Digiqole ad

Leta mu biganiro n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga batorohewe ku masoko

 Leta mu biganiro n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga batorohewe ku masoko

Kuri uyu wa gatanu, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye kugirana ibiganiro n’abacuruzi bohereza ibicuruzwa hanze kugira ngo bashakire hamwe uko bahangana n’ibibazo by’ubukungu ku Isi byatumye ibiciro ku masoko mpuzamahanga bigwa hasi, ari nayo mpamvu agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga kagabanyutse mu myaka nk’ibiri ishize.

Minisitiri Francois Kanimba avuga ko bagiye gufasha abacuruzi mu buryo bushoboka bwose kugira ngo ibicuruzwa bohereza hanze byiyongere.
Minisitiri Francois Kanimba avuga ko bagiye gufasha abacuruzi mu buryo bushoboka bwose kugira ngo ibicuruzwa bohereza hanze byiyongere.

Iyi nama yahuje Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi Francois Kanimba, n’izindi Minisiteri zifite aho zihuriye n’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga, ndetse n’abohereza hanze ibicuruzwa bifite agaciro kari hejuru ya Miliyoni y’Amadolari.

Nk’uko bigaragara no muri gahunda y’igihe giciriritse ndetse no mu mushinga w’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2016/2017, Guverinoma irashaka gushyira imbaraga nyinshi mu kongera umusaruro w’ubuhinzi n’inganda kugira ngo umubare w’ibyo herezwa mu mahanga bibe byinshi, bityo n’agaciro k’ibyoherezwa kongere kazamuke.

Minisitiri Francois Kanimba yavuze ko nubwo ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga bitagabanutse byose, igabanuka cyane ry’agaciro k’amabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga kubera ubucuruzi bwayo butameze neza ku Isi ngo ryagize ingaruka nyinshi.

Ati “Byaragabanutse cyane mu biciro, bimwe na bimwe bigera no muri 60%,…byagize uruhare rukomeye cyane mu igabanuka rusange ry’agaciro k’ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga kuko amabuye y’agaciro yari amaze kugera ku kigereranyo kigera hafi kuri 25% by’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.”

Minisitiri Kanimba yavuze ko ikindi gikunze kudukoma mu nkokora gahunda za Guverinoma zo kohereza ibicuruzwa mu mahanga, ngo ni ibibazo bya Politike bikunze kuboneka mu bihugu bikikije u Rwanda, kuko bigira ingaruka mbi ku iterambere ry’ubukungu rusange bw’ibihugu bigahungabanya ubuhahirane.

Mu rwego rwo guhangana n’ibibazo birimo gutuma iyi mpolitike yo kohereza ibicuruzwa mu mahanga, MINICOM ngo izanahura n’abahohereza mu mahanga ibicuruzwa bicye bitagera kuri Miliyoni y’amadolari kugira ngo nabo bagaragaze imbogamizi bahura nazo.

Minisitiri Kanimba Francois (hagati), na Evode Imena Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'umutungo kamere.
Minisitiri Kanimba Francois (hagati), na Evode Imena Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umutungo kamere.

Guverinoma kandi ngo igiye gufasha abafite inganda, abacukura amabuye y’agaciro n’abandi banyuranye bafite ibicuruzwa bohereza mu mahanga kongera umusaruro w’ibyo bakora kuko icyabuze atari amasoko, ahubwo umusaruro wo kohereza mu mahanga ariwo ukiri mucyeya.

Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi Francois Kanimba yavuze kandi ko bagiye kongera umubare w’abohereza ibicuruzwa mu mahanga, binyuze mu gukangurira Abanyarwanda gutinyuka kujya ku masoko yo hanze.

Ati “Usanga Abanyarwanda akenshi iyo bafite isoko ritoya riringaniye imbere mu gihugu bagashobora kubaho, bumva atari ngombwa kujya mu ntambara yo kujya kurwana n’abanyamahanga ku masoko yabo.”

Ba rwiyemezamirimo bohereza ibicuruzwa mu mahanga bashimiye Guverinoma ko igenda ikemura ikibazo cy’umuriro wacikagurikaga bikabangamira imikorere y’inganda.

Gusa, aba bacuruzi baranagaragaza ibibazo by’uruhuri mu mikorere yabo, mu kohereza ibicuruzwa hanze y’u Rwanda n’imiterere y’isoko muri rusange.

Martin Kahanovitz, umuyobozi wa Rutongo Mines Ltd yavuze ko abakora mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ubu bashobora kuba aribo bugarijwe n’ibibazo byinshi kubera ko imanuka ry’ibiciro ku masoko, no kuba umusaruro wabo utiyongera kubera abacukura amabuye mu buryo butemewe n’amategeko, imisoro myinshi bakwa ku musaruro no ku bikoresho bakenera byose.

Martin Kahanovitz, uyobora ibirombe bya Rutongo avuga ko ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro budatera imbere kubera ibibazo.
Martin Kahanovitz, uyobora ibirombe bya Rutongo avuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro budatera imbere kubera ibibazo.

Aha, Evode Imena, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Minisiteri y’umutungo Kamere yavuze ko urugaga rw’abacukuzi b’amabuye y’agaciro bandikiye inshuro ebyiri Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro bakigezaho urutonde rw’ibyo bifuza gusonerwaho kugira ngo akazi kabo karusheho gutanga umusaruro ariko bikaba ntacyo byatanze.

Ali M. R. Manji, umuyobozi wa uruganda ‘VIVA Products Ltd’ we yagaragajeko bimwe mu bibazo bikomeye abacuruzi bakuru mu Rwanda barimo guhura nabyo harimo n’icy’ubuhahirane n’ibihugu byo mu Karere cyane cyane mu Burundi na DR Congo, aho uzanga bazitirwa n’ibibazo bya Politike n’imikorere idahwitse muri ibyo bihugu, ndetse n’ikibazo cy’amadolari kiri muri ibyo bihugu.

Manji yavuze ko mu bindi bihugu byo mu karere nka Uganda ho ngo usanga bangongwa n’umusaruro mwinshi uri muri ibyo bihugu ku buryo ipiganwa riri hejuru, kandi ngo n’ikiguzi cy’ibicuruzwa biva mu Rwanda kiba kiri hejuru kubera ikiguzi cyo gukora igicuruzwa (cost of production) n’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda kari hejuru ugereranyije n’amafaranga y’ibihugu bimwe na bimwe byo byo mu Karere bakabaye bagurishamo.

Ali M. R. Manji, uwobora VIVA Products Ltd
Ali M. R. Manji, uwobora VIVA Products Ltd.

Hari impamvu nyinshi zituma u Rwanda rugomba guhagurukira Politike yo kohereza hanze no guteza imbere inganda z’imbere mu gihugu kugira ngo rubashe kugabanya ikinyuranyo kinini kiri hagati y’ibitumizwa hanze n’ibyo rwohereza mu mahanga, ibitumizwa mu mahanga bikubye gatatu ibyo u Rwanda rwohereza.

Raporo ya MINICOM igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2011-2015, ibyoherezwa mu mahanga byiyongereye ku kigereranyo rusange cya 10%. Gusa, hagati ya Mutarama 2015 na Mata 2016, bimwe mubyo u Rwanda rwohereza mu mahanga cyane cyane amabuye y’agaciro, icyayi n’Ikawa byamanutseho 17%, mu gihe umusaruro w’ubuhinzi n’ibiva mu nganda byamanutseho 32%.

 

 

Abashoramari bitabiriye iyi nama bashimishijwe n'ibyayivuyemo kuko mu minsi iri imbere ngo bizarushaho kubafasha.
Abashoramari bitabiriye iyi nama bashimishijwe n’ibyayivuyemo kuko mu minsi iri imbere ngo bizarushaho kubafasha.
Abacuruzi bo mu Rwanda, cyane cyane aboherezwa ibicuruzwa mu mahanga ngo ntiborohewe n'amasoko mpuzamahanga.
Abacuruzi bo mu Rwanda, cyane cyane aboherezwa ibicuruzwa mu mahanga ngo ntiborohewe n’amasoko mpuzamahanga.
Mu bindi bibazo aba banyenganda bagaragaje harimo n'ibyo bapfunyikamo ibicuruzwa byabo, ubuhahirane n'akarere n'ibindi.
Mu bindi bibazo aba banyenganda bagaragaje harimo n’ibyo bapfunyikamo ibicuruzwa byabo, ubuhahirane n’akarere n’ibindi.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • UM– USEKE MUSIGAYE Mwaarahindutse kabisa murarondgooora? ubu si ubunyamwuga rwose kwandika inkuru ireshya n’igitabo si inkuru nugukabyaa

    • Ubwo bunebwe bwo gusoma no gutekereza wavanye muri izo degree-shops zanyu ngo ni za ULK uragirango se n’abandi twese tumere nkawe ! Niba udashobora gusoma inkuru ngufi gutya, ese washobora gusoma igitabo ? Shame on you !

      Dore iyi nkuru igizwe n’amagambo y’iriburiro (sinzi niba wumva n’icyo bivuze) ageze kuri 46 gusa, inkuru-nyirizina ikagirwa n’amagambo 645 yose hamwe akaba amagambo 691; igizwe namafoto 2 y’abayoboye inama, amafoto 2 y’abatanze ibitekerezo by’inyamibwa, n’amafoto 3 y’abitabiriye inama muri rusange yose hamwe akaba mafoto 7 gusa.

      Wowe urahera kuki uvuga ko u7munyamakuru yarengereye, akaba arondogora ? Ibi umunyamakuru avuga ni ibintu bikomeye cyane birebana n’ubukungu cg se n’ubuzima bw’igihugu, abenshi ntimuba munabisobanukiwe neza kuko mudasoma kandi mukaba mutanajijutse bihagije, ariko ugasanga muririrwa muhuragura ibigamboooo, nyamara ubu iyo iza kuba ari inkuru yerekeranye n’ibyo mwita imibonano-mpuzabitsina uba uhise uvuga ngo banditse duke, ngo bazongera bagsobanurire,…Jye rero nakugira inama yo kuva kuri internet ugasubira mu rwuri.

      Bravo umuseke ltd, mukomereze aho mu kujijura abanyarwanda n’ubwo mbona bigoye cyane.

      • Uramubwiye n uko hari abatumva bibaho.

      • Sandra we, urakoze cyane!n’abandi nkawe nibumvireho!

      • Sandra uri umukobwa cyangwa umugore uzi ubwenge, wasanga uwiyise Robert adashobora no kwandika haba mu kinyarwanda cg icyongereza cg igifaransa mbese ari muri babandi bahawe urupapuro rwemeza gusa ko bamaze imyaka runaka banditswe ku kigo runaka.

      • Robert na Sandra mwembi muri kimwe. ULK mupfa iki? Ubu abantu bose bize ULK ubarusha ubwenge? Abagushimye ni kimwe nawe.

        • ULK nta bwenge bubamo.Harya promotion zayo barangiza ari magana angahe?

  • Batugezeho imyigaragambyo yabaye muri Nyabugogo Dasso imaze guhohotera umuzunguzayi.

Comments are closed.

en_USEnglish