Digiqole ad

Guverinoma iratekereza uko yateza imbere ubugeni n’ubuhanzi- Min.Gatete

 Guverinoma iratekereza uko yateza imbere ubugeni n’ubuhanzi- Min.Gatete

Minisitiri w’imari nigenamigambi Amb. Claver Gatete yavuze ko ubuhanzi ari urwego rugiye kujya mu ngengo y’imari ya 2016-2017

Minisitiri w’imari nigenamigambi Amb. Claver Gatete ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko agaragaza umushinga w’ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2016-2017, yavuze ko ikiciro cy’ubugeni n’ubuhanzi muri rusange Guverinoma igitekerezaho, ngo hasigaye gutangira kugifasha gutera imbere.

Minisitiri w'imari nigenamigambi Amb. Claver Gatete yavuze ko ubuhanzi ari urwego rugiye kujya mu ngengo y'imari ya 2016-2017
Amb. Claver Gatete yavuze ko ubuhanzi ari urwego rugiye gukurikiranwa

Ubwo yagezaga ku Nteko uyu mushinga w’ingengo y’imari, Depite Eduard Bamporiki umenyerewe mu myidagaduro yabajije Minisitiri Claver Gatete impamvu hadashyirwaho ikigega cyafasha ubuhanzi n’ubugeni gutera imbere kandi bigaragara ko nabyo byagira uruhare ku iterambere ry’igihugu.

Bamporiki yagize ati “Mu mutungo Abanyarwanda bafite harimo ubugeni n’ubuhanzi ariko Leta itajya ishyiramo amafaranga kandi byabyara andi menshi.”

Asubiza iki kibazo, Amb. Claver Gatete yavuze ko iki gice cy’ubugeni, ubuhanzi n’imyidagaduro muri rusange ari ingenzi mu rwego rwa Serivise (service sector) kandi ngo nabyo Guverinoma yatangiye kwiga uko cyatezwa imbere.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi yavuze ko ikiciro cy’ubugeni n’ubuhanzi Leta yamaze kubona ko gifite akamaro kanini cyane, ngo ibisigaye ni ukureba uko cyafasha gutera imbere.

Yagize ati “Imyidagaduro, Siporo, kubyina n’ibindi, byose bifite akamaro kanini cyane, ni ikiciro gifite akamaro kanini cyane, ariko ntituragera ku rwego rwo gushyiraho ikigega, ni ikiciro turimo twiga kugira ngo turebe uko twagiteza imbere.”

Gatete yavuze ko imbogamizi ituma Leta itaratangira gushyira amafaranga mu guteza imbere ibijyanye n’ubugeni n’ubuhanzi, ngo ni uko usanga ibikenewe ari byinshi kandi ubushobozi ari bucye.

Ati “Uretse n’ikigega, organization yayo (ubugeni n’ubuhanzi) imeze ite kugira ngo itezwe imbere? Bafashwa bate, kugira ngo duhitemo abantu bashobora gufasha mu guteza imbere iki cyikiro?”

Ibi byatumye ihuriro ry’abahanzi rimaze iminsi rishinzwe ryitwa ‘Rwanda Music Federation’ rivuga ko ari ibintu byo kwishimira cyane kuba urwo rwego rw’ubuhanzi rutekerezwaho nka rumwe mu nzego zirimo guharanira kwiteza imbere.

Intore Tuyisenge umuyobozi w’urwo rwego, yabwiye Umuseke ko nk’abahanzi bose muri rusange bashimira Guverinoma y’u Rwanda kuba yaratekereje kandi igashyira imbaraga mu buhanzi.

Ati “Twari dusanzwe dutanga imisoro kandi tubona amafaranga make cyane. Noneho kuva Leta yahagurukiye kutwubakira ubushobozi, tuyijeje ko idakoreye intashima vuba cyane umusaruro w’abahanzi uzagaragara mu gihe gito.”

Tuyisenge avuga ko nk’abahanzi iki ari ikirezi babonye, ko ari amahirwe bagomba kuyabyaza umusaruro hagamijwe kwiteza imbere ubwabo n’igihugu muri rusange. Ashishikariza abahanzi bose gukomeza kwibumbira hamwe no kugana ihuriro ribahuza hakiri kare kugira ngo ejo n’ejo bundi hatazagira ushaka kuryinjiramo bikamugora.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Rwanda music industry reta niramuka iyishyigikiye ntakabuza izaba arindinzira yiterambere ryigihugu, exemple : uganda yinjiza amafararnga meshyi avuye music industry , Jamaica ingengo yimari nini iva muri music industry . This is the time to know that music is serious business .

Comments are closed.

en_USEnglish