USA: Bifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu muhango wo Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside muri Mata-Nyakanga 1994 wabereye muri USA mu gace ka Elk Grove, California, abanyamerika bawifatanyijemo n’Abanyarwada bemeje ko bazafatanya n’Isi gukomeza guharanira ko Never Again iba impamo, ntibizongere ukundi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri USA Prof Mathilde Mukantabana wari mu bitabiriye uyu muhango yashimiye inshuti z’u Rwanda zari aho, aboneraho no kuzimenyesha ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwiyemeje guhangana n’icyakurura amacakubiri cyose mu Rwanda n’ahandi ku Isi.
Kuri we ngo kuba u Rwanda rwohereza ingabo zaryo hanze mu kurinda amahoro bigaragaza ubushake bwo gukumira amakimbirane yaganisha kuri Jenoside kandi ngo ibi bizakomeza igihe cyose n’ahantu hose bizaba ngombwa.
Dr Edward Bush ukuriye Ikigo Consumnes River College (CRC) ari naho uriya muhango wabereye yahaye ikaze Amb Mukantabana wigeze no kwigisha muri kiriya kigo kandi amushimira uruhare yagize mu gushinga ihuriro Friends of Rwanda (FORA).
Iri huriro rigira uruhare mu guhuriza hamwe abanyeshuri biga muri kiriya kigo baturuka mu duce dutandukanye tw’Isi, bakaba umwe.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyamadini bagize inama yitwa Interfaith Council of Great Sacramento witwa Jon Fish yabwiye abari aho ko ari iby’ingenzi kutibagirwa Jenoside yokorewe Abatutsi, yongeraho ko ubu Imana yabakiriye mu bayo.
Muri uwo muhango, umwe mu barokotse Jenoside akaba agize n’Umuryango FORA, Simon Mudahogora yabwiye abari aho ko kurokokana na bashiki be babiri kandi icyo gihe yari afite imyaka ibiri byamugizeho ingaruka nyinshi harimo no guhanganyika.
Dr Barbara Lesch MacCaffry umwe mu Bayahudi bari bitariye uyu muhango akaba akuriye inama nkuru y’ikigo kiga kuri Jenoside yakorewe Abayahudi muri Sonoma State University, yagarutse ku kamaro ko kwibuka avuga ko gupfobya no guhakana Jenoside arirwo rwego rwa nyuma rugize izindi ziranga Jenoside.
Yavuze ko guhakana Jenoside bigira ingaruka ku bayirokotse kandi bikagaragaza no gutesha agaciro ubumuntu.
McCaffry yabwiye abari aho ko kwigisha urubyiruko uko Jenoside itegurwa, uko ishyirwa mu bikorwa n’uko yarwanywa ari imwe mu ntwaro zatuma ibisekuruza bizirinda icyabagusha muri ayo mahano. Kuri we ngo abakiriho n’ababyuye bose bagomba kuba abahamya b’ibyabaye.
Umwe mu bayobozi b’Ikigo Itafari witwa Victoria Trabosh yashimye akazi Leta y’u Rwanda yakoze muri iyi myaka 22 imaze, akazi ko guhuza Abanyarwanda ubu bakaba bari gutera imbere bose mu cyerekezo cyiza.
Pasiteri Kristin Stoneking uyobora impuzamatorero agamije ubwiyunge yabwiye abari aho ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitari bibaye ubwa mbere Abatutsi bahohotetwa kuko ngo no mu gihe cy’Ubukoloni bahohotewe bamwe bakicwa.
Yasabye Isi kwirinda ko amacakubiri yageza kuri Jenoside ahubwo ikajya (Isi) iyakoma mu nkokora hakiri kare.
Umwe mu banyamuryango ba kera ba FORA witwa Chiaya Rawlins yagize ati: “Mbere ya Jenoside nari kumwe namwe, mu gihe yabaga nakomeje kubana namwe kandi n’ubu turi kumwe, igihe cyose muzanyitabaza ndahari.”
Umunyarwanda washoje Vianney Mugabo yashimiye buri wese witabiriye, abibutsa ko Jenoside yateguwe neza igashyirwa mu bikorwa mu buryo bunonosoye.
Yabasabye kuzajya baza mu Rwanda bagasura inzibutso na za kiliziya ziciwemo Abatutsi bagasobanurirwa amateka ya Jenoside bayarebera aho yabereye.
UM– USEKE.RW