Digiqole ad

Miss Jolly yasuye imva y’umwami Mutara Rudahigwa III n’umwamikazi Gicanda

 Miss Jolly yasuye imva y’umwami Mutara Rudahigwa III n’umwamikazi Gicanda

MissRwanda2016 Mutesi Jolly hano yari ku mva ishyinguyemo Umwami Mutara Rudahigwa III n’umwamikazi Gicanda

Mutesi Jolly nyampinga w’u Rwanda 2016, yasuye imva y’umwamikazi Rosalie  Gicanda n’Umwami Mutara Rudahigwa III iri i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo muri campaign ye yise ‘Agaciro kanjye’.

MissRwanda2016 Mutesi Jolly hano yari ku mva ishyinguyemo Umwami Mutara Rudahigwa III n'umwamikazi Gicanda
MissRwanda2016 Mutesi Jolly hano yari ku mva ishyinguyemo Umwami Mutara Rudahigwa III n’umwamikazi Gicanda

Ku wa gatandatu tariki ya 11 Kamena 2016 nibwo Miss Jolly yagiye gusura aharuhukiye umwami Mutara Rudahigwa III n’umwamikazi Rosalie  Gicanda I nyanza anasobanurirwa birushijeho amateka yabo.

Muri urwo rugendo, Miss Jolly akaba yanafatanyije na Police y’u Rwanda yo mu Karere ka Ruhango gutangiza icyumweru cy’umutekano wo mu muhanda ndetse anasura ibigo by’amashuri bitanu byo muri ako Karere byari bihagarariwe n’abana 800.

Mu butumwa yagejeje ku bari aho, yabibukije ko bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe abanyarwanda bafite yo kugira igihugu gifite umutekano usesuye bagakora cyane ndetse ko nta wundi wabamenyera icyo bashaka kugeraho kurusha bo ubwabo.

Bityo bikwiye ko abanyarwanda bakwiye kubaho mu buzima bufite intego cyane cyane urubyiruko rwirinda ingeso mbi zibangiriza ubuzima nko gukoresha ibiyobyabwenge kwiyandarika n’ibindi.

Mu gikorwa akomeje cyo kugenda agirana ibiganiro n’urubyiruko rutandukanye, biteganyijwe ko kuwa gatatu tariki ya 15 Kamena 2016 azajyamu kigo ngorora muco kiri i Wawa kuganira n’urubyiruko ruriyo.

Miss Jolly yasobanuriwe amatekayaranze izi ntwari
Miss Jolly yasobanuriwe amatekayaranze izi ntwari
Miss Jolly hano yari mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cy'umutekano wo mu muhanda
Miss Jolly hano yari mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’umutekano wo mu muhanda
ACP Tonny Kuramba umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga ishami ry'u Rwanda (Interpol) niwe watangije icyo gikorwa
ACP Tonny Kuramba umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga ishami ry’u Rwanda (Interpol) niwe watangije icyo gikorwa
Miss Jolly yasabye abari aho bakwiye gukoresha amahirwe bafite yo kuba bari mu gihugu gifite umutekano usesuye
Miss Jolly yasabye abari aho bakwiye gukoresha amahirwe bafite yo kuba bari mu gihugu gifite umutekano usesuye
Icyo gikorwa cyasojwe no gucinya kadiho n'abaturage bo mu Karere ka Ruhango
Icyo gikorwa cyasojwe no gucinya kadiho n’abaturage bo mu Karere ka Ruhango
Miss Jolly hano nibwo yahuraga n'abanyeshuri 800 bari bavuye mu bigo bitanu abigisha kumenya kumenya agaciro bafite nk'urubyiruko rw'u Rwanda
Miss Jolly hano nibwo yahuraga n’abanyeshuri 800 bari bavuye mu bigo bitanu abigisha kumenya kumenya agaciro bafite nk’urubyiruko rw’u Rwanda

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • hhhhhhhhhhhhhhhw
    what message that this girl which has no history speaks in front of people!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!1

  • keep it up girl you are am inspiration.miss forever beautiful and intelligent

Comments are closed.

en_USEnglish