KGB igiye kongera kumvikana mu muziki
Itsinda rya KGB ‘Kigali Boys’ ryamenyekanye cyane mu muziki w’u Rwanda mu myaka itanu ishize mu ndirimbo zirimo ‘Arasharamye, Abakobwa b’i Kigali’ n’izindi, rigiye kongera kumvikana mu ruhando rwa muzika nyarwanda.
Iryo tsinda ryabarizwagamo Skizzy, MYP na Hirwa Henry waje kwitaba Imana mu Ukuboza 2012 bituma risa naho ricitse intege ibikorwa bya muzika birahagarara.
Dore ko na MYP yahise ajya i Burayi bityo Skizzy asigara wenyine bituma gukora umuziki abihagarika ahubwo akomeza akazi k’itangazamakuru.
Kuri ubu, Skizzy yabwiye Umuseke ko mu gihe gito cyane iryo tsinda riza kuba ryongeye kumvikana mu muziki. Avuga kandi ko abo basore bazafatanya yababonyemo ubushobozi n’ishyaka.
Ati “Ubu twamaze gukora indirimbo ya mbere ariko ntabwo turifuza ko ijya hanze. Kuko ntirarangira ku buryo yakinwa. Ariko icyo mpamya ni uko abo bana rwose bafite impano kandi nabonye bazashobora kwitwara neza muri iyi music industry turimo”.
Kuba MYP mugenzi we batangiranye iryo tsinda ashobora kuzumva ryaragiwemo n’abandi bikamurakaza, yavuze ko nta hantu na hamwe yahera arakara kubera ko afite ubuzima bwe abayemo kandi na Skizzy afite ubwo agomba kubamo.
Yakomeje agira ati “MYP turavugana kenshi ibi byose arabizi. Uretse kandi no kuba nakongera kuzamura iryo tsinda, nibaza ko nawe atifuza ko izina KGB ryasibangana burundu. Niyo nanjye nareka umuziki ngomba kurisigira abato ariko rigakomeza rigakora”.
Skizzy usanzwe ari umunyamakuru, yabwiye Umuseke ko atagiye kugarura iryo tsinda mu buryo bwo gushaka guhangana n’andi. Ahubwo nk’umuntu umaze igihe mu muziki afite ibyo agiye gufasha abahanzi bato bakora umuziki ubu.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW