Digiqole ad

Umunya Sierra Leone wari ufungiye mu Rwanda yapfuye

 Umunya Sierra Leone wari ufungiye mu Rwanda yapfuye

Alex Tamba Brima yari yarahamijwe ibyaha by’intambara akatirwa imyaka 50 y’igifungo

Alex Tamba Brima  wari  warakatiwe n’Urukiko mpanabyaha rwihariye rwashyiriweho Sierra Leone gufungwa imyaka 50 yitabye Imana azize indwara kuri uyu wa kane mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal i Kigali akaba yari afite imyaka 44 y’amavuko nk’uko byemezwa n’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda.

Alex Tamba Brima yari yarahamijwe ibyaha by'intambara akatirwa imyaka 50 y'igifungo
Alex Tamba Brima yari yarahamijwe ibyaha by’intambara akatirwa imyaka 50 y’igifungo. Photo/rscsl.org

Alex Tamba yahoze mu ngabo ku ipeti rya Staff Sergeant, akaba no mu ngabo zateguye coup d’etat yo mu 1995.

Uyu mugabo  bakundaga kwita ‘Gullit’ ngo yakatiwe muri 2007 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byibasiye inyoko muntu byabereye muri Sierra Leone muri 1997 ubwo yari ayoboye umwe mu mitwe ya gisirikare ivugwaho gukorera ubugizi bwa nabi abasivili.

Umutwe Brima yari ayoboye witwaga The Armed Forces Revolutionary Council (AFRC) wakoranaga bya bugufi n’umutwe ukomeye wari uzwiho ubwicanyi witwaga Revolutionary United Front (RUF) wa Foday Sankoh wapfuye muri 2003.

Tamba yahamijwe ibyaha by’iterambwoba, guhana abantu mu gikundi nta buranisha, kwica ugamije kurimbura, ubwicanyi no kwibasira inyoko muntu, ibyaha by’intambara, gufata ku ngufu, gusahura ibya rubanda, kwinjiza abana bari munsi y’imyaka 15 mu ngabo no kubashishikariza gukora ibikorwa bya kinyamaswa, gufata abantu bucakara, no gusahura.

Gusa yagizwe umwere ku byaha byo gushyira abantu mu bucakara bw’imibonano mpuzabitsina, no kwishyingira kungufu.

Biriya byaha byamuhamye byatumye amenyekana cyane muri Sierra Leone akatirwa imyaka 50 y’igifungo.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfugwa n’abagororwa CIP Hillary Sengabo yabwiye Umuseke ko umubiri wa nyakwigendera uri gusuzumwa n’abaganga ngo barebe icyo yaba yazize mu by’ukuri hanyuma akazasubizwa iwabo gushyingurwa yo.

Alex Tamba Bruma yari afungiye muri Gereza ya Nyanza i Mpanga, yitabye Imana umugore we amuri iruhande nk’uko bivugwa n’itangazo ry’urwego rwasigaye rw’urukiko rwihariye rwari rwarashyiriweho Sierra Leone.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • bica abantu baziko se bazabaho nkimisozi nagende nawe ni umujenosideri nkabamwe bahekuye u Rwanda

Comments are closed.

en_USEnglish