Kungereranya na Knwoless simbyanze, ariko mfite umwihariko wanjye – Allioni
Buzindu Allioni ni umwe mu bahanzikazi barimo kugaragara cyane guhera mu mpera za 2015 kugeza n’ubwo yaboneye ku rutonde rw’abahanzi 10 bakunzwe mu Rwanda bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6. Avuga ko nubwo hari ababona ibyo akora bakamugereranya na Knowless afite umwihariko we udafitwe n’undi wese.
Hashize igihe mu muziki w’u Rwanda nta mukobwa wundi ugaragaza imbaraga cyane zo gushaka kugira urwego runaka agezaho umuziki we nka Knowless.
Ari nabyo benshi n’ubu bavuga ko igihe cyose azaba agikora umuziki nta wundi mukobwa ushobora kuza ngo amenyekane cyane kumurusha kubera ibikorwa bye n’uburyo izina rye riri mu bantu benshi.
Kuva Allioni yatangira ibitaramo bya mbere by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 byaberaga mu Ntara, abagiye babona uburyo yitwara kuri stage batangiye kuvuga ko Knowless ashobora kubona umusimbura.
Ibi rero kuri Allioni asanga ari ukudaha agaciro ibikorwa bye mu gihe cyose azaba afite uwo agereranywa nawe kandi buri umwe afite umwihariko w’indirimbo ze.
Yabwiye Umuseke ko adashobora kwanga umuntu umugereranya na Knowless kubera ko amufata nk’uwamubanjirije mu muziki. Ariko bitakabye aribyo bishyirwa imbere y’ibikorwa bye akora.
Ati “Mfite umwihariko wanjye mu bikorwa nkora by’umuziki. Ntabwo abantu bakabaye bangereranya na Knowless kuko afite umwihariko we nanjye nkagira uwanjye. Icyo mparanira ni ugushaka uburyo umuziki wanjye watera imbere muzika nyarwanda muri rusange ikaba yanamenyekana”.
Ku bijyanye n’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 arimo, avuga ko nubwo harimo abahanzi benshi basanzwe barimenyereye nta n’umwe afitiye ubwoba.
Ati “Buri muhanzi wese turi kumwe mu irushanwa impamvu arimo ni uko basanze atoroshye ku ruhande rwe. Kuba navuga ko mfite ikibazo cy’umuhanzi runaka aho naba mbeshye”.
Yakomeje avuga ko ibyo abantu bamaze kubona mu bitaramo bitatu yakoze, hari ibyo batarabona kandi bitandukanye cyane n’ibyo babonye.
Avuga ko mu bitaramo bisigaye bitanu bya full live bizabera mu Ntara afite ikizere ko abazajya babizamo batazicwa n’irungu.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
7 Comments
Allioni nakomerezaho twebwe abafana be tumuri inyuma
Umwihariko wa Allioni nuko atazi kuririmba namba, cyokoze azi kubyina kuri stage da!, ahubwo azibere umubyinnyi.. naho kuririmba byo namugira inama yo kujya abikorera muri Studio gusa, ibya live akabyihorera. uziko avugira muri micro ukagirango n’igikona neza neza? si ukumusebya ariko nukuli kwambaye ubusa. Mbese akuririmbiye imwe mundirimbo ze ntiwakwemera ko ariwe.
UMVUGIYE IBINTU PE! MBONA UMUZIKI WO KU KABUGA(LIVE) ATARI UWA BURI WESE WIBESHYA KO HARI AHOUHURIYE NUWO MU NKUSANYAMAJWI(STUDIO). IRIYA MIRIRIMBIRE YE YA LIVE NTABWO ISHOBORA KUMUHESHA IGIKOSI MBA NKWAMBUYE!
ngirango ni sound system bakoresha muri biriya bitaramo iba itari serious nawe buriya uvugiye muri iriya micro phone wavuga nkacyo,but Allioni nabandi bahanzi bose nyarwanda courage urugendo ruracyari rurerure mushyiremo ingufu,one day mu rwanda tuzabona umuziki uryoheye amaso n’amatwi.
ahubwo se iriya nda nibicece Mana we buriya yakoze sport
Ntabwo ari Allioni gusa,njye numva ibyo bariya bavandimwe Bose baririmba muri guma guma nkayoberwa ibyo aribyo.Cyakora mbona hari ababa banyuzwe niba atari amanuma.Umuziki urimo gukendera nyamara bamwe ngo wateye imbere da!!!
Allioni icyo njye nakubwira ni ugukora sport iyo nda yawe n’ibicece bikagenda maze ukareba ukuntu uhita wigarurira abakunzi ba muzika benshi cyane cyane ab’igitsinagabo kuko Knowless namara gukora ubukwe azahita amera nka ba Miss Shanel , ba Tonzi naba Liza kuko mu Rwanda nabonye umuziki w’abagore udakundwa cyane nk’uw’abakobwa (n’ubwo baba bakora ibiryoshye gute, bahita bashyirwa mukindi cyiciro). Gusa ikintu kimwe gishobora kukugonga kigatuma utabasha kugera aho Knowless yageze. Kereka niwemera kwirekura ugatanga utitangiriye itama naho ubundi ntuzagera ahe pe.
Comments are closed.