Miss Jolly agiye gusura urubyiruko ruri i Wawa
Mu gikorwa yise ‘Agaciro kanjye campaign’ amaze igihe atangije akaba yahereye mu Ntara y’Iburengerazuba no mu Mujyaruguru, Mutesi Jolly Nyampinga w’u Rwanda 2016 agiye gusura abana bari i Wawa mu kigo ngorora muco.
Icyo gikorwa cyo gusura abo bana ngo kikaba kiri mu bikorwa yagombaga gukora mu gihembwe cya mbere cy’igihe yari yarihaye mu byo yagombaga gushyira mu bikorwa.
Miss Jolly mu gihe cy’amezi agera kuri ane yambitswe ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda, amaze gukoramo ibikorwa benshi bavuga ko nta wundi nyampinga wabikoze mu myaka ine ishize mu Rwanda hatangiye gutoranywa nyampinga.
Muri ibyo harimo kuba yarasuye Intara y’Iburengerazuba atanga ubwisunganye mu kwivuza ‘Mituelle de Sante’ ku bantu 1000.
Nyuma y’aho yaje gukora uruzinduko rwo muri iyo Ntara rw’iminsi irindwi aho yari kumwe n’abanyamakuru batandukanye. Impamvu nyamukuru, bikaba byari ugushaka kumenya bimwe mu bice nyaburanga biri muri iyo Ntara.
Mu kiganiro na KigaliToday,Miss Jolly yavuze ko mu bice bitatu yihaye bizaba bigize umwaka agomba kumara ari Nyampinga byo gukoramo ibikorwa bitandukanye ubu abigerereye.
Ati “Igihe nihaye cyo gukoramo ibikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu, ubu navuga ko nsa naho ndi ku manota atari mabi cyane nubwo byagakwiye kuvugwa n’ababibona. Ariko birampa imbaraga zo gutegura ibindi ngiye gutangira mu gihembwe cya kabiri neza”.
Nk’uko bitangazwa na Kagame Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, avuga ko igikorwa cya mbere bagiye gukora ari ugusura abana bari i Wawa mu buryo bwo kubaganiriza ndetse bakungurana n’ibitekerezo.
Ariko mbere y’aho, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Kamena 2016 ngo bikaba biteganyijwe ko agomba kujya mu Ntara y’Amajyepfo aho biteganyijwe ko hari ibigo by’amashuri bitanu agomba kugirana nabyo ibiganiro.
Amakuru agera ku Umuseke, Avuga ko Miss Jolly guhera mu Ukwakira 2016 ashobora kwerekeza ku mugabane w’Uburayi aho azamara igihe cy’amezi abiri mu bikorwa bitandukanye by’ubuvugizi.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Genda Jolly ndakwemera pe!Ikamba ni wowe urikwiye rwose courage Imana ibigufashemo
Comments are closed.