Somalia: Al Shabaab yishe abantu 4 ibashinja gukorana n’ubutasi burimo ubwa CIA
Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba uvuga ko ugendera ku mahame akarishye ya Kisilamu muri Somalia, Al Shabaab bigambye kwicira mu ruhame abantu bane babashinja gukorana n’ubutasi bw’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwa Kenya n’ubwa Somalia.
Uyu mutwe uvuga ko aba bantu wiciye imbere y’imbaga, bagize uruhare mu iyicwa rya bamwe mu bayobozi bawo.
Radio ‘Al Andulas’ y’aba barwanyi yatangaje ko batatu muri aba bantu, bishwe barashwe undi akatwa umutwe.
Iyi radio ivuga ko aba bantu baraye bakatiwe igihano cy’urupfu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nyuma yo kubahamya ibi byaha byo gukorana n’ubutasi bw’ibihugu bifatwa nk’ibidacana uwaka n’uyu mutwe.
Iki gitangazamakuru kivuga ko iki gikorwa cyo kwivugana aba bantu cyabereye ahitwa Bula Fulay mu ntara ya Bay iherereye mu majyepfo ya Somalia.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko aberetswe iyicwa ry’aba bantu batumijwe bazi ko bagiye guhabwa inyigisho batungurwa no kuba bari bagiye kwerekwa iki gikorwa cyo kwica aba bantu.
Radio y’uyu mutwe w’iterabwoba ivuga ko uwishwe aciwe umutwe ari Muhamed Aden Nur w’imyaka 27 washinjwaga gukorana n’ubutasi bw’abanyamerika, CIA.
Uyu Muhamed Aden Nur yashinjwaga gutanga amakuru yatumumye uwari umuyobozi mukuru w’uyu mutwe, Ahmed Godane yicwa muri 2014.
Abishwe barashwe barimo uwitwa Muhaydin Hiraab Ahmed nawe w’imyaka 27, akaba yashinjwaga nawe gukora na CIA n’ubutasi bw’Abanyakenya.
Reuters
Calixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW