Digiqole ad

Urban Boys ishobora kwegukana Guma Guma kubera ubunararibonye ‘Experience’

 Urban Boys ishobora kwegukana Guma Guma kubera ubunararibonye ‘Experience’

Urban Boys ishobora kwegukana Guma Guma kubera ubunararibonye ‘Experience’

Mu bahanzi 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6, batatu gusa nibo barijemo bwa mbere. Abo ni Allioni, Umutare Gaby na Danny Vumbi. Abandi barindwi barijemo inshuro eshatu.

Urban Boys ishobora kwegukana Guma Guma kubera ubunararibonye 'Experience'
Urban Boys ishobora kwegukana Guma Guma kubera ubunararibonye ‘Experience’

Kuba abo bahanzi bose ari barindwi, nibyo bishobora guha amahirwe itsinda rya Urban Boys kwegukana iryo rushanwa kubera kurusha abandi uburambe ‘Experience’ no kuba ryaragiye rihura n’amazina y’andi akomeye muri iryo rushanwa.

Mu mwaka wa 2011 ubwo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya mbere mu Rwanda, Urban Boys yari ihanganye na Mani Martin, Dr Claude, Dream Boys, Rafiki, Faysal ‘Code’, Tom Close, King James, Jay Polly na Riderman.

Icyo gihe Urban Boys ntabwo yashoboye kwegukana iryo rushanwa gusa yaje mu myanya itanu ya mbere. Tom Close niwe waje gutwara uwo mwanya aho yari ahanganye na King James ndetse na Jay Polly.

Ku nshuro ya kabiri Guma Guma iba, Urban Boys nabwo yitabiriye iryo rushanwa mu bahanzi 10 bari bakunzwe cyane mu mwaka wa 2012 kurusha abandi. Icyo gihe ikaba yari ihanganye cyane na King James, Jay Polly na Dream Boys.

Nabwo biza kuba amahirwe make kuri iryo tsinda yo kuba ryakweguka iryo rushanwa kubera ko King James niwe waje kuritwara bikomeye cyane kubera ko yari ahanganye na Jay Polly aribwo injyana ya HipHop yari itangiye no gusa nkaho abantu bayumva.

Kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star inshuro nyinshi bataryegukana, nti byigeze bibaca intege. Kuko mu mwaka wa 2013 nabwo baje kwisanga ku rutonde rw’abagomba kurigarukamo.

Muri uwo mwaka, abahanzi bose bari baririmo nibwo noneho basaga nkaho bamaze guhumuka bazi neza kuryegukana icyo bivuze ku muhanzi atari uguhabwa ibihembo by’amafaranga menshi gusa.

Icyo gihe wasangaga hahanganye inzu zitunganya umuziki ‘Labels’ cyane kuruta uko abahanzi ubwabo bahanganye mu irushanwa. Kina Music yari ifitemo Knowless, Christopher na Dream Boys bahanganye na Super Level ya Urban Boys ndetse na Riderman wo mu Bisumizi.

Bidakubise kabiri, Riderman yaje kubaca mu rihumye yegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku bwinshi bw’umubare w’abafana bari buzuye Stade Amahoro i Remera bamwe banavuga ko nta kindi gitaramo kizongera kuberamo ngo Stade yuzure.

Ibyo byose ngo biri mu mpamvu zigomba gutuma kuri iyi nshuro ya gatandatu itsinda rya Urban Boys ryakwegukana iri rushanwa urigereranyije n’abandi bahanzi bari kumwe.

Impinduka zabaye muri iri rushanwa zo gukora ibitaramo bibiri bya semi live naho ibindi bitandatu bikazaba full live, niho abantu bari bateze kureba imyitwarire y’aba basore batatu ari Safi Madiba, Humble na Nizzo.

Mu bitaramo bibiri byabanje byabereye i Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Majyepfo i Karongi, Urban Boys yari iri mu myanya ya mbere y’abahanzi bitwaye neza.

Mu gitaramo cya mbere cya full live cyabereye i Nyamirambo ku wa gatandatu tariki ya 4 Kamena 2016,nabwo iri tsinda ryerekanye ko rishaka iri rushanwa nyuma yo kuza ku mwanya wa mbere mu bahanzi bashimishije abantu.

Ninde muhanzi uha amahirwe yo kwegukana iri rushanwa hagati ya Urban Boys, Christopher, Allioni, Umutare Gaby, Jules Sentore, Young Grace, Danny Nanone, TBB, Danny Vumbi na Bruce Melodie?

https://www.youtube.com/watch?v=_goizzdPGoI

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish