Digiqole ad

‘Passwords’ zisaga miliyoni 32 z’abakoresha Twitter ziri mu maboko y’aba Hackers

 ‘Passwords’ zisaga miliyoni 32 z’abakoresha Twitter ziri mu maboko y’aba Hackers

Izi konti zibwe ngo ziri gukoreshwa mu bikorwa bibi

Ubushakashatsi bwasohotse I New York kuri uyu wa Gatandatu, buvuga ko nyuma y’amakuru avuga ko konti y’uwashinze Twitter, Evan William yinjiwemo kuwa Kane w’iki cyumweru, hasohotse andi makuru avuga ko abayobyanzira (Hackers) bashobora kuba barinjiye muri konti za Twitter z’abantu basaga miliyoni 32.

Izi konti zibwe ngo ziri gukoreshwa mu bikorwa bibi
Izi konti zibwe ngo ziri gukoreshwa mu bikorwa bibi

Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Techcrunch.com gikorera kuri internet, buvuga ko izi konti zinjiwemo n’abayobyanzira ziri gukoreshwa mu bikorwa bibi.

Iki kinyamakuru kivuga ko imibare ya za ‘email adresses’, amazina yo kwinjira muri konti (usernames), n’amagambo y’ibanga (passwords) bigera muri 32,888,300 ari byo biri kugenzurwa no gureshwa n’aba ba ‘Hackers’.

Aganiriza iki kinyamakuru, umuntu utifuje ko amenyekana, yagize ati “Izi konti zakusanyijwe n’abayobyanzira, bohereza za virus muri Firefox, na Chrome.”

Ubuyobozi bwa twitter bwo buvuga ko system ya twitter itigeze yangirika. Umuvugizi wa Twitter yagize ati “Twizeye ko izo konti zinjiwemo bitigeze bihungabanya cyangwa ngo byangize system yacu.”

Bukomeza butanga icyizere ko bugiye kugira icyo bukora, buti “Twatangiye gufasha aba bantu kugira bagire konti zifite umutekano, tunagerageza kugenzura amakuru yagiye asakazwa n’aba Hackers.”

Kuwa kane w’iki cyumweru ni bwo havuzwe ko konti y’uwashinze Twitter na yo yari yinjiwemo n’abayobyanzira (hackers) gusa mu gihe gito byahise bimenyekana.

Na none kandi kuwa mbere w’iki cyumweru, konti ya Twitter y’umuherwe washinze Facebook, Mark Zuckerberg nayo yari yinjiwemo n’aba Hackers.

Nyuma yo kwinjira muri konti ya Mark Zuckerberg, hari hasowe itangazo risaba abakoresha Twitter kwitwararika no kugira icyo bakora.

Iri tangazo ryagiraga riti “Mu byumweru bishize hari izindi Passwords zigera mu mamiliyoni zari zibwe, turasaba abakoresha Twitter gukoresha konti imwe kandi bagakoresha ijambo ry’ibanga rifatika.”

Mu myaka ine ishize miliyoni 167 z’amagambo y’ibanga (passwords) zaribwe, amakuru ya ba nyirazo yari ari mu biganza by’aba hackers bari bakoze ibi.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish