira Jenoside

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

 

3 Comments

  • Nyakubahwa Ndahiro yagombye kumenya ko amagambo gusa atariyo arwanya genocide; genocide irwanywa n’ibikorwa bifatika. Mu gihe cyose bitazemerwa ko societies zitera imbere ari uko zinyuze mu mwenge witwa democracy, iterambere no gusangira ibyiza by’igihugu, genocides zizahoraho: It all about political power struggle for monopoly over resources. Uwabihakana ni uwaba ashaka kwirengagiza amateka y’Africa n’isi muri rusange urebye genocides zose zabayeho n’izishobora kubaho.

    Iyo witegereje uyu munsi, ibihugu byinshi by’Africa usanga byujuje conditions zo kuba byabamo genocides (uhereye i Rwanda, Burundi, Uganda, Kenya, Ethiopia, South Sudan, Gambia, CAR, Mali…) aho hose uhasanga conditions zatuma genocide zishoboka. Ni mu gihe kandi koko, kuko n’ubwo tudashaka kubyemera, muri Afica ntabwo turagira Nations-States, zirashaka kuvuka ariko zikaramburura (avorter), sinzi najye igihe bizatwara kuko n’abitwa ko ngo ari abayobozi nibo batuma tutabasha kuba nations-etats, ni nabo kandi bateza izo genocides.

    Aba bahanga rero iyo bicaye mu nama y’iminsi 2 bakivovota ngo barakora, hacaho akanya tukumva hirya gato ngo harimo kuba ikimeze nka genocide, mu gihe ariko abaperzida b’ibihugu by’ Africa bashaka ngo kwikura muri ICC, wibaza niba koko bitari bikwiye ko izi ntiti zihindura uburyo n’imikorere zikava mu “masigabyicaro”

    • Uri umuntu w’umugabo kbs

  • Genocide n ibisa nayo , biterawa n ubu yobozi bubi . Ku gundira ubutegetsi , no kwikubira , ibyiza by igihugu .

Comments are closed.

en_USEnglish