Digiqole ad

Christopher niwe ambasaderi wa Kigali Up 2016

 Christopher niwe ambasaderi wa Kigali Up 2016

Christopher niwe ambasaderi wa Kigali Up 2016

Kigali Up Festival ni rimwe mu maserukira muco abera mu Rwanda ahuza abahanzi bo mu Karere, Afurika no ku isi yose aho baba bagaragaza zimwe mu mpano zabo gakondo. Uyu mwaka Muneza Christopher niwe uzaba ahagarariye iryo serukiramuco mu Rwanda.

Christopher niwe ambasaderi wa Kigali Up 2016
Christopher niwe ambasaderi wa Kigali Up 2016

Ni ku nshuro ya gatandatu iryo serukiramuco rigiye kubera mu Rwanda. Ni hamwe mu hantu usanga abantu benshi basheshe akanguhe ‘bakuze’ n’umubare munini w’urubyiruko rukunda zimwe mu ndirimbo zo hambere.

Kenshi unasanga ibitaramo bya Kigali Up byitabirwa n’umubare mwinshi ugereranyije n’ibitaramo bitegurwa n’abahanzi ku giti cyabo.

Nk’uko bitangazwa na Might Popo ushinzwe gutegura iryo serukiramuco mu Rwanda ndetse akaba n’umuyobozi w’ishuri rya muzika ku Nyundo, avuga ko uyu mwaka hari impinduka nyinshi zizagaragaramo.

Zimwe muri izo mpinduka, ngo ni umubarer w’abahanzi bazaryitabira bavuye mu bihugu bitandukanye byo ku isi no mu Rwanda abahanzi bazaryitabira bakaba bashobora kuziyongera ugereranyije n’indi myaka yagiye itambuka.

Umwaka ushize wa 2015, Kigali Up yari ihagarariwe na Jules Sentore. Nyuma biza kuzamo kutumvikana ku mpande zombi icyo gihe bakaba barapfaga icyo bise ‘agasuzuguro’ ku bahanzi b’abanyarwanda naho abanyamahanga bakitabwaho cyane.

Kigali Up Music Festival bikaba biteganyijwe ko izamara iminsi itatu ibera i Kigali. Ikazatangira tariki ya 29 Nyakanga 2016 igere ku ya 31 Nyakanga 2016.

Aho ibitaramo biteganyijwe kuzabera, igitaramo kizabimburira ibindi kizabera muri Car Free Zone mu Mujyi. Naho ibindi bibiri bizabera kuri Stade i Remera nk’uko bisanzwe.

Mu bahanzi bakomeye bazitabira iserukiramuco rya Kigali Up Music Festival ku nshuro ya gatandatu rigiye kuba, harimo Soleil Laurent ukomoka muri Amerika, Quantum Stlit nawe wo muri Amerika, Afro Exchange ‘USA na Keyerese Fotso wo muri Cameroun.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish